LOVE AFTER WAR

YVE & LATHIFA
Episode  2
______________
Part 1 yarangiye akana kagakobwa kamaze kwikangura nyuma y'icyumweru cyose kari muri coma.
Ese yari yabaye iki?
Turakomeje...
.
.
.
Reka ngusubize inyuma mbere y'uko uriya mwana w'umukobwa azanwa kwamuganga.
.
Ni kukirimba i bwami..
Hari umuryango wari wasuye,Uza uzananye n'akana kagahungu ..
Gusa nanone i Bwami naho hari akana kagakobwa.
Imiryango yarasuhaznije ihabwa ikaze abana nabo basigara bikinira..
.
.
.
Ababyeyi mukugeramo indani ntakindi bakoze batangiye kuyaga...
Umwami(papa wakana kagakobwa)"abazungu bakomeje guhatiriza ngo baze gukorera imigambi yabo mugihugu ntwara"
Undi(papa wagahungu)"mwami nyaguhoraho ntitugomba kwemer ko baza inaha kuko twahita ducika abaretwa babo"
Umwami "ikibazo bamaze kwiyegereza bamwe mubikomerezwa by'igihugu .
Bashobora kudutsinda rero"
Umwamikazi"oya ntitugomba kumanika ahubwo tugomba
kurwana!"
Akivuga atyo hari abagabo babiri babagezeho..
Umwmi"ninde ubinjije aha?"
umwe ati"ni umuzungu we uganza !!"
Umwami"
niba ari nawe wabarungitse mugende mumubwire muti umwami yabyanze!!"
Undi ati"uzabyangire mukuzimu!"
Avuga amugize isasu ryo mugahanga arwa aho..
Umwamikazi agize ngo ahamagara umugabo we nawe arahabwa..
Haba hasigaye mama wakana kagahungu ndetse na papa wako..
Umwicanyi"muratwiyungaho cyangwa?"
papa "uko umwamibapfuye arivuze ninako atawugomba gupinga cge ngo akore ibyo ashaka!"
Abicanyi bo ntamikino nabo bahise babarangiriza  bahita banisohokera...
Mugusohoka bageze kumarembo bahuye na twatwana 2 tuza twiruka tugana murugo baratwihorera ,
Kumbe ntibaturetse ngo nuko badukunze ahubwo hari ikindi bari bizeye!!!
Utwana tukigera kunyubako yahise iturika turatarika akaba ari nayo mpamvu twatangiye kariya kana kazanwa kwamuganga.
.
Ushubora kwibaza impamvu  kwamuganga hari umwana wumukobwa gusa kandi barikumwe n'umuhungu???
Nikare we komeza ukurikire..
.
.
.

.
Tugarutse uyu musi hari aho abaturage barikwimba zahabu..
Uko
 bakora hari a natura he babiri bakomeje kuganira
#Louis"ibi jye ndabirambiwe!"
#Simon"tugomba kwemera kuko tugambanirwa na bene wacu"
Louis"oya rwose umuzungu dukwiye kumuca!"
Uko bakaganiriye  hari abaje babaha inkoni basubira gukora.
.
.
.
Tuze kuri kakana kagahungu ko ntikari kikangura
Umunyeshuri"maître uyu mwana ameze nabi cyane ndakeka twagakwiye kujyana kwamuganga"
Maître "nakubwiye ko mubihe uzaba urimo byose uzaza wizera.Wabyibagiwe?"
Umunyeshuri"ndabyibuka maitre!"
Uko abo bari kuvuga niko mumutwe w'umwana hari ibirimo.
Reka turebe mumutwe we"
umwana yibuka ahereye aho inyubako yaturika we n'umwana w'umukobwa barikumwe bagatarika.
Bakimara gutarika akana kagakobwa kahise gahwera maze we abyuka ahamagara ati"lathifa byuka ,lathifa byuka..!"
Abonye lathifa atabyuka yarebye abagabo  bishe ababyeyi be arabakurikira.
Mukubakurikira barabiketse barahindukira baramufata ,
Umwe ati"sanga ababyeyi bawe mukuzimu!!"
Undi"oya #Kim wikwica inzira karengane!"
kim"#Fred kwica ababyeyi ugasigaza nkaba ni amakosa"
Kim ntiyumva ahubwo azamura intwaro gus atari yarekura isasu Fred aramutesha akana gahita gakorikera kumabuye ahamanuka mpaka kaguye mumazi.
Kakimara kwibuka ibyo aho karyamye kitereye hejuru kati"Lathifa byuka!!"
Maitre n'umunyeshuri we barafata.....
Maitre"tuza mwana muto!witwa nde?"
Umwana yasa n'uwikanze amarira atangira kugenda amutemba kumaso..
Maitre"mwana muto n'iki cyakubayeho"
Umwana"nitwa Yve,ababyeyi banjye bishwe bose!!"
Maître "humura mwana !"
Yve"
ntakintu nakimwe nsigaranye kuko Bose bapfuye !kuki abantu bicana?"
Maître"ibyo bisigaye ariko bjmeze muri iki gihe gusa igihe kimwe kizagera bihagarare"
.
.
.
Wamusore w'umuzungu yatahanye kakana kagakobwa twabonye mubitekerezo by a Yve yitwa Lathifa,yaramutwaye amujyana iwe n'ubwo yari umuzungu kandi yari anafite umukunzi.
#Catheline"chr uyu mwirabura umujyanye he?"
#Liban"ariko chr wagiye ugira umutima w'imbabazi! uyu mwana nta mubyeyi n'umwe afite".
Catheline"ariko uribuka ko Atari uwacu!!
ubu bene wacu baguketse wasigura iki?"
Liban"kuba twaraje mubirabura ntibisobanura ko twaje kubabaza kuko nabo ari abantu nkatwe"
Cafheline"chr utanyumva nabi gusa mba mfite impungenge y'uko bashobora kukwica nkaguhomba"
Liban"humura Imana ntiyareka umuntu ukora icyiza NGO arengane"
Catheline ahita yegera lathifa atangira kumwereka urukundo rwakibyeyi....
.
.
.
Imisi yaragiye irisunika ,ibihe biha ibindi
 ,amateka aba ayandi ..
Uko ibihe byakagiye Niko Umwana yve yagaruye ibyishimo arikumwe na maître ndetse na wa munyeshuri w'undi.
Nkuko izina ryabiranze Yve yatangiye imyitozo atangira kugenda aba umuhatari.
Rimwe mumasaha y'umugoroba maître akoranya abanyeshuri be.
Ati"imyigire ya material art si iyo kurwanya abandi ahubwo iyo uyizi  ufasha abafite imbaraga nke.
Yve twe turi abazungu ariko dutandukanye n'abari gufata nabi igihugu cyanyu.Yve ntuzakoreshe material arts urenganya cyangwa NGO wihutire revenge kuko byazagukururira ibyago"
Yve"ndabyumva maître kandi nzabikurikiza"
.
.
.
Uko maître aganiriza abanyeshure be ninako Liban yari akomeje kwitaho Lathifa .
Liban"lathifa kuko wabaye kuko wabaye uwambere mwishuri ejo nzakijyana gutembera ,nkugurire icyo ushaka cyose"
Lathifa"urakoze papa!!"
Akivuga ijambo "papa" ahita asa n'ugize ibibazo..
Liban"lathifa ntugatinye kunyita papa !".
Lathifa"papa ntukibaze ngo no agasuzuguro ahubwo mba mbitinya.
Urazi ?kwishuri baguma banserereza ngo nubwo nkwita papa igihe kimwe uzisubirira iwanyu ukanta"
Liban"oya lathifa!ibyo bavuga sibyo kandi ninagenda sinzagusiga tuzajyana"
Bahita bahoberana !!!
Bagenzi Liban ni umusore ugira urukundo atandukanye  n'abandi bazungu.
.
.
.
Stany na Dan bo bakomeje kugenda bacuruza bene wabo..
Hari contineur yarimo ku
gera kumwaro y'ikiyaga..
Gusa kansi nanone hari imodoka yo mubwoko bwa Benz yari iyiherekeje.
Bageze neza kumwaro hari boats bahasanze zibatwgereje .
Muri ya Benz ntabansi bavuyemo uretse Stany na Dan.
#Rodriguez(umuzungu)"nibaze ko umuzigo ukwiriye nta kwirirwa tuwusuzuma"
Stany"ntakibazo!Wse wowe  wazanye icyo dushaka?".
Rodriguez"icyo gusa!do"
Ntakindi yaberetse Uretse briefcase yuzuye amafaranga!!!!
Stany yakira amahera umuzigo uratangwa...
Gusa nshuti yanjye ndagirango ukurokire wironze,
Umuzigo wavanweyo byari ibikarato Bimini  bikozwe mumbaho kandi biragenda bitera imigeri bigaragara ko ikirimo cyose gihema..
Barangije gutanga umuzigo burira benz yabo baritahira Rodriguez nawe yifatira iy'amazi......LOADING PART 3.
.
.
.
Agafilm gakomeje kujya mbere kandi abari kumbaza ubusobanuro batenyenye bizatahurika kuko kakiri kuntango