Kelly S3 E35(FINAL)

 KELLY 3(AAA)

Part 35
(Final)
______
Part 34 yarangiye imiryango yasaga n'ifitanye ibibazo ihuriye hamwe.
Habaye iki?
Kurikira...
.
..
.
.
Abari aho bose bagikubita amaso patrick bose barirutse!!
Patrick"mwimpunga ninjyewe sinapfuye"
Jesca"wibesha umwana wacu yarapfuye,wewe rero sinzi aho uvuye?"
Patrick agerageza gusatira ariko bose baramuhunga maze Paul aratambuka ajya imbere yabo afa micro ubona ko byose bari babizanye
.
..
.
.
Uko yagafashe micro yaravuze ati"mutekereze mbabwire"
Bose baraceceka maze Ati"patrick nawe sabine tamuka uze hano imbere kandi muzanane na sabine ndetse na solange ntasigare"
Baratambuka gusa abandi bose ntawari kuvuga!!
.
..
.
.
Bageze imbere paul yaratangiye ati"bantu bakuru mwese mukoraniye ahangaha ndabasuhuje,
Beshi murimwe ntimunzi ,nitwa paul nkaba ndi incuti ya patrick ,uyu yitwa
solange ni mushiki wanjye naho uyu ni patrick mwibazaga ko yapfuye ariko ni muzima,uyu wundi we ni sabine mumenyereye.
Hashize igihe kigera kumwaka mukeka ko patrick yapfuye ariko
Ntibyaribyo"
Atangira kubiganira ibyo azi byose atakintu ahishe....
.
..
.
.
Uko yakarangije kubiganira,
Kelly"hanyuma se niba uwo atari sabine uwanjye arihe?"
Kandi ubwo abivuga ijisho arihanze nancy !!
Sabine yahise afata micro ava imbere ayihereza mama we nancy gusa sinzi icyo aribuvuge.
.
..
.
.
Hagataho richard na chantal nabo barinjiraga(ubanza solange na paul bari babipanze mukubahuza)
Nancy imbere yaratangiye ati"nkuko umwana wanjye abivuze ,ntabwo ariwe sabine wanyawe kuko uwanyawe maze gukubitwa n'isi nkabura icyo ndya naje kumuta"
Umusaza kelly aho ari umujinya warazamutse ashaka kumusanga imbere umuhungu we kellyta aramufata.
Nancy"ndi uwo kugawa ariko nanone nkwiye kubabarirwa kuko icyaha mpora niyagiriza kizanyiyicira"
Kelly"wantereye umwana he?"
.
..
.
.
Kuruhande enock n'umugore,
Bea"yoo mbega ibyago nateje nancy!Ubu koko byamuviriyemo guta n'umwana we?
Ndumva mbabaye"
Enock"humura byose biraza kurangira"
.
..
.
.
Nancy we arakomeje ati"namusiganye utwenda twe mugakapu
n'urwandiko rwagaragaza amazina ye"
.
..
.
.
Akivuga iryo enock yahise abanguka imbire bamuha micro aratangira ati"mbere y'uko ngira icyo mvuga,ndasaba munyereke uwateguye kuduhuriza hano"
Solange na paul bariyerekana,
Enock"mubanze mubampere amashi atubutse"
Ahita ahamagara umugore we beatrice aramwegera
Ati"kubatanzi nitwa enock,umugore wanjye nawe yitwa beatrice.
Abenshi murimwe  ntimunzi usibye nka jacques ,kelly na nancy usibye ko nabo bashobora kuba batakinyibuka.
Kubera iki mpagaze imbere yanyu?
Ntakindi usibye gusaba imbabazi abana banjye chantal na bernice.
Chantal nawe bernice muze hano imbere so wanyu abasabe imbabazi"
Baratambuka baza imbere.
.
..
.
.
Enock aratangira  ati"icyambere ndasaba imbabazi abana banjye"
Arahindukira agiye kubapfukamira chantal aramufata ati"twakubabariye data kandi ntibikabeho udupfukamira"
Enock arakomeza ati"nkurikije ibimenyetso nancy yatanze ndetse naho yataye umwana we ,biragara ko uwo mwana we sabine muzi"
Bose barikanga !!
Undi arakomeza
Ati"ariko mbere y'uko mugaragaza ndasaba imbabazi kelly na nancy kubyo nabakoreye mumyaka myishi irangiye"
Bamwe batangira kwibaza bati"ni ibiki"
Enock"jye n'umugore wanjye twarwanije urukundo rwabo gushika aho byabaviriyemo gutandukana ,saho byagarukiye kuko nyuma n'inzirakarengane sabine yabigendeyemo.
None ndasaba kelly na nancy imbabazi ngo baze nabo bagire ico bavuze"
.
..
.
.
Umusaza kelly yarahagurutse afata ukuboko nancy baratambuka bajya imbere,
Kelly"bana banjye ndagirango mbabwire ukuri.
Ntimukigere mwishimira guhora kuko iteka mwazahora muribyo kugeza aho hazabura usigara.
Ahubwo muzaharanire gutanga imbabazi.
Enock nawe Bea mwiyumve amahoro kuko nababariye kera mbere yuko munabivuga"
Ahita ahereza nancy,
Nancy"ntacyaha kitababarirwa iyo gisabiwe imbabazi.mwiyumve amahoro"
.
..
.
.
Gusa bagenzi abari aho bose bari bumiwe bose atawemera ibiri kuba!!
.
..
.
.
Enock n'umugore  barakengurutse bashimira kelly na nancy,
Maze enock ati"ntimwakumva uburyo twishimye gukira icyaha twagend
 twagendaga.
Kubwibyo nanjye hari impano yagaciro ngiye kugabira nancy na kelly,
Kelly nawe Nancy umwana wanyu sabine mwabuze imyaka myishi naje kumutora,mutora aho nancy yavuze  ndetse musangana n'ibimenyetso yavuze harimo nibyagaragaza amazina ye.
Uwo mwana  naramureze  ubu ni Mukuru usibye ko namuhinduriye amazina nkawita chantal.
Chantal tambuka wegera ababyeyi bawe nyakuri"
Yooh dore ngo amarira aratemba kumaso ya buriwese!!
.
..
.
.
Hanyuzemo akanya gato ko gukontorora amarangamutima maze kelly afata ijambo ati"biragaragara ko uwaduhuje twese yari umuhanga,none ndamusaba  kuza agire icyo atubwiye"
Paul na solange baratambuka baza imbere
Paul"nibyo koko gutegura uyu musi ntibyatworoheye jye namushi wanjye solange.
Uyu musi nawuteguye igihe kirekire ubwo narimaze gufata icyemezo cyo kuvuza patrick.
Byatwaye igihe ariko amaherezo mbigezeho ko patrick ahuye n'umukunzi we sabine yari yaravukijwe.
Ariko rero,munkundire nanjye mbashe gushimira lynka uwamfashije cyane,
Lynka yabaye inshuti nziza

 kuburyo naje kwisanga namukunda.
Lynka tambuka uze hano imbere"
Atambuka amugaragaza imbere yimbaga ndetse anemanga ko amukunda!!
NGIRA NAMWE MURUMVA URWEGO LYNKA YARAGEZEKO !!
.
..
.
.
Nyuma yibyo kelly yafashe ijambo.
Ati"ndakeka uyu ari umusi wo gusubiza imiryango hamwe,
chantal nawe richard,bernice nawe jacques,patrick nawe sabine,paul nawe lynka mwegere hano mwese"
Baregerana kandi couple kuyindi
Ati"bantu bakuru mumfashe guhezagira aba bana kuko bagiye kubyutsa imigenderanire misha y'imiryango"
Abari aho bose bahita bahagurukira rimwe amashi arasamirana,impundu ziravuzwa bishimiye urukundo rw'abana..
.
..
.
.
Film irangira batubwira amagambo ati"paul yaje guhabwa impano irenze ibyo yatanze kuri patrick ndetse yaje kubana na lynka bakomeza no kurera delice,
Patrick nawe yaje kubana na sabine ndetse bimukira hanze,
Bernice na chantal nabo baje kubana na jacques na richard ndetse nancy ,enock,bea na daana baba umuryango umwe kandi witanyeho.
Gusa ngo umusaza kelly yaje gupfa gusa ibyo

 ntibyabujije umuryango yarasize yunze gukomeza ufatanye munda!!!....END
.
Mwarakoze gukurikira film yacu ndetse mukaba mwaranitanze mugutanga ibitekerezo byanyu,
Byumwihariko abatanze inkunga nabaguze film murwego rwokuduteza imbere.
NDABAKUNDA!!!

0 Comments