FINAL KILL S02E08


FINAL KILL
Season 02
Episode 08
Writer @Edouard_Safari
Whatspp +255759114520
______________________
Episode 7 Yarangiye Jordan kumbaraga nyishi yatatse Stecy na Lincoin aje gutora Stella nka Female Multi Mind Technology  na Pamela nkumwanzi we mukuru wamugambaniye na yabashakaga kumbaraga .
Gusa nanone Murumuna wa Jordan ariwe  Acram yari aguye muri coma nyuma yo kubwirwa ko uwo bakuranye afata nka murumuna we nubwo batavukana,Umurinzi we wamurindaga igihe kinini,bakinanye,Uwo yasigiye company ,... Yapfuye atakiri muzima.
ESE NIKI CYAKURIKIYE ?
DUKOMEZE....
.
..
.
.
Dutangire ,
Jordan mwisura nshya Amaze gusanza ba Stecy yahise ahagarara neza yiteguye kurwana !!
Stecy yahise amwitanga ati" tuza nabwo twe turi babi .
Tuza tukubwire icyatuzanye"
Jordan aramwitegereza cyane arangije ahita afunga ingumi ,
Lincoin abona ko Amagambo Stecy arimo kuvuga umusore atarimo kuyizera.
Maze nkumunyabwenge ahita aza imbere amanika Devil Slayer Sword ati" twamanitse amaboko Relax twumvikane"
Kidogo Jordan afungura ibipfunsi bigaragara k lincoin ari kumwumva ariko iyo biba Stecy kuko ari umukobwa hakabaye intambara Simusiga !!
Jordan nubwo yanze kurwana yahise akurayo ibiturika aturitsa imyotsi Stecy na Lincoin bikebuka Yagiye Pamela na Stella atanumwe uhari !!!
.
..
.
.
Kuri murumuna we Acram sasa,
Kwamuganga ahari abaganga bakomeje kumwitaho cyane ko ari umuntu ukomeye cyane mugihugu !!
.
..
.
.
Kuri Jordan,
Mbere yahoze ari umuntu ugira impuhwe nyishi ndetse mubuzima bwe bwose yari yarihaye ihangiro ryo kurinda abaturage barenganwa n'Ibikomerezwa byitwaje amafaranga cyangwa ubutware we agahita abaha ubutabera mukubavana munzira,atari ukubafunga ahubwo kubakubura kabisa mubantu.
Ariko kuva yagambanirwa na Pamela yabaye undi muntu ndetse ntanumuntu yizera cyane Abakobwa !!
Amaze gufata Pamela na Stella yabazanye iwe aho atuye mwibanga !'
Stella yabonaga ko adakomeye nez mumutwe yamwugaraniye mucyumba naho Pamela umwanzi we mukuru araza amubambisha iminyururu Muri Stock Arangije kumuryango ahakubita igufuri nini shahu ,wagirango arimo Gufungirana ikimasa nabwo kimwe gisara!!
Amaze gukinga yahise aza yambara isura ya Fake akubitamo agakote keza arangije ashiraho na lunette maze ubundi ava iwe afata imodoka nziza ye arangije arerekera.
.
.
.
.
Kwamuganga Sasa niho yaje guparika ,Ubanza nawe yari yamenye ko uwo afata nkumuvandimwe yagarutse ndetse ari no kwamuganga ,
Yaraparitse arangije arinjira...
agezemo Yinjira Elvetor kugira azamuke ,gusa muri Elvetor hari abagabo bambaye nabo costume nziza.
Yahagaze imbere yabo barangije barazamukana .
Bageze hejuru Umusore yakomeje ukwe abandi nabo bakomeza ukwabo !!
Umusore yaraje agana ahari Acram gusa arebye abona hanze hari abarinzi kandi we ntashaka kwigaragaza ahubwo we ashaka Kubona Acram uko ameze yarangiza agacaho !!
Ntakindi yako yahise yinjira icyumba abaganga bahindurira imyenda ,
Afata imyenda ya Kiganga arenza kuri Costume ,afata ibitabu ubona ko Agakaramo ko agahorana ,agapfukamunwa yongeraho arangije asohoka nka muganga agana kuri kuri cyacyumba Acram arwariyemo !!
.
..



.
.
Murugo aho yasize afungiye Pamela ,
Pamela yarakangutse asanga aboshe iminyururu ikomeye.
Kwireba wamwenda umuha imbaraga ntawo yambaye ngo byibuze awifashishe .
Yitegereje ahantu afungiye abona ntahazi  Atangira kugira ubwoba😳
.
..
.
.
Kwamuganga sasa,
Jordan yaraje abarinzi babanza kumupima ko ntantwaro atwaye !!
Basanze ntaribi barangije baramureka aratambuka!!
Agezemo indani kweli yabonye Acram ari muri Coma,
Yaregereye amukora kumutwe ati" Bro kuki umeze kweli ?Ninde wagukoreye ibi bintu ?"
Sasa uko avuga Acram nubwo ari muri coma yatangiye kwibuka kera bakiri kwishuri Muri Secondaire ,
Rimwe hari agakobwa barikumwe maze hahita haza abandi bana baza bamwigemzaho  bamuziza agakobwa !!
Bati"Niko sha uzi Louise uwariwe ?"
Acram " Si Louise se umwana twigana se ?"
Ubaserukiye witwa #Jacob ati" Umujinga arasuzugura,uko niko unyishura?Harya sha ngo mwishuri uri umuhanga ?"
Acram " Ariko kuba umuhanga bivuze ko mbizira ?"
Jacob ahita arakara akubita ingumi Acram Arwa hasi n'Abandi bahita baza baramuhondagura ,
Baragiye baramukubita bamusiga ari intere arinako umukobwa atakamba ababuza ariko nawe baramufashe Jacob ahita amutwara basiga Acram hasi kandi yanakomeretse disi !!!
Ntakanya kashize Jordan yaje avuga ati"Acram namaze gukora ya Game ubu twataha"
(Mwibuke We yahereye kera akunda ikoranabuhanga )
Sasa kuvayo yabonye Acram aryamye hasi ahita aza yiruka aramwegura ,
ati " bro Kuki umeze uku kweli ?Ninde wagukoreye Ibi bintu ?"
Acram arasubiza ati" Ni jacob na team ye "
Jordan ahita ahagurukana umujinya ariko Acram aramufata ati" Wibakurikira batwaye Louise bashobora kumugirira nabi "
Jordan " Iyo biba kugukubita gusa nashaka kubaha isomo ukampagarika nari kubireka nkakuvura ,ariko niba bagukubise barangiza bagatwara n'Icyo ukunda byo ntabwo nabivura mbibashe usibye kugarura umukunzi wawe "
Icyo gihe yamuhereje Laptop yari afite ati "ba Ukina Iyo game undebere ko nijya kwisoko ntatunenge bazayitora nge ndaje "
Yahise ahaguruka asiga Acram !!
.
..
.
.
Reka tuve mukwibuka kwa Acram tuze kuri Boss wa Bolingo na Jordan,
We ni president w'Igihugu ariko afite ikigo cy'Ibanga  akoreramo imigambi ye,
Yambaye bluetooth ati"Mudakora ikosa narimwe ,uwo musore mugomba kumwica "
Ababwira barishura ati" Sawa boss"
President arongera ati" Plan B Nawe uriteguye ?"
Hahita hishura Louise uri  ahantu muri Etage ndetse afite n'Imbunda zimwe sniper ati" Nditeguye nyakubahwa Position imeze neza "
President arongera ati" Plan C  nawe gute ?"
Hahita hishura Bolingo Ari muri byabitaro Acram arwariyemo ati" buri kimwe kiri muri position"
President arishura ati" Good, Don't do any mistake "
ESE UWO BASHAKA KWICA NINDE ?
.
..
.
.
Sasa tugarutse mukwibuka kwa Acram,
Icyo gihe Jordan yakurikiye Jacob na Team ye ,
Jacob arimo kugenda akwega umukobwa imbere bahasanze Jordan ahagaze,
Jacob amubonye ati" iki kinyendaro kitwitambika nicyande ?"
Umwe muri Team ati " Ni kirumuna cya Acram"
Jacob" eeeh! Kumbe !
Niko wambwawe urahagaze imbere yanjye Kugira bimere gute ?Nako urashaka ko nkugira nk'Ikinyendaro murumuna wawe Acram ?"
Kuvuga atyo  Jordan yahise asubiza ati"mbere wari ufite amakosa abiri ,Gukubita murumuna wanje ndetse no kumujyanira umukunzi.
Aho nari buguhe isomo gusa ariko kuva wongeyeho gutuka murumuna wanjye ndagukosora ntabwo nkiguhaye isomo"
Jacob nabo barikumwe bahita baseka bati"Mbega umuryango w'Ibirwari !!"
Jordan yarasubihe ati"Kuntuka jyewe ntacyo byantwara ariko kuvuga nabi mukuru wanjye nanakwica !!"
Ako kanya bagiseka Jordan yahise aza yiruka avuga acomoye ikaramu kumufuka wa Jacob Ahita ayimutera mujisho arimeneramo Jacob arekura Louise ahugira gutaka !!
Bagenzi ba Jacob babiri bagize baravayo umwe atera ingumi Jordan arayifata ahita agonyonzora akaboko Undi arataka ahita amutera umugeri murubavu igufa rimwe ry'Urubavu riraturika !!
Undi atera umugeri Arawufata ahita amutera igifunsi kumurundi igufwa rihita riturika !!
Umwana kuva kera yamye ari ingwanyi nziza kuburyo na Louise yikanze 😳
Jordan nwisura idaseka ahita aza kuri Jacob aho arimo gutakira ijisho arangije araza amufata mungoto N'Akaboko kmwe arazamura arinako aniga arangije ati"Nakubwiye ko ndibugukosore !!Abundi abantu nkamwe ntimukwiye gukurira muri rubanda "
Akomeza gukanda umwuka neza giye kuwuheza Louise yamufashe akaboko ati"Sigaho utica umuntu "
Jordan Yarekuye inzererezi arangihe afta umukobwa ahita amusubiza kwa Acram .
UMUSORE YAKUZE ARI MUBI JDETSE GUKORA KURI MURUMUNA WE YANAKWICA BAKAGUSHUNGURA !!
.
..
.
.
Tuve mubitekerezo bya Acram tugaruke real sasa,
Jordan uko yagahagaze iruhande rw'Agatanda Acram aryamyeho ,
Hanze babagabo bamakote bazamukanye nawe muri Elvetor bahise baza basatira cyacyumba arimo ,
Abarinzi gushaka kubahagarika bahise babarasa tayali Kwinjirs ,
Ubanza uwo batumwe kwica ari Acram,
ESE ARAZIRA IKI ?TUZABIMENYA.
JOrdan indani yumvise amasasu ahita yibuka abagabo bazamukanye muri elvetor ko basohoka umwe yamubonanye imbunda !
Ntakindi yakoze yahise aza yihuse kumuryango avuniramo urufunguzo  ,
Afata akabati aryamikaho ,
Abarinzi hanze bakibica bahse baza kumuryango bakingure biranga ,Barasa umuryango ariko kubera akabati Basunitse n'Ubundi biranga ,
Jordan nawe indani jtakindi yakoze yahise afata yakaramu yaje azanye agira aho ayikanda ikaramu ihita isohora umuriro arangije aza kwidirisha atangira gukata ikiyo ngo asimbuke !
Kumbe uko akata Louise Hejuru yaramubonye ahita atangira kumushira kuri target !!
Hanze uko byanze ko bugurura basunitse umuryango ari benshi utangira gukinguka !
Jordan nawe indani ikiyo yarakimenye ahita aza yegura Acram aramwihekereza arangije isaha yambaye Arayikanda muri ya costume yambaye hahita havamo imigozi iboha Acram arangije ahita asimbuka anyuze mwidirisha !!
Gusimbuka Louise aho Ari yarabibonye ahita abashira muri Target barimo kumanuka ,Areba Jordan (Mwibuke yambaye isura atari iyanyayo) Abona siwe ,arangije areba mumugongo abona Acram ati"Ni uyu "
Ahita ashira agatoki kumbaratso tayali gukuraho Target ..........LOADING EP 09
.
.
IBI BIRACURA IKI ?
UKUNTU JORDAN AKUNDA ACRAM URI BUMWICE WE AZAMUKORERA IKI ?
ESE KUKI PRESIDENT ASHAKA KWICA ACRAM ?
Utazacikwa na #Ep09 ,yari Edouard Safari mwarikumwe abanzi muzi uko nkora abumvise uko nkora Bashake uko babyibonera.
NDABAKUNDA BYEBYE

0 Comments