final kill E07

 

FINAL KILL 
Episode 7
Writer @[100010101816820:0]
Whatsapp +255757074593
______________________________
Episode yarangiye Stella ahigira umusore nyuma yo kutemera ko umukobwa yari avuye kubaza akemera ibyaha ko ariwe wishe babasore batatu ariko stella akabona nez ko bivanye nuko ateye Atariwe wakica abasore nkabariya ari umwe.
Hagataho Boss yari atumye abajya kurangiza umukobwa ngo atazamuteza Polisi ko ariwe wamutumye. 
Ndetse na Acram akaba yagombaga kwicirwa kwamuganga. 
Ese byagenze bite ?
Turakomeje...
.
...
.
.
Reka uyu musi dutangirire kuri Mr NJFK na Wamukobwa wagerageje kwica Acram,
Mbere y'Uko Stella n'Abagenzi be bahagera hari ikiganiro cyari cyabanje kuba,
Ubwo umukobwa yamutakambira amusaba ko atamwica Umusore yamurebye yitonze arangije ati"Humura ntabwo nge nica inzirakarengane"
Umukobwa abona gutuza aricara. ...
Umusore"Mukobwa,nge ndi MR NJFK ujya wumva nibyo nkora"
Umukobwa kumva ko uyu ari umutabazi umaze gusakara igihugu cyose kubera amateka yo guhana abigize indakorwaho, yarikanze ati"Niwowe ?Mfasha please"
Umusore"Nagufasha ariko mbwira ukuri kose mbone aho mpera "
Umukobwa"Hari umukire witwa #Robino, uyu nahoze mukorera mbona ko ari umuntu mwiza ariko ubu vuba naje gutungurwa nuko antumye akazi gakomeye cyane ko kwica umuntu ukomeye,
Narabyanze ariko we aza kumpatiriza kubera yari yahisemo gufata umwana wanjye burwate Ndetse antera ubwoba ko nintabikora ari buhite yica umwana wanjye.
Naje kubikora ariko aho kumpa umwana wanjye yahisemo gushaka kunyica nange,
Young Hero ndakwinginze Mfasha"
Umusore"Sawa,Ariko kugira ngufashe ugomba kwemerera polisi byose ko ariwe wishe maze ibisigaye mbyikorere"
Umukobwa"Sawa ndabyemera Niba ari ikiguzi cyo gukiza umwana wanjye "
.
.
.
.
Reka tuve inyuma ahubwo noneho tuze kwamuganga aho Acram ari muri coma,
Mwibuke hari abari Batumwe kumwica tutamenya impamvu bashakaga kumwica,
Sasa barakwereka kwivuriro umwe yinjiye yambaye nkumuganga arangije yinjira mucyumba Acram aryamyemo amusangamo kweli,
Arangije ahita avanamo Serenge irimo umuti ajomba kuri serum iriho igaburira Acram,
Atari yasunika umuti Atangazwa no kuba Pararise byanga ko anikom😳
Kumbe Yari agagajwe n'Agashinge bamuteye mugikanu
ninde wari ukamuteye ?
Yahise aturuka inyuma,Ni MR NJFK wari wamaze kuhagera kurinda mukuru we,
Umusore"Urikanze ?harya washakaga gutera uyu muti muri serum y'Umurwayi ?"
(Mwibuke we ntiyavuga ko ari mukuru we Kuko ni ibanga)
Ntakindi umusore yahise amwaka urushonge arangije icyo yakoze ntacyo tuzi ahubwo twahise twumva ubuduha butabariza umurwayi muri cyacyumba !!! 😳
Abaganga baje biruka guhurura cyane ko Acram yari umuherwe ufite inoti ze !!
Abaganga bagezemo basanze Acram ari gusamba bagerageza kumuvur biranga,
ahubwo umutima uhita uca !
Nabo ntakindi bakoze bahise batangira gushitura ariko barushye biza kurangira byanze !!
Ese Mr NJFK n'Umwicanyi bahise barigitira he ?
.
.
.
.
Tuve aho tuze muri Gereza imwe,
Hari umugabo uhafungiwe gusa we afunzwe ukwe ndetse ahantu heza,ararya neza ndetse akanaryama heza,
Ikirenzeho aba ari kuri machine Yikinira game bukebuke,
Agikina yakiriye message igira iti"Boss,uwagushinjaga yamaze guca isheni "
Amaze gusoma message ahita amenyuramo arangije ati"Ntanumwe uzanyitambika ngo agire amahoro.
Good work Vijana wangu"
.
.
.
.
Ni kweli,
Turabona mr NJFK ari mumyenda y'Umweru hari kuba amaziko ya Acram,
Gusa hari abantu bake bitandukanye nuko tuzi amaziko y'Abandi baherwe akorwa!!
Gusa uko ibyo byose biba wa boss watanga command yo kwicwa kwa Acram nawe yariho abireba neza cyane kuri camera ye,
Akiri aho yakiye phone baravugana,
Phone"Situation yaba imeze neza ?"
Undi"Yego, umushinjacyaha ubu tuvugana bamaze kumushingura "
Phone"Sawa noneho niba ntawuri bushinje boss"
Phone ivaho ariko umwe mubapampe b'umugabo ati"Boss ngewe mfite amakenga kuri aya mashusho"
Boss"amatsiko bwoko ki ?"
Umupampe"iri shingurwa ni pirate kuko ntakuntu umuntu ukomeye nka Acram yashingurwa nyihaze abaherwe nkawe cyangwa abategetsi bakomeye"
Boss"eeeh😳"
.
.
.
.
Tuve aho Tuze murukiko kuri wamuherwe wari ufunzwe neza cyane aho yariho aburana, 
Urubanza rwe rwarashikiriwe maze Umucamanza abaza umushinja cyaha arabura,arongera ariko wapi,....
Byatebye Lawyer w'Umugabo ahita ahaguruka ati"Nyakubahwa mucamanza,nkuko nahoze mburanira umukiriya wanjye ko arengana uyu munsi birigaragaje.
Nyakubahwa #Paul nkuk namwe mubibona ntabwo yakora icyaha cyo gufata kungufu umwana w'Imyaka 20 Ndetse ngo narangiza anamwice ahubwo wasanga ari undi ushaka kumushafuriza izina"
Umucamanza mukuru koko yumva ko ari ingingo,
Arangije ahita azamura inyundo imwe iyo ivuze ahita afata ingingo yanyuma, 
Inyundo yayimanuye kuvuza ariko Hari agatambara kahise kaza kikubita kunkengeri maze inyundo ikozeho ijwi ntiryumivana 😳
Umucamanza acyikanze ndetse n'Abandi hari ijwi ryaturutse imbere ati"Ninde wavuze ko ubushinjacyaha bwabuze?"
Dore sasa ngo uwashinguwe arahagera Ari kugakinga kibimuga ndetse umusunitse ni Umusore wacu twemera NJFK😳😳
Paul yarikanze ndetse na Lawyer we arikanga cyame ko bari bazi ko umisore yashinguwe kumbe ni muzima nubwo atapfa gutambuka ariko kuvuga byo akomeye 100%
.
..
.
.
ESE BYAGENZE BITE NGO ACRAM ABE ARI MUZIMA?
Reka ngusubize inyuma ubwo Umusore wacu yamutabara agiye kwicwa n'Umuti bateye muri Serum ariko ntapfe ahubwo hagapfa uwari ugiye kwica,
Barakwereka umusore yihuse yari yarangije gutegura byose yahise Afata uwo yishe amwambika isura fake asa na Acram arangije aba ariwe acomekaho insinga zose zari zicometse kuri Acram arinabwo ubuduha bugaragaza ko amagara y'Umuntu ari mubyago bwahise buvuga,
We ntakindi yakoze yahise afata Acram Orginal Amuheka mumugongo arangije ahita anyura mwidirisha arasimbuka kuri Etage,maze ikikwereka ko umusore akora ibintu bye neza mumyenda ye hahise haturukamk amababa aba aragurutse,
Bivuze ngo Uwo abaganga bashituye umutima bikanga ni Uwari waje kwica mugih uwagapfuye yari yacikishijwe n'Umusore !!
.
.
.
.
Reka tuve mwibyo byose tuze kuri Stella,
We kuva yakeka umusore yanze kuva kwizima ahubwo umusore akiri kurukiko we yaje murugo rwe kumusaka,
Yinjiye muri gueto ye yihishe agerageza gushakisha ikimenyetso kigaragaza ko umusore yaba ariwe NJFK ariko asanga ahubwo umusore ni umuntu ukunda Imana,kumeza imbere yaho aryama haba hari bibiriya n'Igitabu c'Indirimbo zihimbaza imana !
Areba mubitabu umusore ajya asoma abona byose n'Ibifitaniye isano n'Ijambo ry'Imana, 
Stella aribaza ati"Kuki ndeba umusore akijijwe ?Ariko kandi cyagihe muri bar yariho anwa inzoga.
Bivuze ngo ibye byose ni fake Ariko kuki ntabanga rye ndi gufata aha ?"
Acyibaza hari Ako yabonye kukabati gusa twe tubizi ni Bouton Umusore wacu ajya akanda akabati kagafunguka akinjira inyuma na ninaho Akorera ibye byose !
Sandra yaragasatiriye aranginje arakanda !😳😳
.
.
.
.
Sasa murukiko Acram yagaragaje ubuhamya bwose Ko paul ariwe nyiri gukora icyaha ndetse anagaragaza video aho Paul yarimo afata kungufu ndetse akanica !!
Aha nubwo waba urinde ntusimbuka icyaha !
Umucamanza mukuru ahita ahonda intahe ye ati"Umugabo icyaha kiramuhama ndetse akatiwe umunyururu wo guherayo " 
Ahita anahaguruka Arigendera !
Paul yanze kwizera urwo akatiwe kandi yari yakoze uko ashobora kose ariko akaba ananiwe kukanyuma na Inoti afite zirenze ukwemera!!
Umugabo byaramuriye arangije ahindukirana umujinya areba umushinjacyaha Acram ahita yikura police iri kumutambikana Aza kwataka Acram umuseseye isosi, Mr NJFK yahise amubona kare na uburyo abangutse Nuko akunda murumuna we Sinzi ko yamuhereza !!!.........LOADING EPISODE 8
.
.
Niki kiri bufate ?

0 Comments