THE NEW WOLRD OF 2050 S01E19

THE NEW WORLD OF 2050 Episode 19 _________ Ep 18 yarangije idusigiye amatsiko , Twibaza uburyo alicia yabonye video chris na bagenzi be bicwa kandi tukanababona ahandi. Ukuri ni ukuhe? . .. . . Dutangirire muri amerika, Nicolas yahawe ijambo ati"musanzwe mumenyereye ko aringe ubashikiriza ijambo ariko none nyagasani niwe uri bubibwirire' Ako kanya yakanze machine iri aho hafi hahita havamo projector igaragaza ibitugu bya papa alicia maze atangira kuvuga, Ati"ndagize bwakeye kuri buri kiremwa cange" Bose bati"turagize bwakeye mana nyagasani waremye ijuru n'isi n'ibihatuye!" ______ MBEGA IBARA RYA TECHNOLOGY! ABANTU TUZAVA KUMANA DUSIGARE TURAMYA IBIREMWA? MWITONDERE IKORABUHANGA!!!! __________ . .. . . Tukugarukire kuri chris aho ciara ari kumusatira, Chris mukumubona yarikanze ati"urinde unsatira?" Ciara"nitwa ange" Chris"uyuhe ange?" Ciara"wakemera ko twicarana tukaganira?" Chris"ntakibazo wakicara" . .. . . Alicia we nyuma yo kumena laptop ye yatangiye kwibaza mumutima ati"kubera iki chris? Chris warapfuye? Kuki wagiye untwaye umutima koko?. Navuze mumuryango wakiswe mwiza ariko ntacyo bimariye usibye kumbabaza gusa. Mama nawe data nindonka imbaraga nzabarwanya kabone nubwo napfa" . .. . . Tugaruke american, Papa alicia arakomeje ati"hari technology nsha igiye gushirwa hanze igaragaza uburyo umuntu ashobora kuba ahantu hariho hose kwisi mumwanya umwe kandi. Kuberako gewe nyagasani wanyu mbifuriza kubaho neza nabateguriye uburyo muzakorera ahariho hose kwisi Bitavunanye" Bose baramuramya!! . .. . . Alicia akomeje kugenda yibaza byinshi atabisubizo aronka, Yamaze umwanya munini atekereza biza kurangira asohotse afata imodoka aragenda. Mukurenga igipangu hari uwamubonye aramukurikira,dark . .. . . Ciara we ari gushakisha ibyakibutsa chris bikamugarura muntekerezo ze, Gusa yatangiye kwiburanya mumutima ati"amagambo padiri yambwiye nyakoresheje yakeka ko ndi ange. Ese ubundi anyikundiye haricyo?" Chris amukoraho undi arikanga ati"umeze neza?" Ciara"chris nsezeranya ko utazongera kwicana!" Chris acumva ayo magambo intekerezo ze zahise zigenda ahandi hantu atangira kwibuka byinshi !! Kandi bagenzi mwibuke iryo jambo ciara amubwiye niryo ange yakundaga kubwira chris amausaba kuva mubwicanyi. Aribvse cge? . .. . . Dukubitire muri New world aho special 3 ari, Nawe ari gutekereza amagambo chris yamubwiye(muyibuke muri ep8 ubwo bahanganaga) . Arangije kuyibuka yaravuze ati"chris koko wari mukuri, Yaba new world cge king iyoboye ntanimwe idushakira byiza. Chris..chris,iyo uba ukiriho nakagufashije kubarwanya ariko aho uri hose ubugingo bwawe n'ibyifuzo byawe bigarure mubaturage tubashe kwikura umwanzi uducura bufuni. Chris wari inyangamugayo ntiwarikuzaramba" . ________ MUNTU URI GUKURIKIRA IYI FILM NDAGIRANGO WIGE GUSHISHOZA MUBYO UKORA BYOSE. S3 ARI KWICUZA NYUMA GUSA NYAMARA IYO AZA KUMWUMVA MBERE WENDA BYARI KUGIRA UMUSARURO. IHUTE KUMVA ARIKO UNIHUTIRA GUTEKEREZA _________ . .. . . Muri USA bisa naho inama yari irangiye kuko turabona nicolas na comvoye bataha na president(gusa muramenye ntimumbaze uwuzaba atwara kuko ndi umuhanzi sinerekwa) . .. . . Bagenzi alicia ntahandi yari yerekeje ahubwo hari ahahoze rwarusengero gusa uyu musi hasigaye amatongo gusa, Yarahitegereje na se kuhitegereza birangira ashotse amarira, Dark inyuma ye yaramuhamagaye ahita yihanagura vuba !! . .. . . Ciara nawe ubanza amaze gushika kuntego , Kuko turabona imboni za chris bisa naho arangije kwibuka, Akaba ari nabwo yarimo kutwiganira ibyabayeho mbere yuko tugera kuri ep 19. Chris"king,new world mugomba kwishura ibyo mwakoze byose" Ciara"chris wibutse?" Chris"ndibuka buri kimwe cose ahubwo padiri arihe?" Ciara"ngwino nge kumukwereka".....LOADING EP 20 . .......INTERMISSION..... . . Uho ngaho niho Dusoreje ep 19 akaba ari naho tugiye gutangira film neza kuko ibyo twarebaga byose byari inkuru twiganirwa na chris. Ese chris araza gutsinda?

0 Comments