LOVE AFTER WAR E61

 

STAY WAITING
Episode 61
_________
Ep 60 yarangiye raissa akingura urugi agasubiza umugongo inyuma.
Yari abonye iki?
Turakomeje....
.
..
.
.
Kumbe ntakindi yari abonye ahubwo yari umukozi wo muri hotel,
Umukozi"witinya gusa nari nkuzaniye ibyamugitondo"
Raissa"aha ndi nihe?"
Umukozi"ni muri hotel #moon "
Raissa"ninde wanzanyemo hano?"
Atari yasubiza hari undi winjiye !!
.
..
.
.
Tuze mucyaro mugiti kimwe,
Brian n'inyange baraganira,
Brian"ako kantu ukanzaniye ngo nkamaze iki?"
Inyange"iki gihugu kikuzeyeho byinshi kandi ntawukeneye kukumenya uwo uriwe"
Brian"ariko ngewe nkeneye kwiruhukira"
Inyange " ibyo urabivuga kuko utazi ibigiye kubaho ariko kuko ufite imbaraga zimvaho ugomba kuzajya wambara iyo mask ikozwe mw'ishusho yanjye maze witwe #white_bird"
Umusore yakira mask...
.
..
.
.
Muri hotel uwinjiye ntawundi yari bop,
Amaso ye yakubitanye n'aya raissa!!
Dore ukwikanga kuri bombi,bop akagaragaza ibitwenge raissa nawe agahita amuhobera!!
Barangije bararekurana bicara kuruhande
.
..
.
.
Kuruhande rw'umwami inama yakoranye y'ingabo,
Yve"biragaragara ko igihugu kiri mubyago,
Gusa ndagirango mukaze umutekano kandi bidatinze tumenye abanyamahanga binjiriye iki gihugu"
Jonas"nyakubahwa abagabo binjiye mugihugu nibasanzwe ariko uko biri kose tugomba kubashaka"
.
..
.
.
Brian mugiti yongeye kubona keilla agiye kuvoma ahita amanuka,
Keilla"mana we,uvuye he?"
Brian"nari ndi hano hejuru ngutegereje"
Keilla"ko wari wanyibagiwe?"
Brian"hari byinshi wasiga kuko  bishoboka ariko gusiga ikikwirukamo byo ntibyashoboka"
Keilla"urasobanura iki?"
.
..
.
.
Muri hotel the Moon,
Raissa"niwe wanzanye hano?"
Bop"cyane rwose"
Raissa"umpindurira imyenda unyambika indi?"
Bop ati"yego,hari ikibazo se?"
Raissa"ntakindi wakoze?"
.
..
.
.
Kumugezi keill na brian,
Brian"wikwivuna zana nkuvomere"
Keilla"amuha ikivomesho"
Brian asatira amazi atari yakozamo ikivomesho aranyerera arwamo,keilla aramuseka!!
Gusa mumazi hari icyahise kibona brian kiza kimusanga!!
.
..
.
.
Muri
 hotel the moon ,raissa na bop,
Bop"humura sijye wabyikoreye natumye umukozi w'umukobwa"
Raissa yitsa itima,
Bop"ariko se iyo mbikora hari amakosa yararimo?"
.
..
.
.
Sasa kuva aho bigaragariye ko igihugu gishobora kuba cyinjiriwe umutekano waragiye urakazwa buri mpande ,cyane ko hari hamaze kuboneka technologie y'umutekano kuburyo bwimbitse .
.
..
.
.
Colonel muri indiano yihengekanye leuis,
Leuis"cyura bop ubundi pauline na raissa usigare ubitaho"
Colonel"ariko bop namurungitse hariya kugira yige byinshi nzabashe kumukoresha" 
 Leuis"wibuke ko atakintu cyaba kuri raissa bop abizi ngo agende atishe umuntu"
Colonel"hanyuma se aramutse amubuze nyuma akazavumbura ko twamwishe,urumva atazangiza buri kimwe?"
.
..
.
.
Kuruzi uko keilla yagatatwenze brian cyakintu kiri mumazi cyamugezeho gihita kimwibiza!!
Mukanya katarambira keilla yibaza ko ari ukwibira kwa brian yatunguwe nokubona hazamuka amaraso meshi!!.... Hanze ho amabariyeri yari yashizwe buri hamwe,
Barasaka utambuka wese abanza guhagarikwa agacishwa mubyuma bagasuzuma ko asanzwe azwi muri leta.
Inyamaswa zitandukanye ziratembera mumugi buri hamwe,mukirere hose ziriyo!!
Uruganda rwahoze ari urw'ubushakashatsi rwahindutse center y'ikorana buhanga.
.
..
.
.
Muri moon,
Raissa"narakubuze gusa uko mvuga aka kanya colonel aranshaka ndi umupfu "
Bop"ntibishoboka.byavuye kuki?"
Raissa"byose..."
Atarakomeza hari uwakomanze bop hagaruka bwangu,
Raissa"witonde bishoboka kari umwanzi  kuko ubu ndi guhigwa,
Bop"ntugire ubwoba ntawakubaza"
Aripanga arangije arakingura.......LOADING EPISODE 62

0 Comments