Kelly S2 Episode 26

 KELLY 2

Part 26
________
Part yarangiye umuryango wari umaze igihe waratatanye upanze kujya mugihugu kimwe.
Ese waje guhura nk'uko benshi tubyifuza?
Turakomeje......
.
.
.
Aha turi mundege kellyta na nancy barimo,
Nancy areze uruhinja,
Kellyta"ese wambwira kelly wigeze kunyitiranya nawe?"
Nancy"kelly navuze yari umugabo wanjye.
Umugabo twagiranye amateka adasanzwe mubuzima,umugabo wagiraga ukwihangana"
Kellyta"none se ubu arihe?"
Nancy"hari igihe wihangana mubuzima  bikaba kenshi warangiza ukarambirwa kandi nyamara hari hageze ngo usubizwe.
Hari akagambane kaje kuba gakorwa n'abantu ntari namenya biza kumviramo gutandukana nawe nza muri aka gahinga none nkaba ngiye kukarwamo"
Kellyta"yoh ihangane !!none se ko wanyitiranije nawe turasa?"
Nancy"ntimusa gusa ahubwo wagirango ni photocopy ndetse n'uyu mwana mfite murasa.
Iyo uba utavukiye  mubwongereza navuze ko uri umwana w'umugabo wanjye"
.
.
.
Si abo bonyine bari murugendo rw'indege,
Jesca yicaranye na michael naho daana akicarana na kelly
 Kuyindi ntebe.
Bamwe aaragenda baganira,
Kelly"Daana umwanya wababaye urahagije ubu ndahari ngo nkwiteho,ngarure ibyishimo mubuzima bwawe"
Daana "uzanyitaho ute ko warangije kwihebera Imana? "
Kelly"umwanzuro narangije kuwufata,niturangiza kubona umwana wacu nzasubiza umutamana maze twubake umuryango kandi sinzongera kugusiga habe narimwe"
Daana"tuzabana dute kandi nancy yambaye impeta yawe"
Kelly"nancy yarangije kumpemukira n'ubwo yagaruka ntacyo azahindura.
Tuzabana kandi iryo ni isezerano!"
.
.
[munkundire gato ngire icyo mbabwira,
Muzaze mwitondera gusezeranya ikintu umuntu kuko hari igihe bikunanira gushitsa ugafatwa nk'umubeshi ]
.
.
.
Uko abo baganira ninako kuruhande jesca aganira na michael,
Michael"jesca izere kellyta vuba araboneka"
Jesca"jye maze gucika intege!Amezi asaga atatu koko?"
Michael"jesca ni bibi gutsindwa mubuzima izere azaboneka mwongere mwishimane"
Jesca"kuki ntakunze undi utari kellyta mana yanjye?"
.
.
.
Ibyacu ntibitinda kellyta na nancy nibo babanje kugera i londres

 Birumvikana ko ntahandi yari bufatire feri uretse kwa nyina Daana,
Mukuhagera yasanze aho bahora batuye hatuye abandi biramuyobera,
Kellyta"aha niho nasize mama none ngo yahavuye kera!"
Nancy"bakubwiye aho yimukiye?"
Kellyta"wapi ngo agenda nta muntu numwe yasezeye mbese ngo ntibazi n'amerekezo yafashe"
Nancy"ko numva ari urusobe!"
Kellyta"ndakeka ukeneye kuruhuka,ngwino tujye hotel ndaza gushaka jesca wenda we yahamenya"
Berekezayo....
.
.
.
Hagataho indege izanye ba jesca yarahageze nabo bavamo berekeza iya hotel(daana na Jesca) naho kelly na michael basubira mukigo aho babaga.
Bamaze kuruhuka ...
Daana"kuki udatashe murugo iwanyu?"
Jesca"jye ndi imfubyi data yansigiye umugore we nawe anyanka kurusha uko imbwa yanga isuka,ntawe nsurayo niba data atari yagaruka"
.
.
.
Kellyta nawe yaramaze gushikana umubyeyi aho yagomba kuruhukira maze afata taxi yerekeza iwabo wa Jesca.
.
.
.
Bidatinze yarahageze asanga se wa Jesca amereye nabi umugore amubaza umwana we,
Kellyta yinjiye igipangu mukase wa jesca

 agikubita amaso kellyta ati"uwacikanye umukobwa wawe ni uyu musore!!"
Dore ngo papa jesca arafata kellyta!!
Kellyta"muzehe ndarengana,jesca sinzi aho aho ari ndetse nanjye ndi kumushaka"
Papa jesca"uranzimiriza umwana warangiza ngo ntuzi aho ari?"
Ako kanya polisi yahateye ibirenge kellyta ajyanwa gufungwa....
.
.
.
Nancy wasigaye muri hotel yavuye mucyumba cye ajya mucya kellyta kuhategura,
Mugutegura kwe yageze naho amanika
imyenda hahita hakoroka agafoto aragatoragura,
Mukureba neza kari aka jesca,
Ntacyo byamutwaye ahubwo yakomeje akazi ke.
Arangije asogoka
Mugusohoka kwe hari icyo yabonye asubira munzu yiruka.....LOADING PART 27
.
Abonye iki?
Share,like na comments 200 amatsiko akabona gushira.

0 Comments