LOVE AFTER WAR E03

 LOVE AFTER WAR

YVE & LATHIFA
Episode 3
______________
Part 2 yarangiye Liban agaragaza urukundo afitiye lathifa nubwo bari ab'urukoba rutandukanye,
Yve nawe yari akomeje kwibera mubuzima bw'imyitozo we na mucuti we ndetse na maitre....
Byakomeje bite?
.
.
.
Aha turi kwishuri aho lathifa yiga,
Abana b'abazungu barinuba lathifa n'abandi b'urukoba nkawe nubwo abirabura babashaga kwiga kuri iryo shuli baba bava mumiryango ikomeye cyane cyane abana babirabura bagurishaga bagenzi babo nka Stany na Dan,
Mbese kwishuli hari imigwi 2,
Tuze mumugwi wa birabura,
#Innocent"mwabonye ubwirasi bwa bariya bazungu?"
#Theo"ngo abazungu?Wavuze se imbwa!Uzi ukuntu baba bigize abahatari"
Lathifa"sha jye ninkura nzabarwanya!"
Innocent"umva,ese ubundi wowe watujemo ute?Ko wemeye kuba umushumba wabo!"
#Dyne"oya innocent wimubwira nabi kuko niba arerwa n'abazungu ntibyamuhindura kandi ni umwe muri twe"
Theo"nibyo innocent,lathifa ni mugenzi wacu kandi ni ningenzi kuri twe kuko igihe tuzaronka imbaraga tuzak  
enera amakuru y'ibanga kandi ntawundi wayaduha uretse lathifa"
.
.
.
Uko lathifa akomeje kwiga amashuri,
Yve wacu we amasaha ye yose ayaharira imyitozo ...
#Chin(wa munyeshuli bigana w'umuzungu)"ariko uzitoza kugeza ryari?"
Yve"ngomba kwitoza ubudatuza kuko aka niko kanya,
Ikindi ni uko nkeneye kuzihorera ninkura kandi ntakuntu nazabasha gutsinda umwanzi wanjye kuko nawe akomeje gukomera uko bukeye"
Rihan"ahaaa!Uwakwumva amagambo uvuga ntiyamenya ko ufite imyaka 14 gusa!"
Ako kanya maitre ahita ahagera.....
.
.
.
Amasaha yaje kugera abanyeshuli barataha,
Innocent nawe ari mukigero kimwe n'icya yve ,lathifa ,diane na theo..
Gusa ndagirango ukurikire witonze hato utazasobwa,
Innocent ni umuhungu wa stany,umwirabura ucuruza benewabo.
Murugo akana karahageze kava mumodoka kiruka munzu,
Agezemo asanga ababyeyi be muri sallon arabasuhuza mucyubahiro!
Mama"chr ngwino kumeza ngufungurire"
Innocent"yego mama,gusa ndashaka kubanza kubabaza akantu!"
Stany(papa)"akahe innocent gatuma    
 Kurya?"
Mama"reka umwana yewe abaze"
Innocent"kuki twigana n'abazungu,tukagenda mumodoka nziza naho abandi batiga?
Kuki wowe na oncle Dan abazungu batagukubita nkuko  birirwa bakubita abandi babakoresha?"
Stany n'umugore bahita barebana!
Stany"ibyo ntiwabyumva kuko utari wakura"
Innocent"sha jye ninkura nzabirukana bose,uzi ukuntu batureba nabi bikambabaza!"
.
.
.
Mumasaha ya nimugoroba liban yicaranye n'umukobwa we lathifa,
Lathifa"papa cathy yagiye he ko adaherutse kudusura?"
Liban"chr cathy yagiye muri mission gusa naza azadusura!"
Lathifa"ubundi se mwazakwibaniye?"
Liban"urabishaka?"
Lathifa"cyane!Uzi ukuntu byanezera mva kwishuli akanyakira! Nazajya mwita mama"
Liban"cathy aragukunda byo kandi nzamuzana vuba "
****
Ushobora kwibaza impamvu lathifa atari gutekereza kubabyeyi be,
Wibuke ko ubwonko bwe bwasibwe ntakintu yakwibuka,
Ariko kandi hari na Microchip liban yamushizemo tutari twamenya icyo ikora.
*****
.
.
.
Abacakara bo bakomeje gukoreshwa imirimo ivunanye ndetse abandi bakomeje gusa kuri iyi nshuro turi mukigo kirinzwe n'abasirikare babazungu,
Tugezemo indani ntabindi bihakorerwa uretse ko hazanwa abajeune ba birabura,
Babakoza iki?
Hari umusore warimo azanwa gusa aragenda ataka ati"mundeke!"
Bamwicaza kuntebe bamuzirikiraho n'ibyuma umutwe nawo uraramye,
Hirya bakanda bouton havayo ibyuma bitatu biriho inshinge bazimutera mumugongo!!
Hari ikindi kizana ibintu bimeze nk'amazi birekurira mumaso ye,
Ibyo bikimara kuba umusore avanwaho yinjizwa mucyumba kirimo abandi gusa kibonerana,
Bamugejejemo hakanzwe indi bouton umusore arahinduka ahita yica bagenzi be ntagutinza...
Roky na Boam babirebaga bati" #Anti_Man_Laboratory igiye kuba igisubizo cyacu mugutsinda ibindi bihugu tukigaruria Africa yose!!"
Boam"ndabihamya ko atamusirikare w'umuzungu azongera gupfa ahubwo abirabura tuzaza tubatera iyo virus maze bagwanye abanzi bacu"
.
.
.
Nyuma y'imyaka 6,
Yve ni umusore ubikwiye,
Saho gusa kuko yaramaze kuba n'umuhatari mumirwanire ya marterial art(orgine chinoi).
Icyo yari ageze    kwitoza yari ukuntu ya controla umujinya akirinda guhubuka mubyo akora,ahubwo akihutira gutabara aho biri ngombwa.
.
.
.
Na lathifa nawe yari amaze kuba umukobwa w'uburanga butangaje ,uciye akenge....
Ari murugo we na Se Liban na nyina Catheline(si ababyeyi be ahubwo baramureze ndetse bo ninabazungu)
Liban"mwana wanjye lathifa ndakeka umaze gukura,ubu nicyo gihe ngo nkubwire ibanga utigeze umenya"
Lathifa"nguteze amatwi papa!"
Liban"lathifa.....LOADING PART 4
.
Ni ukuhe kuri?

0 Comments