LOVE AFTER WAR E01

LOVE AFTER WAR
YVE & LATHIFA
Episode 1
_______________
Film yiswe "Urukundo nyuma y'Intambara" ni film iteguranye ubuhanga ndetse ikaba na ndende kurusha izayibanjirije.
Ntukwiye gucikwa na Ep 1 kuko ari igihombo.....
.
.
.
Dutangiriye Kubitaro bimwe aho Ambulance iri
kuzana akana kagakobwa muto gusa yakomeretse cyane .
Abaganga bamwakirira hejuru bamwihutishiriza muri Salle.
.
.
.
Kurundi ruhande hari akarambo kumwana mumazi.
Hepfo ye hari abarobyi bari kuroba..
Umwe :Maitre reba uriya muntu"
Maitre"kandi wamwana we narakwiyamye kuzaza urebaguzwa!!"
Undi"oya maître kuri iyi nshuro si byabindi byanjye!ahubwo ndakeka akeneye ubufasha bwacu."
Maître nawe yaragindojwe arareba baregera basanga n'umwana muto bavanamo.
.
.
.
Uko tubonye abo bana hakuno hari abandi banezerewe.
Abagabo bane
#Rocky,#Boam,#Stany na #Dan
Muribo Rock na Boam ni abazungu naho Stany na Dan ni abirabura .
Rock"reka twishime kuko abanzi batuvuye kwizosi.
Stany nawe Dan  ubu mufite gucuruza ibyo mushaka kuko atawuri kubagenza"
Dan na Stany bati"Murakoze !"
Rocky"twebwe tuzacukura ubutaka namwe tubafashe mubyashara byanyu"
Stany"ubu koko ngiye gukora nisanzuye?"
Boam"cyane!Ere
ga umwami niwe yari yatuzonze"
Rocky"mwebwe genda mupange akarere muzaduhamagara musaba ubufasha!"
Abirabura bava aho maze..
Rocky"iki nicyo gihe tugasahura ubutunzi bw'iki guhugu!!".
Boam"kabisa!Umwami yari yatwitambitse yarangije kuva kubuzima ahasugaye ni ahacu ngo twereke abirabura ko tubasumbya ubwonko"
.
.
.
Tuze kwamuganga kuri wa mwana w'Umukobwa..
Abaganga bamwakiriye bari abazungu.
Umusore umwe muribo ati "uyu mwana nijye ugomba kumuvura abandi mwigireyo
 barasohoka asigara wenyine.
Mugusigara yatangiye kumukorera operation y'ibikomere ...
Aromora gusa hari aho yageze akupa camera zareba mucyumba barimo ahita afata microship ashira mumutwe we ayifungiramo. ...
Arangije operation hari imodoka za gisirikare zaje zibaririza uwo mwana ziramujyana.
.
.
.
Maître n'umunyeshuri we bagejeje akana murugo .
#Chin(umunyeshuri)"maître ndabona asa nuwapfuye!!"
Maître "sigaho wimusakuriza ahubwo jya gushaka umuti tumwomore dore yanakomeretse"
Umunyeshuri ajya kuzana umuti umusaza nawe asigara amukanda munda umwana akagarura amazi...
.
.
.
Akana k'agakobwa ko ntahandi kajyanwe atari mukigo kirinzwe cyane.
Bakajanye muri Salle irimo ibyuma byinshi..
Bagezeyo twe duhita tuhabona Stany na Dan babirabura bagambaniye umwami.
Stany"mumwice!!"
Dan"Oya Stany uriya mwana ni inzirakarengane ntiyakwicwa"
Stany"none urumva dukwiye gusigaza umuntu n'umwe mumuryango w'umwami?"
Dan"Wenda twasiba ubwonko bwe ariko tukamureka"
Stany"nibikorwe uko !"
Ako kanya akana gashirwa mubyuma ubwonko burahanagurwa barangije basubiza kwamuganga...
.
.
.
Nyuma y'icyumweru turabona absturage bari gukoreshwa kugahato kuko no gukubitwa birazamo..
Muri bo hari abasore babiri
#Didier"aba banyarwa bazatwicisha ibikorwa!
urabona igihe tuba twahereye?"
#Mechack"wikwidoga ncuti !None se ko baduhatse"
Didier"baduhaka nka bande ?Kuki twishize hamwe tutabarwanya tugasigarana ubwigenge bwacu?"
Mechack"Ntitwabibasha kuko babishigikiwemo na bamwe muri bene wacu"
Didier"Imana izahana abagambanira bene wabo!"
Mechack"n'uko bisigaye bimeze ,umuntu arya imitsi ya bene nyina ngo akunde atunge"
.
.
.
Tuve kubaganira tuze kubitaro byabazungu...
Kakana kagakobwa kaje kwikangura,
Akana karitegereza gasa na kahungabanye.
Wamusore ati"humura mwana muto!
Aha uri kwamuganga"
Akana"kwamuganga?Nari nabaye iki?"
Umusore"ni akabazo gato wagize ariko ubu umaze gukira vuba turataha"
Akana"ko ntakuzi !?"
Umusore"ndi umuganga kandi njye nawe turi inshuti "
Kuruhande hari umusore wabumvirizaga arangije arasohoka afata phone arahamagara ati"ntakibazo kuko umwana ntakintu yibuka".......LOADING Episode 2
.
.
.
Ni ibiki by'iyi film ko itangiranye uruvange rw'ibintu?

Like ya story ndetse n'iya page ni ingenzi utanibagiwe cmnt na share kugira tugere kure. 

0 Comments