LOVE AFTER WAR E59

 STAY WAITING

Episode 59
_________
Ep 58 yarangiye colonel asezeranya umusore bop kuzagira icyo amubwiye arangije gusoma igitabu yari yamuhaye.
Byakomeje bite?
Kurikira..
.
..
.
.
Umusore Bop(born of peace)yazamuye igitabu aracyitegereza gusa twe nk'abarorezi ba film twihutira kureba ubwoko bw'igitabu dusanga ari #love_after_war !!
----
Colonel ashaka iki kuri mwene innocent?
Ntukwiye gucikwa
----
.
..
.
.
Brian yinjije  Raissa iwabo,
Raissa"aha hantu unzanye nihehe?"
Brian"ntugire ikibazo aha nimurugo kandi uhafate nk'iwanyu"
Raissa"oya aha sinahaguma "
Brian"humura ntakibazo kandi niba watinye icyubahiro cyahano ndaguhisha"
Raissa aremera binjira igipangu kandi birumvikana ntawari kumuhagarika cangwa ngo amubaze uwo azanye !!!
.
..
.
.
Colonel nawe hari ahandi yinjiye ..
Mukugera indani yasanze tatoo yafashwe kandi aboshe,
Colonel yegera buhoro ati"uranyibuka?"
Tatoo"ndakwibuka kandi nzi namategeko"
Colonel"ndakeka utakinyibuka gusa bidatinze uramenya neza"
.
..
.
.
Brian nawe
 arikwomora raissa,
Gusa bagenzi raissa ni umukobwa ufite ubwiza biteye ukwabyo ariko sha aragwana ntibasubizemo!!
Brian akomeza kumwomora buhobuhoro!!!
.
..
.
.
Kwamuganga umwami n'umusaza dan,
Dan"nanjye ubwanjye sinasobanura aho nahoraga gusa icyo nibuka ni igihe mva mukazi ntashe"
Yve"hashize indwi 2 warabuze none ngo ntakintu wibuka?"
Agiye kurakara jonas aramufata amujyana hanze kumwihererana.
.
..
.
.
Mucyaro keilla nawe yicaye ukwe mutoyi we ,
Nercy"ariko keilla ufite ikibazo ki?"
Keilla"nanjye sinumva ukuntu meze kuko kuva brian yagenda numva ntameze neza"
Nercy"keilla wagiye umenya uwuriwe,uriya musore ni umunyamugi naho wewe uri umukene ntakindi"
Keilla"wimbwira uko kuko nanjye Nagerageje kubihagarika byanze ahubwo bikomeza kwiyongera"
Nercy"biriyongera ngo bimare iki uretse kugufasha gusara"
.
..
.
.
Tugaruke kumwami na jonas,
Jonas"umusaza ntampamvu yo kumuhatiriza ahubwo tugomba kumwongerera umutekano na operation nyishi kuko byanze bikunze hari byinshi tutazi"
Yve"uzi
 ko nkwizera,bikore ngire icyo menya"
.
..
.
.
Colonel hakuno,
Ati"niko sha,nigute utinyuka kungambanira?"
Tatoo"byabaye nyakubahwa"
Colonel avanayo intwaro ayitunga kumutwe w'umusore arangije ashiramo isasu!!
Mbere yokurekura ati"harya ngo uwusenya urwe bamutiza umuhoro?
Ngufitiye akandi kazi"
Asubiza inkota murwubati...
.
..
.
.
Brian na raissa,
Raissa"kuguma ahangaha bishobora kuzana ibibazo "
Brian"kuki wumva kuri umunyabibazo?"
Raissa"ntumbaze byinshi ngomba kugenda mbere y'uko so ataha kandi wakoze kumfasha"
Ahita amwunamira ...
.
..
.
.
Keilla na nercy ,
Nercy"ngwino twigendere ureke kurota riva"
Keilla"sha ubanza ari ukurota nyine gusa biragoye"
Binjira munzu.
.
..
.
.
Brian ntakindi yari gukora uretse gusohora Raissa nkuko yari abimusabye.
Barasohotse ariko muburyo butunguranye umwami yahise yinjira batari basohoka!!
Brian abwira Raissa gusubira munzu maze brian asohoka wenyine!!
.
..
.
.
Ubwo bwari bumaze gusa n'ubwije,
Bop munyubako colonel yamusizemo yakomej


 gusoma cyagitabu,
Bop"ariko se ibi byamarira iki?"
Ata igitabu arangije ati"nkumbuye raissa kwanza"
Ahita ahamagara colonel...
.
..
.
.
Brian yageze hanze yitanganiza se ajya kumwakira,
Muri ako kanya phone ya jonas yahise ihamagarwa yigira hirya kwitaba...
Brian"papa uriya munyarwa ntacyo yagutwaye?"
Yve"ntacyo gusa adye ndye"
Bakomeza kugenda basatira inzu,
Batarinjira jonas yaje yiruka ati"nyakubahwa utinjira inyubako yawe kuko harimo ikidasanzwe!"
Brian na raissa hejuru ubwoba buba bwinshi !!.......LOADING EPISODE 60..

0 Comments