LOVE AFTER WAR E55

 

STAY WAITING/LOVE AFTER WAR
Episode 55
________
Ep 54 yarangiye bop akurikiye abajura bamutwaye bag mugiye yararimo kuvugana na raissa kuri projector....
Dukomeze
.
..
.
.
Abajura babonye yakomeje kubakurikira biciyemo gutatu nawe ntiyabyitaho akurikira ufite bag.
Birutse hanini hashoboka gusa bop abonye ko bikomeye yazanyemo technique anyura hejuru y'inyubako amutanga imbere ahita amugwaho amwaka bag ye aranamukosora!!
.
..
.
.
Frank na Jonas hari signal babonye igaragaza umuntu ariko yitaruye aho ingabo zabo ziri Barangije barahamagara ati"uwo witaruye abandi ninde?"
Monia niwe witabye ati"ntawe kuko abasore banjye bakwiye bose"
Jonas"Ngaho tunganya abasore bawe maze mumanuke kuri kilometero 2 murebe ikintu gihari"
.
..
.
.
Bop uko yagahaye icyigwa umujura wamwibye brian yarahageze abona ko bop ariguhohotera aragije aparika imodoka yataka bop.
Sibwo brian yakatatse bop akamutera umugeri akagwa hirya.
Bop mukubyuka ati"wowe urinde umbuza guhana umujura?"
Umujuru"wapi arikumbeshera ntabwo namwibye"
Brian"
humura jye ntabwo nkunda abahohotera abandi"
Bop"nyamara ndavuga ukuri yagerageje kunyiba ariko niba utanabyemera ndigendeye"
Bop yiciraho brian ntiyemera ahubwo aramwataka!!
.
..
.
.
Muri park monia n'abasore be bageze aho boherejwe barahageze bahasanga umusaza dan !!
Ako kanya amakuru agera kuri jonas na frank.
.
..
.
.
Brian mukwiyenza kuri bop yararakaye maze nawe arataka intumuko iratumuka abari mwisoko baza kureba.
Brian ntasanzwe gusa uwo yiyenzaho amurenzeho kuko we afite na magic power muriwe.
Sibwo bop akubiswe akanoga!!
Bop"umbabarire ntabwo nashakaga kukubabaza"
Yiciraho asiga brian aho agarura amaraso!!
.
..
.
.
Barakwereka mucyakare bukeye bwaho Mubahari indiano hari abari biteguye gusohoka bakajya mugutemera bose bicaye kumeza manini cyane,colonel yicaye imbere yabo.
Ati"mbere yuko tugenda tubanze dusangire"
Aterura akarahuri n'abandi uko baranwa ariko raissa we ntiyanwa ahubwo amena inyuma ye.
Uko abandi bakanyoye bose baguye agacuho maze na raissa yigira uwanyoye nawe
 Arihwereza maze bose baterurwa bajyanwa mundege raissa nawe agenda areba aho agenda aca.
.
..
.
.
Muri icyo gitondo  televiziyo zose zarimo kugaragaza isura y'umusore wubahutse kurwanya umwana wa president akamubabaza ko agomba gushakwa ndetse n'uwamubona  yamutanga !
Sibwo na isabelle abyiboneye!!
Isabelle"bop niwe bari gushakisha?"
Ahita asohoka yurira imodoka yerekera iy'umugi.
.
..
.
.
Mubahari ubwato bwavuye munyanja burifungura indege icaho byose raissa abyibonera!!
.
..
.
.
Kumbe inanga yacu bop ntakintu azi ahubwo yiyicariye kunyubako hejuru arimo kwirira yamigati isabelle yamuhaye.
Uko yakayiriye hari agapapuro  yasanzemo atangira kugafungura ariko atari yakarebaho hejuru ye humvikanye indege!!.
.
..
.
.
Colonel  indege yamugejeje kukibuga cy'indege avamo wenyine  havamo na contineur .
Yurira imodoka na contineur irapakirwa.
.
..
.
.
Bop we indege yaparitse hejuru ye ntiyari iyamahoro ahubwo aho bigereye aha irimo kumwirukaho inamurasa!!!
Bop nkukiza amagara ye ariruka amasigaman

anyura ahadashoboka acika.
Uko yakirutse bamwoherereje igisasu kinini aratarika n'igikapu cye kirwa hirya!!
.
..
.
.
Colonel nawe n'imodoka ze binjijwe mugipangu bavamo ya contineur nayo ihitwa ifungurwa.
Kumbe nimo babanyeshuri bari.
Binjizwa mucyumba barangije baterwa inshinge gusa nyamara raissa we yari abona mugihe abandi bose  basinziriye!!
.
..
.
.
Bop aho yaguye yabyutse yananiwe areba bag ye aho yaguye asanga ibyarimo byasanzaye.
Kumbe ntakindi cyarimo uretse imyambaro n'inkweto !
Arabifata abisubiza muri bag gusa yumva imirindi ya polisi yitera mucyumba arikingirana.
.
..
.
.
Isabelle mumuhanda yasanze aho abaturage bakunganiye bavuga ko hari kuraswa  uwakubise umwana w'umwami araparika.
Mukuva mumodoka yabonye hejuru muri etage yitwa ko bop yinyegejemo hatewe yamyotsi ikoroza amasozi agira ubwoba!!.......LOADING EPISODE 56

0 Comments