FINAL KILL S02E10


FINAL KILL 
SEASON 02
EPISODE 10 ( Reunion)
Writer @Safari_Edouard
Whatsapp +255759114520
______________________
Episode 9 Yrangiye Jordan agiye kwivugana Pamela nyuma yo kugaragaza isura akamwiyereka Ko ari Jordan uwo yagambaniye akamwicisha gusa kubwamahirwe Imana ikaba yaramurinze.
Wamwana w'Imfubyi we yari yajyanwe kuri Polisi nyuma yo kwica umugabo yari asanze ari guhohotera umugore we.
Lincoin na Stecy bo basa nabari hafi gusoza mission yabavanye future nyuma yo gutabara Acram arashwe na Louise .
Byasaga naho abizeyemo gake nubwo ntamuntu yajyaga yizera.
ESE NIKI CYAKURIKIYE NYUMA YAHO ?
DUKOMEZE....
.
..
.
.
Dudangirire kuri pamela imbere ya Jordan warakaye ,
Jordan umujinya waragiy urazamuka ariko atari yatera intambwe n'Imwe yataka Pamela yahise amwitanga araza aramuhobera maze mumarira meshi ati "Jordan wanjye,naragukumbuye 💑 "
Jordan n'Umujinya ahita amwikura aramusunura ati"Mvaho washitani we ,mbere wambeshye urukundo ubasha kunshira hasi mugihe isi yose yari yarananiwe kunshira hasi.Ubu urashaka kongera ngo noneho undangize neza ?"
Pamela "Please Jordan wifata uko ibintu bitari !"
Jordan "Kazibe ! Uyu musi ngomba kukwica nicyo cyonyine cyampa gutuza"
Pamela"Jordan ,wangaruriye ikizere cyo kubaho nari nihebye,Umbera umukunzi ndetse umbera byose .
Ibyo bivuze ngo ibyo mfite byose niwe mbikesha,
Rero Niba kunyica aribyo byaguha amahoro wabikora kuko ubuzima niwe wabumpaye wanabutwarira igihe ushakiye"
Jordan"urakeka ntabikora kumwanzi wanjye mukuru nkawe "
Jordan kweli ntagutinza Yahise Avayo n'Umuvuduko azana igifunsi Pamela nawe abona uko kije ahubwo we ahita ahumiriza yewe habe no gukwepa !!
Ingumi yamufashe munda iramutaritsa arwa kuruhande agarura n'Amaraso 😳😦😧
Jordan yarikanze 😳 maze ati"Kuki utakwepye ?"
Pamela muntege nke arahaguruka ati " Nakubwiye ko ubuzima bwanjye mbukesha wowe,Rero igihe ushakiye wabutwara yewe ntanubwo ndi bukubere imbogamizi"
Jordan" Nibyo ?Noneho reka mbutware neza"
Ahita avanayo Dagger 3 🔪🔪🔪 arangije ahita azohereza Pamela nawe arahumiriza kugaragaxa ko ari tayali gupfa yishwe na Jordan,
Sasa na Jordan akimara kuzohereza yahise areba hasi bigaragara ko nubwo afitiye umujinya Pamela aracyanamukunda disi !!
.
..
.
.
Reka nkuzane kuri Polisi,
Wamwana uko yakajyanwe kuri polisi baramufunze koko ariko kuvana nuko atari yakwiza imyaka yo gufungwa ,Ishirahamwe rirengera abana ryahise ryohereza agent aza kureba ko umwana atarenganwa ndetse banohereza n'Umuganga wo mumutwe kugira barebe niba umwana koko yujuje unwenge,
Dore sasa ngo agent uje uvugako yatumwe n'Ishirahamwe ntayundi ni #Louise naho muganga wo mumutwe bazananye ni  bolingo, TURASHIZEEE 😳
Kweli nkuko amategeko abisaba bahise bamuhuza mucyumba cy'Iperereza ngo baganire n'Umwana,
Bolingo"Mwana muto witwa nde ?"
Umwana araceceka !!
Bolingo"Mukobwa mwiza witwa nde ?"
Umwana ahita yibuka amazina abana bajya bamuhimba kwishuri ngo ni ikinyendaro,Gost,...arangije arasubiza ati" nitwa ikinyendaro"
Louise na Bolingo bahita barebana barikanga !!
.
..
.
.
Kuri pamela twasize atewe daggers 3 ,
Jordan yubuye amaso asanga Daggers ze zose uko ari 3 Zafashwe na Stella,
Stella twabonaga nka zombie cyangwa utitahura,
Jordan"Wowe ?"
Stella"Wakekaga ko uzanshika iteka ?"
HEEEEHEEEHHHEEE,
Mwibuke bafitanye inzika kuva kera amuhiga nka polisi !!!
Ibi bivuze ngo Stella ubwonko bwe bukora neza buragarutse !!!!!
Kandi kuba Stella agaruye ubwenge President muri ya chamber ye y'Ibanga yahise abimenya bdetse na Doctor se wa Richard nawe yarabimenye bivuze ngo ya MMHT( MultiMind High Technology ) Iruzuye nubwo batazi aho iri 😳
MBWIRA RERO NIBARAMUKA BAYIBONYE!!!
.
..
.
.
Nkugarure Kumwana,
Bolingo"mwana muto,kuki uri kwiyita ayo mazina?"
Umwana arasubiza ati"Ariko niko nitwa ndetse n'Abanyeshuri twigana nik bampamagara"
Louise"Aah ,saw noneho.
Kuki wishe umuntu ?"
Umwana arasuniza ati"Nabwo nishe umuntu ahubwo nishe inyamanswa"
Louise" Ariko icyo wishe ntabwo ari inyamanswa ahubwo yari umugabo Wakub...."
Umwana ahita yitanga ati"Umugabo!None se umugabo udakunda umuryango aba ari umugabo cyangwa inyamanswa ?"
Bolingo ahita arakara akubita kumeza ati"Gezaho mwana muto "
.
..
.
.
Kuri Jordan na Stella sasa,
Jordan"Urakeka ukiri polisi kuburyo wamfata ?"
Stella"Sawa turabireba "
Dore ngo Stella arataka Jordan ,
Jordan abanza kumufata nkaho ari wamupolisi wa kera usanzwe ariko nyamara Stella ni uyundi ndetse afite n'Imbaraga tutari tumuziho(Mwibuke muri Season yambere yigeze gusimbuka igipangu cyiwabo wa Lyla agiye kureba jordan ariko twe tubizi ntiyariwe ahubwo yari richard wamwihinduye kugira bamujijishe,Icyo gihe yasimbutse igipangu nkaho yakandagiye kuri rossort iramuzamura ndetse nawe ubwe ntiyabitahuye ariko ntiyabitinzeho ).
Jordan mukumuca amazi yatangajwe no kumva yariye igifunsi cyo munda asubira inyuma,
Gusubira inyuma Stella ahita abanguka atagutinza avuga amwambitse minote kukaboko kamwe,
Avunira inyuma ngo amwambike yose Jordan arabyanga ahita amwiginyonzora amutera umugeri winyuma Stella awukuramo arinako yigira inyuma kidogo !!
Jordan yarikanze ati"Biragaragara ko imirwanire yawe yabaye improuved ,nabera ntamuntu numwe wigeze unyambika minote ntabishatse ariko wowe ubigezeho.
Kuba ubashije kubigeraho bwambere bivuze ko uri match yanjye Na ntanimpamvu yambuza gukoresha imbaraga zanjye zose "
Arangije yipanga bushasha !!
.
..
.
.
Kuri polisi,
Sasa uko bolingo yagakanze umwana ...
Umwana nawe yahise ahaguruka ati"ngewe ndi umwana muto ,
harya muko ,userukira ikigo gishinzwe uburenganzira bw'Abana?"
Bolingo ashaka kuzamuka kandinariko Louise amusubiza hasi maze ati"Yego mwana muto mwiza "
Umwana" Byiza !Byiza!
Wowe uri mukigero cya mama wanjye,uyu mujinga nawe uri kwisarumba ngo ni muganga w'Abarwayi bo mumutwe nawe ari mukigero cya Papa wanjye.
Niba Mvuze amagambo make nkumwana Mukaba mmmh....Nako akaba ahise abwanuka nkuko ,Miss urakeka abagabo ari abantu cyangwa inyamanswa ?Nanjye ngo inyamanswa,Zirarengana ahubwo ni umuntu kuko inkoko iyo wegereye abana bayo iragusimbukira ititaye ko Uri buyice,ingurube iyo ufashe umwana wayo ihita ikurya,inyoni isanzwe nabwo wayarurira iri aho hafi,....
Ariko kubagabo usibye kwikunda no gushira inyungu zabo imbere ntakindi.
Miss urakeka uyu mugabo akwiye kuba inyamanswa cyangwa umuntu w'Umunyantege nke ?"
Louise nawe ubwe yarikanze yumvise amagambo ari kuva mumwana arangije ati"Tuza mwana muto"
Umwana " yego natuza ariko ndagirango nizi camera zirimo gufata aya magambo mvuga zibimenye ndetse bimenyeshwe no kwisi hose,
Nge ntabwo ndi umusazi yewe ntanubwo nishe ntabizi ,ahubwo nubwo bankatira gupfa hazahora havuka abandi nkanjye bazaza banka inyamanswa z'Abantu babagabo.
Ahari mwakibaza impamvu nanga abagabo,
Nigute umugabo ajya mukabari agasinda yataha agahita akubita umigore ntanicyo bapfuye disi !!
Arik uwagukubita yasinze maze zamushiraho akibuka ikosa naba nuwo.
Ariko ibaze kumugabo wifata akica umugore we ,uwo akwiye kubaho cyangwa ?"
Umwana ahita asakuza cyane kuburyo na Polisi yahise iza guhurura umwana bamutera igishinge ahita ahwera !!
.
.
.
.
Kuri Stella na Jordan ho umurwano ukomeje kujya mbere,
Stella yarakubiswe arwa kuruhande arangije arwa kuri pisto zimwe Jordan akoresha ahita ayitunga Joran ati"Utava aho uri !!"
Jordan arahagarara !!
Stella"Wowe nuyu mukobwa mufatiwe mucyaha cyo kugambanira igihugu.Egera uwo mugore wawe(pamela) mubohane"
Jordan ahita aseka Cyane 😂
Stella "Uri guseka iki ?"
Jordan" oya ntacyo ahubwo reka mpite mbikora biroroshye"
Stella"Udakora ikosa kuko nca nkurasa"
Jordan yegera pamela arangije amanuka nkugiye kwibohanya nawe arangije ati"Niko kanya ngo nkwice "
Ahita afata mwizosi pamela aramuniga,
Stella abibonye ahita nawe arasa 🔫 amasasu abiri !!! 💥💥.......LOADING EPISODE 11.
.
.
HAZAKURIKIRA IKI ?

0 Comments