LOVE AFTER WAR E04

 LOVE AFTER WAR

Yve & Lathifa
Episode 4
________
Part 3 yarangiye Liban hari ukuri agiye kubwira umukobwa we lathifa,
Cyari igiki?
Turakomeje...
.
.
.
Liban"lathifa wowe ntufite ibitekerezo bikwiye"
Lathifa"uti iki papa?Jyewe simfite ibitekerezo!"
Liban"wikwihuta ubanze wumve impamvu y'ibyo mvuga,
Wowe njya kukuzana aha wari wakomeretse cyane,
Kuko nari mubaganga bagombaga kukuvura nakwizeho byinshi..."
Atari yakomeza urugi rwatewe umugeri n'abasirikari bafata liban barajyana...
.
.
.
Kuruhande rwa Yve...
Maitre"gouverment yantumyeyo kuko ibikorwa nari natumwe nabirangije.
None rero Yve umaze kuba umunyembaraga ,ushobora kwibeshaho ukanamenya no kubana n'abandi.
Yve"maitre mugiye kugenda?"
Maitre"yego ejo kare turagenda nawe werekere iy'umugi utangire ubuzima busha.
Gusa uzahore wicisha bugufi kuko ariho uzamenya byinshi ukabasha no guhorera ababyeyi bawe"
.
.
.
Hakuno Liban ntahandi yazanwe atari kubyicaro bya Stany na Boam bigaruriye igihugu bamwicaza kuntebe maze Stany arinjira...
Stany"liban biri kugaragara ko ushaka kugambanira benewanyu ugafasha izi mbwa z'abirabura!"
Liban"mbagambanira nte?"
Stany"hari ibirego byinshi bimaze igihe bidushikira bivuga ko umaze igihe ufata umutungo twakagombye gucyura iwacu ukawusesagura ngo uriko ufasha.
Barakubeshera?"
Liban"uko ni ukuri kabisa!Ariko muzabona ryari ko uwirabura nawe ari umuntu?
Ubona ngo mubasange mugihu cyabo nimurangiza mubafate nk'ibikoko?Ndemeza neza ko ibyo mukora bizabagaruka"
Stany"ukwo ni ukugambanira igihugu !Ni ukomeza utyo nzakwica kandi ntanubwo nzitaho ko uri muramwanje"
.
.
.
Barakwereka bukeye bwaho,
Innocent ,lathifa,dyne na theo uko bakuranye igitekerezo cyo kuzarwanya abazungu naniyi saha baracyagifite,
Innocent"umva nitwe twenyine twatabara abirabura bagenzi bacu,none rero ndagirango dupange gahunda y'ukuntu tuzabarwanya"
Lathifa"byaribyo ariko jyewe data yambwiye ko ntakomeye"
Innocent"ntiyakubwiye impamvu?"
Lathifa"oya,yajyaga kuyimbwira abasirikare baba batejemo baramutwara"
Theo"kandi uzi ko
 aribyo!Ni gute lathifa atibuka ibyamubayeho mbere y'uko bahura na Liban?"
Lathifa"nanjye ndibaza inkomoko yanjye nkabura na kimwe"
Dyne"mwikwirusha igihari dukwiye gushaka uko lathifa yakongera guhura na liban akamubaza"
.
.
.
Uko abo bakomeje umugambi wabo ninako Yve yari asohotse imodoka yinjira umugi,
Nkuko buri wese amera avuye murugendo yashatse aho yagura imfunguro,
Gusa bagenzi sinzi ko yaronka aho arya kuko restaurent,hotel nini na nto zose atamwirabura wemererwa kuhinjira!
Yashakishirije henshi biranga gusa arihangana akomeza kuzenguka umugi
.
.
.

Innocent"turabikora dute ko tutazi aho yajyanwe?"
Theo"ntahandi yajyanwe uretse kubyicaro bikuru byabo kandi ntacyo bamugira ko ari muramu wa president!(stany)"
Innocent"ok ubwo lathifa arose akazi ko kumutegereza akamubaza ukuri,
Theo nawe ugomba gukomeza amashuri akiga cyane kugirango tuzabashe kumenya amabanga yabo,
Naho jyewe na Dyne(umukobwa wa dan) tugiye gutangira kwiga kubabyeyi bacu kuko bigaragara ko hari icyo bazi.
Murabyumva mute?"

Theo"byaribyo ariko plan yawe izadutwara igihe kinini "
Innocent"kuba igihe kinini byo ningombwa kuko abagabo bakomeye,kubarwanya rero bisaba ubuhanga"
Bose baremeranya buri umwe ataha iwabo..
.
.
.
Yve wacu we yazereye umugi wose abura nakimwe yarya kandi afite amahera,
Yahise agenda yicara hanze ya restaurent imwe,
Agize atya yabonye umuzungu arikumwe n'akana ke,akana gafite pom kari kurya,..
Akana niba yarakabihiye kayitaye hasi undi nawe asatira kugatora  gusa imodoka yaje yiruka ikagonga atari yagatora!!
Yooo!!yve umujinya warazamutse abura icyo akora..
Imodoka nayo yarahagaze havamo lathifa aza asatira yve...
Lathifa"umeze neza?"
Yve"ntakibazo!"
Lathifa  yarebye hasi abona yagonze pom arebye n'umusore abona agaragara nk'ushonje arangije ati"waza tukajyana?"
Yve nawe ntayandi mahitamo yarafite ati"ntakibazo"
Sibwo bajyanye.....
.
.
.
Tuze muri AntiMan Laboratory,
Hari abari munama,
Stany"president wacu yanyemereye kumpa  indege ndetse n'intwaro Tubashe gufata igice c'ubuseruko cyos
e
Kandi hagomba kurwana abagabo bakorewe aha.
Mwese uko muri aha mugomba gukurikiranira hafi kuburyo abandi bazungu batazarabukwa ibirimo kuba ahubwo bakazisanga twabazengurutse"
.
.
Lathifa na Yve bageze iwabo wa lathifa,
Ntakindi cyari gukorwa yve atari yarya kuko yari amerewe nabi.
Arangije gufungura ati"uzi ko naringiye gupfira mumugi kandi mfite amafaranga!"
Lathifa"ko usa nk'uwatunguwe nkaho udasanzwe muri iki gihugu!"
Yve"bisa nkaho ndi musha ariko natunguwe nugusanga ibintu byarahindutse mumyaka 16 ishize"
Lathifa"igihugu cyacu kiri mubyago  kuko atamwirabura afite ubwigenge"
Yve mukwumva ibyo hari icyo yibutse......LOADING PART 5.

0 Comments