Kelly S2 Episode 24

 KELLY 2

Part 24
_______
Duheruka kumusozi humvikana amasasu mugihe intambara yasa n'iyari yarangiye,
Kellyta we yari yaburiwe amarengero.
Byakomeje bite rero?
.
.
.
Tuze ahari kuvugira amasasu,
Abari kuraswa ni kellyta n'abo barikumwe na zahabu bibye,
Kellyta"munyaruke ntagusubira inyuma cangwa tumanike!!"
Si ukwiruka bongezamo n'amasasu ariyongera.
Barirutse na se kwiruka ariko bagenda bagenda barasa umwumwe,
Gushika ubwo bageze kumazi aho agenda amanuka kandi ni kure,
Kellyta"uri mubiki geb?"
Geb"jye ndamanitse kandi nawe ugomba kubikora kuko bariya ari abasirikare ba leta"
Kellyta"naho ari aba leta baratwica kuko twambaye imyambaro y'abanzi"
Geb"kellyta umva!"
Akivuga atyo barabashikiriye kellyta aba arasimbutse  yiroha mumazi geb bamufata ari muzima.
.
.
.
Uko ibyo byose byakabaye mubuhinde Nancy ameze nabi,
Bidatinze muganga yasatiriye enock,
Muganga"niwowe wazanye umubyeyi utwite?"
Enock"ego ningewe !"
Muganga"ubu noneho ushobora kujya kumureba amaze kubyara akana k'agakobwa"
Enock yikangamo ariko ntiyabigaragaza ahubwo ajya kureba umubyeyi,
Agezemo arishima cyane !Yegera umugore we amusoma muruhanga.
Arangije yegereye uruhinja aritegereza ntiyagira icyo avuga!!
.
.
.
America ho Geb baramuzanye bamupakira mubandi,
Jesca ati"mama numvise bavuga ko uwo barikumwe yacitse,waretse nkajya kumubaza"
Daana"hmm?reka tumubaze"
Sibwo basatiye Geb...
.
.
.
Kellyta wacu we turamubona ava mumazi ubanza atacyo yabaye,
Avayo afata agakapu yari afite abona koko zahabu zirimo,
Umutima nama we uti"ndiguhirwa bukware kandi ko ncitse hariya ngomba gusubira London nkita kuri mama,
Ariko se nazasanga jesca yaramaze gushingirwa nazagira amahoro?
Ahubwo reka mbanze njye mubuhindi ngurishe izi zahabu nindangiza nshake priya ambwire icyo jesca yamusubije"
Ntagutinda yahagurutse kumugezi target ari mubuhindi,
Gusa mwibuke uwo agiye gushaka amusize America.
.
.
.
Enock we akimara kureba umwana ati"chr reka njye kugushakira utwo ufata"
Nancy yemera akoresheje umutwe!
Kurikira wirebere  
Enock aho kujya gushaka imfunguro y'umubyeyi yarebye muganga gusa mwibuke nawe niwe,
Enock"muganga niwowe wakiye uriya mubyeyi?"
Muganga"yego!"
Enock"uriya mwana yavutse atageze cyangwa?"
Muganga"oya rwose,umwana yavutse ageze ndetse n'ubuzima bwe bumeze neza"
Enock"ndashaka kumenya DNA y'uriya mwana"
.
He ukuri kugiye kujya ahagaragara tu!
.
.
.
Tugaruke kuri ba jesca,
Jesca"uwo mwari kumwe yacitse yari nde?"
Geb"muri bande mumumbaza ?"
Daana"erega ntakibi dushaka kumugirira ahubwo turashaka twumve ko ari uwacu twabuze"
Geb abanza kwibaza ati"none se baba bashaka kumwica?Ariko reka mbabwire"
Arangije gutekereza ati"yitwa kellyta!"
Akimara kuvuga izina Daana yitereye hejuru ati"ni uwo!ni uwo yacitse yerekeza he?"
Geb"simpazi ntanuko nzi ko yarokotse kuko aho yasimbutse hari kure"
Yooh amarira yatembye busha bituma n'abandi baza...
.
.
.
Bukeye bwaho Mubuhindi umubyeyi Nancy yaracyuwe,akorerwa nk'ibyo abandi bose bakorerwa.
Gusa Enock yabikora bitamunezereye.
.
.
.
Kellyta nawe yari
amaze kugurisha za zahabu.
Nyuma yaho yagiye kwa iwabo wa priya...
Mukuhagera bati"ntitumuheruka!"
Afata number aramuhamagara asanga sim card yafunzwe kera.
Ntakindi yakoze yerekeje kuri hotel abanze atuze.
.
.
.
Nyuma y'icyumweru Michael yarimo aganira na kelly,
Kelly"umugore w'isezerano yantaye nk'umwanda,Daana nawe niwe aracyankunda ndetse ntanuko yigeze ashaka undh mugabo kandi nubwo umwana wacu atari yaboneka ni mama we.
nkore iki ko namaze kurahira imbere y'Imana?"
Michael"kelly ndabizi ariko n'umuryango wawe uragukeneye,
Twebwe twihebeye Imana tukiri ingaragu naho wowe ufite izindi nshingano.
Heba mukuru maze ugaruke imbere y'Imana usubize umutamana maze wibanire na Daana!"......LOADING PART 25
.
Ubwo ntamuhanuye nabi ra?

0 Comments