Kelly S2 Episode 25

 KELLY 2

Part 25
_______
Part 24 yarangiye michael ahanuye kelly gusubiza umutamana akibanira na Daana mama w'imfura ye.
Byakomeje bite?
Turakomeje.....
.
.
.
Mumasaha y'igitondo Nancy yarabyukaga,
kugera muri sallon ahasanga agapapuro aragatora,
Asanga handitseho ati"Nancy namenye ko umwana wavutse atari uwanjye,nanze kuguta umubiri wawe utari wasubirana.
None kuri iyi nshuro ndagiye utazanshaka ahubwo uzashake papa w'umwana kuko jye mission nari nahawe narayirangije gusa iyo uza kubyara rwanjye twari kuzagumana iteka"
Nancy akimara gusoma ako gapapuro umutwe wahise usubira muri kahise yibuka ibyabaye byose ahita abona ko kari akagambane.
Akiri muri ibyo hari uwamukomangiye.
.
.
.
Raj we na priya bo bari babukereye ahantu hatuje nk'abakundana ...
Raj"chr ntiwakwumva uburyo nishimiye kuba kumwe nawe ahantu hatuje nkwirebera mumaso,kw'isura ikeye,niganirira n'umwana nkunda nkawe ! "
Priya" nanjye nari mbikumbuye kwibona ndimo ndikumwe nawe ahantu nkaha"
Raj"ch urabona ute dusubire mubuhindi
tugapanga gahunda y'ubukwe bwacu"
Priya"byaribyo ariko ntitwapfa kugenda kuko byagaragara nko gutererana uriya mujyango"
Raj"ndabyumva ariko imisi ibaye myishi?"
Priya"ndabizi chr gusa kandi ntukwiye kunanirwa kumunota wanyuma"
Raj"ch urazi ko ngukunda ,ukwiye kubitekerezaho"
.
.
.
Nancy we ntawundi yari umukomangiye atari umugabo wambaye neza,
Umugabo"ntabyinshi mvuga ,ndashaka amahera y'inzu"
Nancy"wabaye wihanganye ko ureba ntari nasohoka kandi n'umugabo akaba adahari"
Umugabo"ntakintu nakimwe nshaka kwumva,mpa amahera bitabaye ibyo usohoke mfunge inzu"
Nancy agerageza kwinginga ariko ntacyo byari kumara kuko umugabo yahise ahamagara abasore yaje azanye Nancy atabwa hanze.
.
.
mbega ibyago!
ese nancy arerekeza he?
.
.
.
Kellyta we akimara kugurisha za zahabu yaragiye aba umusirimu,yambara nk'abakire.
Gusa kuri uyu musi yari yakereye muri costumes y'umweru dede.
Murugendo rwe yabonye umumama arimo gutakamba bamusohora munzu,
Araparika avamo....
Kumbe yari nancy!!
Kellyta"ni ibiki
madam?"
Nancy muguhindukira yari kanze ati"kelly niwowe?"
Kellyta"usanzwe unzi?"
Nancy"none se nturi kelly?"
Kellyta"ntabwo nitwa kelly ahubwo nitwa kellyta!"
Nancy acyumva iryo zina yakoze mumufuka avanayo agafoto arakitegereza arangije areba n'umusore...
Kellyta"n'iki ko urebye agafoto ukanandeba?"
Nancy"oya ntacyo nareba  !"
Gusa twe tubiz4 nuko yarimo kureba agafoto bifotozanije nyuma yaho kellyta avuye i London ubuzima bumaze kumushobera...,.
Kellyta"wambwira ibyakubayeho?"
Nancy atangira kumubwira buri kimwe...
Arangije kumwiganira kellyta ati"ihangane madam!Gusa ubu nerekeje i London kandi nshaka kugufasha.
Twajyana?"
Nancy yararebye abona n'ubundi ntakundi yagira arangije aremera....
.
.
.
Uko nancy na kellyta bemeranije kwerekeza london hano hari abandi babipanga;
Daana,Kelly,Michael na Jesca..
Kelly"raj nawe priya mwarakoze kudufasha!Ariko ndagirango mwisubirire mubuhindi natwe tugiye gusubira i london"
Raj"ariko twakagombye kujyana tukazataha ari uko yamaze kuboneka"
Kelly"muhumure
muhumure ibyo mwagombaga gukora mwarabikoze"
Raj yarebye priya arangije ati"ntakundi niba ariko mubishaka ntacyo twahinduraho kandi tuzaguma kubasabira mpaka abonetse"
Kelly"abantu bose bagakwiye kugira umutima nk'uwanyu !"
Ikiganiro cyarangiye bemeranije ko bamwe bazindukira mubuhindi abandi london,
Kandi bagenzi jesca na kellyta nabo bari bamaze kubipanga.......LOADING PART 26
.
.
Ese bazahurirayo cangwa?
Nukwiye gucikwa na part zikurikira kuko agafilm kakiriyo.
.
NDABAKUNDA!!!

0 Comments