LOVE AFTER WAR

Yve & Lathifa
Episode 5
_________
Part 5 yarangiye yve asa nkaho hari icyo yagerageza kwibuka.
Cyari iki?
Turakomeje...
.
.
.
Yve yibutse amagambo yigeze kwumva ise yigeze kuvuga ati"abazungu bari kugerageza kwinjira mugihugu kandi nibamara kuba benshi bazatuganza ,ntamwirabura uzongera kuvuga!"
Lathifa"yve urimo gutekereza iki?"
Yve"ntacyo!"
Lathifa"hari ahantu nshaka kujya ,waza tukajyana ko ntagusiga wenyine?"
Yve"ntakibazo!"
.
.
.
Ntibatinze kugera mumugi aho bahise babona abazungu bakoranije abirabura barimo kubanyarira,
Lathifa aparika imodoka avamo...
Ati"reka guhohotera abantu nkamwe!"
Umwe ati"eka twe ntidusa n'ingagi !Gusa ubwo ari umutoni wa Liban  ubivuze turabareka"
Mwibuke lathifa yarezwe n'umuzungu liban bivuze ngo arubahwa!!
Yve we ntiyigeze ava mumuduga  gusa agashavu karasya...
Lathifa yagarutse mumuduga barakomeza.
.
.
.
Tuze kurundi ruhande ku  mwaro w'ikiyaga altrantique hari amato yahageraga,
Rocky ,Dan,stany na boam bose bari bahigereye.

 Uwaje akuriye ingabo zije mubwato ati"the weapons are there but be carefully!
No failled reports"
Rocky"as you want sir"
.
.
.
Tugaruke kuri lathifa,
Yve"parika gato ndashaka kwihagarika"
Lathifa"ntaho waronka hose huzuye inyubako"
Yve"ntakundi nabikora kuko merewe nabi"
Lathifa"reka nze nguherekeze"
.
.
.
Bakimara hari undi uri kumuvuduko udasanzwe yapfutse isura ye,
Yakomeje kwiruka umubonye wese agatangara...
Ntahandi yaje atari hamwe lathifa na yve bavuye .
Ahasanga babazungu ati"harya ngo abirabura ntituzavuga kubutaka bwacu sha!"
Umwe aregera ati"abirabura muri imyanda kabisa ntanicyo mumaze!"
Akivuga atyo yakubiswe ingumi izosi rirahindukira !!
Abandi bavayo nawe aguma ahagaze ntakwikoma,
Bashikiriye bamwe batwaye ibipfunsi abandi imigeri,...
Umugabo arababari bose abahera icyarimwe!!!
Bageze hasi bose ari uturambo.,..
Umugabo ahita avanayo ugwandiko kwanditseho ruti" #you_next_if you_don't_leave_our_contry"
Ubundi acaho....
.
.
.
Lathifa nawe aho yaherekeje Yve yararambiwe arakomanga

 arakomanga ati"yewe yve nyaruka turi gukererwa!"
Abura usubiya,
Arongera ati"yewe!"
Yumva ikintu gikorotse ahita ahirika urugi asanga ruradanangiye ati"yve ubaye iki?"
Yve"ntacyo!"
Lathifa"ngaho ngwino twihute"
Yve avayo ajya imbere...
Lathifa yanga guhita agenda abanza kwinjira abura na kimwe.
.
.
.
Inkuru yageze kuri radio ivuga ko hari umuntu atari yamenyekana yishe abazungu bane,
Gusa ngo ari guhigwa bukware!!
Ndetse n'amashusho y'uko yabikoze yaragaragara.
Ntaho inkuru itageze Ndetse niwabo wa lathifa yarahageze,
Liban"kombona uriya muntu ari mubi?"
Catheline"jye ndabona asa n'umuzimu ahubwo,akubita abantu atabakozeho!"
Liban"lathi harya ngo uriya musore wazanye ngo ninde?"
Lathifa"yitwa yve namusanze kumuhanda ashonje ndamuzana kugirango mufungurire"
Liban"muhamagare aze hano!"
Lathifa ahita amuhamagara...
Yve"ndabitabye!"
Liban"uturuka he?"
Yve"nturuka mumajyepfo y'igihugu"
Liban"wavanweyo n'iki?"
Yve"nabonye ubuzima bwanze mpitamo kwiyizira aha"
Liban"ufite ababyeyi?"
Yve "ntanumwe    

 Ntanumwe ngira!"
Liban"aha mumugi ntibyoroshe gucumbikira umuntu nkawe cyane ko benewacu bamfata nk'umugambanyi.
Nibaguhe ibishoboka maze wigendere"
Lathifa na catheline(umugore wa liban)bagerageza kwinginga liban ariko wapi....
.
.
.
Rocky na boam nabo bari bamaze kumenya ko hari bene wabo biswe kandi ko uwabikoze wese ashaka zina muzungu.
Roky"jya muri control room mushakishe umwicanyi mpaka mumubonye"
Boam"kipe ibijejwe  yatangiye kubikora kandi vuba umwicanyi aragaragara"
Umwicanyi ninde?
Komeza ukurikire...
.
.
.
Yve we yahawe ibya nkenerwa ava murugo kwa liban aragenda.
Siho bwari bumaze kwira!
Arivugisha ati"mungiriye neza!"
Ahita yambara yamyenda twabonanye amugabo yica abazungu afata n'igitambaro ashiraho ati"muzungu uraje umbone!"
.
.
.
Bidatinze bwarakeye lathifa ahura na bagenzi be,
Innocent"uriya mugabo yishe abazungu yaba twagakwiye guhura nawe kuko imbaraga namubonanye nazo zadufasha "
Lathifa"wimutekerezaho ahubwo dukomeze gahunda yacu"
Innocent"maze kumenya ko  
 Data akorana n'abazungu bivuze ko azi amabanga yabo"
Dyne"wirengera innocent,ibintu byababyeyi bacu birimo amahinyu meshi kandi icyo twiyemeje ni ugushishoza neza"
Theo"ibyo dyne avuze nibyo kuko twihuse twazafatwa ataho twari twagera"
Innocent"ndakeka muri twebwe bane atamugambanyi urimo!
Lathifa weho liban yakubwiye impamvu udakomeye?"
.
.
.
Abari kwiperereza ry'umwicanyi ntibigeze bagoheka,
Bafatiye kuri video babonye basubiza inyuma...
Kugera aho umwanzi yaje ava babona inzira iherera mubwiherero kandi hafi aho hagaragara lathifa,
Boam"shakisha uwo mukobwa kuko yaba aziranye n'umwicanyi kuko bigaragara ko aho yarari ariho haturutse umwicanyi "......LOADING PART 6