LOVE AFTER WAR E58

 STAY WAITING

Episode 58
_________
Ep 57 yarangiye abasore 2 barungitswe kwica raissa kuberaka ko byasaga ko yagambanye.
Dukomeze...
.
..
.
.
Raissa na pauline muri bar begera umucuruzi,
Pauline"duhe inzoga aho ngaho!"
Raissa"oya pauline,jye ntabwo nwa inzoga kandi kizira"
Pauline"ntacyo nibaduhe fanta"
Barabahereza...
.
..
.
.
Bop akirangiza kwiyaka isabelle yaje ahari cyagikapu cye afata arambara arangije isaha ihita isona yitaba colonel,
Colonel"sohoka nonaha kandi hatagira umuntu numwe womuri urwo rugo ukubona"
Phone ivaho...
.
..
.
.
Isabelle na mama we ,
Angelique"ariko wamwana we uzazana ishano!
Uzi ko uriya musore ari guhirwa na leta kandi biramutse bimenyekanye twafatwa nk'abagambanyi bigihugu tukamanikwa"
Isabelle"simbiyobewe sibye ko atanubwo babimenya kandi uko bigaragara nuko atandukanye n'undi muntu wariwe wese haba mubwiza ndetse no mububi "
Angelique"ushatse gusobanura iki?"
.
..
.
.
Raissa na pauline uko bakanyoye fanta bahawe abasore batumwe nabo binjiye muri
 bar barebaguza barangije bamubona hirya,
Umwe azamura intwaro apima neza mumutwe arangije arekura isasu!!
Raissa ntakintu azi gusa mbere yuko isasu rimugeraho hari uwamusimbiyo isasu ricaho!!
Kumbe ntawundi ni wamusore ugira 3 bazanye..
Raissa"ni igiki  kibaye?"
Tatoo"wimbaza ahubwo cika"
Abasore nabo bahise basatira batangira kurwana kandi bigiye hamwe ntanumwe wagaya haba abakobwa cangwa abahungu bose ni abahatari gusa!!
.
..
.
.
Isabelle na nyina binjiye munzu gushaka bop baramubura bazenguka inzu yose bahamagara ariko babura umuntu!!
.
..
.
.
Muri bar ibintu byakomeye,
Tatoo"raissa cika abaturasigara tubitaho"
Raissa"wapi sinabasiga mubyago"
Pauline"raissa wowe genda,uyobewe colonel?"
Raissa"oya sinabikora!"
Amukubita urushi !! Ati"genda nyaruka"
.
..
.
.
Kumbe bop babuze ahagaze hejuru y"inyubako kuri etage ndende.
Uko yagahagaze yacitse intege arangije agwa hasi!!
Mukurangiza kugwa hari ikintu kimeze nk'indege cyaje kiramutwara.
.
..
.
.
Bidatinze bwarakeye umwami n'umuhungu

 bazindukiye kwa muganga kureba umusaza dan,
Dr arimo kubabwira ati"umusaza ameze neza ntakibazo nakimwe afite"
Yve"ibyo ntibishoboka"
Akomeza mucyumba asangayo umusaza brian asigara yibaza ati"umuntu twahuye nimugoroba ntasanzwe,ndamubona nte?
Gusa yari atandukanye"
.
..
.
.
Bop yongeye kwikangura asanga colonel amwicaye imbere,
Bop"aha ndi nihe?"
Colonel"ni iwanyu wahoze wifuza igihe kirekire"
Bop"iwacu?Hariya nakuriye ho nihe?"
Colonel"hariya ntabwo hari iwanyu ahubwo ni urufunguzo rwokugira uzabashe kugera iwanyu bitagoronye"
Bop"bishoboka bite?"
Colonel ntiyasubiza ahubwo amuhereza igitabu..
.
..
.
.
Brian we yararimo ava kwamuganga mumodoka ye bigaragara ko ise yamusizeyo,
Mukugenda kwe hari uwo yabonye mumuhanda asa n'uwananiwe ahita aparika asohoka kureba,
Mukugera hanze yasanze ari umukobwa ukiri muto yananiwe gusa twe tumuzi turabona ari raissa.
Brian nkuko bisanzwe agira impuhwe yafashe kumukobwa ati"umeze neza sister?"
Raissa"ntakibazo mfite"
Brian"oh no!Kandi wanakomeretse?Ngwino

 Ngwino ngufashe"
Raissa ariyumvira arangije aremera yurira imodoka barajyana!
.
..
.
.
Sasa dore pauline na tatoo aho bari kuruhande,
Pauline"tatoo wowe warahinduwe kandi colonel ashobora kugukoresha igihe cyose abishakiye wenda ukaba nanjye wanyica kuko abishatse.
Urumva turi bufatanye dute?"
Tatoo"mfatiye kubyo umbwiye colonel ni umuntu mubi kuburyo nundi wese wabimenya yamugwanya.
So,kugirango dukorane neza ngiye kwishikana kwa colonel tuzajya tuvugana ariyo ndi"
Pauline"oya yahita akwica"
Tatoo"humura arankeneye nk'umusirikare ntacyo yankora"
.
..
.
.
Kuruhande rwa colonel umusore bop yakomeje kumusongaho,
Bop"ko mbona kiriya gitabu kivuga amateka y'abakundaniye muntambara kuki wakimpaye?"
Colonel maker"ni inkuru ndende gusa ndagirango ubanze ugisome ukirangize ibindi bizaza nyuma".....LOADING EPISODE 59.
.
Ni igitabo nyabaki?
Commentaires nyishi dukomeze

0 Comments