THE NEW WOLRD OF 2050 S01E18

THE NEW WORLD OF 2050 Episode 18 _________ Duheruka padiri yicara imbere ya chris,ndetse arangije guhuma amaso ya alicia mugihe chris we ubuzima bwari habi. Ese byakomeje bite? Kurikira... . .. . . Padiri yavuze amagambo meshi ashoboka tutumva gusa bagenzi uko yayavugaga ninako chris yagendaga akira aho yakomeretse!! . .. . . Hakuno muri new world , Snake tooth"mwakoze guhita mucaho kuko iyo uriya mukobwa ababona byari gutuma tumenyekana bikaba bibi. Gusa device iri muri chris itabonetse ntakintu twakora. Tugomba kumubona byihuse" . .. . . Kurusengero padiri akimara gusenga nduzi ko ari ugusenga chris yabaye mushya , Chris"mwe ko muri aha ni iki cyabaye?" Padiri"ntacyabaye" Chris"none se muri bande?" Ciara ahita yegera ati "chris ntakintu wibuka?" Alicia kuruhande"ariko se mwankoze ibiki ko ntari kubona?" . .. . . Kumugabo utazwi aho ari kuvuga nabi cyane, Ati"amasaha 24 bose baze kuba bapfuye bitari ibyo ndaza kwikorera kandi biraza kuba bibi cyane" Nicolas ,dark na uncle bao Bati"turakumva nyakubahwa" . .. . . Tukuzire kuri billy(mumwibuke) hari amakuru yarimo ageza kuri dark, Ati"umusore wagukubise bisa naho hari ikindi kimurimo kuko dufatiye kumashusho yose yagiye afatwa afite umubiri utandura" Dark"technique yanjye yo yayimenye ate?" Billy"icyo ni ikindi co kwigaho" . .. . . Tukugarukire kurusengero mimi na padiri, Mimi"kuki wari wanyangiye kuza aho muri?" Padiri"uriya mukobwa alicia iyo amaso ye akurebye gusa amashusho ahita agaragara mumaso y'uriya mugabo yigira imana. Bivuze ko iyo ugaragara bari kumenya aho uri " Mimi"koko uri umuhanga! Ariko se byagenze bite ngo wewe usigare utari injected ko twe twasigaye kuko twatewe antivirus?" . .. . . Tukuzire kuri alicia aho ari kumanuka kubicu ntamikino, Ibicu bimugejeje hasi byisubiriye hejuru nawe ahita ahumuka, Muguhumuka yasanze ageze murugo iwabo arumirwa. Sibwo asakuje nyina agahurura!!! . .. . . Chris we ari kwirebera indabyo bigaragara ko amagambo padiri yakoresheje yaramuvuraga ariko akamusiga ntakintu nakimwe yibuka!! Ciara yarahamusanze, Ati"wakemera nkakwegera?" Chris"ntakibazo" Ciara"ese wibuka uwuriwe?" Chris"uri kuvuga ibiki?" Ciara"sorry !Gusa byibuze wibuka uwitwa ange?" Bakiraho padiri na mimi barahageze kuri transport y'igicu" Padiri"ngwino tugende ahari umutekano" Burira igicu barangije barazamuka!!! . .. . . Bakirenga ingabo z'igihugu zahise zihagera, zirataka ariko igitangaje nuko ingabo zatatshe kurusengero gusa igitangaje nuko bahasanze chris,padiri,mimi ndetse na ciara urugamba rurambikana!! Ese bimeze bite ko tubonye abandi bazamurwa n'igicu? Haracari kare nturambirwe . .. . . AFTER FEW DAYS . . Barakwereka muri USA (Leta zunze Ubumwe z'America) hari habaye umusi udasanzwe aho nyakubahwa president ariwe wari ufite ijambo, Ati"baturage mwese mwitabiye uyu muhango ,by'umwihariko buri kiremwa muntu. Ni iteka ridasanzwe kwakira bwambere umutware Udasanzwe mugihugu cacu. Mbere yo kugira icyo yivugira nkundira tubanze tumushimire mubyubahiro akwiye kubera iterambere yatugejejeho" Abaturage bose barunama baramuramya !!! Ibaze nawe hageze aho abantu baramya ikindi kiremwa birengagije Imana!!! . .. . . Tukuzire kuri alicia iwabo aho afite laptop imbere ye areba video, _____________ MUNTU UFITE IKIBAZO CO KUBA UDATAHURA NEZA FILM NDAGIRANGO UKURIKIRE WITONZE ______________ Video arimo areba ni igaragaza uko bateye kuri rwarusengero chris n'abagenzi be barimo, Areba uburyo bishwe bituma arira na machine arayimena!! . .. . . Tukugarukire ahandi hantu hamwe heza cyane,hari ibiti bituje ,ikirere gisa neza cyane bihebuje, Turabona ciara na padiri Ciara"padi turakora iki kugira chris yibuke?" Padiri"icamugarurira intekerezo ni ukumwibutsa icyamubabaje mubuzima bwe" Bakiraho mimi mumyenda y'umweru yarabasatiye n'ubwira bwinshi!!!......LOADING EPISODE 19 . . Bishoboka bite ngo kwisi hagaragazwe ko bapfuye ariko twongere tubabone? Uyu padiri we We ni muntu k? Virus ntimufata kandi nta antidote yatewe,mugihe chris,mimi bazitewe naho ciara agaterwa amaraso ya chris. Comment na share amatsiko ahere!!

0 Comments