1000 TIMES LOVE
Episode 15
Whatsapp +255757074593
_______________________________
Episode 14 Yarangiye Sandra muri Auto Cycle company asabye ko bakongera bakatsa amaso ya jade kugira byibuze bafatiye kubyo ari kureba ko bamenya location ariho,
Gusa uko batsa Jade we yariho yitabwaho kwa Angela ndetse yari amaze gusinzirizwa.
Ese babigezeho cyangwa ?
TWAKOMEJE....
.
..
.
.
Sasa uko system yakaloadinze yahise itanga error message maze Dr ati"Ahantu ari arasinziriye"
Sandra "Nigute ahise asinzira aka kanya ?Cangwa arikumwe n'Umuntu mubi"
Dr "Bigaragara ko awamujyanye atari umuntu mwiza nagato kuko byanze bikunze yamenye ko turi kumushakisha ahita amuzimya"
Sandra "Ariko uyu muntu ndamutse mufashe icyo namukorera kizwi na Ruremyi"
.
..
.
.
Kumbe Angela we ntazi ikijyambere ahubwo Jade yasinzirijwe murwego rwo kumugabaniriza uburibwe, 
Sandra yatangiye kwibaza ikibazo Jade yaba afite biramuyobera !!
Ako kanya Secretary we yahise yinjira Ati"Muri company baragukeneye kuko hari docunent zitari kugenda kuko Utari wazisinya"
Sandra "Sawa Ndaje gusa ubwIre abarinzi Barinde jade kuko ndamukeneye cyane"
Secretary" sawa lady boss"
.
.
.
.
Umwanya Waje gucaho maxe Jade aza gukanguka gusa akanguka yumva ndetse anabona,
yahise abyuka Aza muri jardin aricara aba yiweza umugi cyane ko Angela yari atuye ahantu muri etage yanyuma ashobora kubona umugi wose!!!
Sasa amaso yahise ahinduka atangira kubona ibidahari yibona arikumwe na Sandra bari muri Muri boite bafata agacupa nkabakunzi ndetse imbere kuri stage hariho umukobwa uri kuririmba kuri microphone aryohereza abakiriya  agira ati "
💟💟  Ntibikenewe kurinda kuvugwa💟💟
💟 ibanga ry'Ibicu ryarangije kuguruka kera💟
💟Haba kunguka cange guhomba💟
💟Utazatinya ahazaza narimwe💟
💟Gukora buri kimwe udahura n'ibihe bigoye💟
💟ByUmisha urukundo💟
💟kuzuba💟
💟Mugihe ngitegereje inshuti yanjye ya kera ko iza💟
💟Yo yuzuye urwango rurenze ishaka kunyica💟
💟Ariko nyamara ndarengana kuko buri kimwe cyose cyarakozwe(Fabricated)💟
💟Ariko amarembo y'Ijuru yarugurutse 💟
💟ukuri kuzatsinda kuko iteka ukuri kuzahora gutsinda💟
REF : 

💟Ntukanyange nshuti yanjye💟
💟kuko nanjye singe💟
💟Ni destinity yabikoze kandi destinity ntanarimwe yigera ihindurwa kuko imeze nkukuri💟
💟Vuba ukuri kuzajya ahagaragara maze abo bose babikoze bazishura💟"

Sasa uko ibitekerezo byakamujyanye kure aho yicaye yatangiye kumenyura bigaragara ko ibyo yari kubona byari byamuryoheye !
.
.
.
.
Tuve aho tuze kuri sandra umukobwa w'Umujinya,
Yaje kuva muri AutoCycle company yagarutse muhira umujinya ari wose yibaza ahantu Jade yaba yagiye ariko byari ingume kuko Jade yari yarangije kuva i Burundi ndetse we yibereye Dar Es Salam murugo kwa Angela,
Akiri mumujinya Yakiye phone aritaba ariko nyuma yo kwitaba ahita apanika.cyane asohoka yihuse yinjira imodoka arayitwarira asohoka Gate ya Hotel nkumusazi mpaka nabamubonye barikanga !!😳
.
.
.
.
Sandra ntahandi yaje hari inama ya ba boss yahise azamo, 
Uko bigaragara niwe wari utegerejwe kuko akihagera bose bahise bahaguruka bamuhera icyubahiro rimwe barangije Baricara maze nawe nkumutegetsi ahita yakira ijambo ati"Sorry gutinda hari icyari kingoye"
Umwe ahita abaza Ati"lady boss ko tubona waje wenyine atakintu uzanye kandi wavuze ko ufite umuntu wingenzi ushaka kutugezaho ?"
Sandra ni umukobwa muto mubaraho bose ariko ni umugesera ndetse ninawe kibamba baranamwubaha,
Ati"Umuntu nari bubereke gato hari.akantu kagoranye ariko uyu musi ndaza kumubereka mubikorwa ariko ibyo ni inyuma y'Ibindi byose"
Akivuga atyo hahise hinjira abasore babiri n'Umukobwa umwe batatumiwe ariko amasura yabo ari serieux 😳😳
Abasaza barikumwe na Sandra bagira ubwoba maze sandra ati"Mutrkane abo ninge wabatumiye"
Undi"Ko tureba basa n'Abaragi bite byabo ?"
Sandra"Nibyo bameze nkabaragi ariko ni ingabo z'Akazi dutegereje muri target yacu"
Umusaza umwe ati"Gute nabwo Lady boss?"
.
.
.
Sasa sandra kubazwa atyo byabaye ngomba ko asobanura neza ibyabo basore batatu bari binjiye,
Ati"Uyu musore umwe yitwa #Jack model ye ni V6, Iyi Project igira kabiri muzakorewe ubushakashatsi.
Uyu yakaswe akaboko maze Drs banjye bahita bamukorera akicyuma kuburyo afite ububasha bwo gufata isasu ntirimwangize kuko afite n'Umuvuduko urirenze.
Uyu mukobwa mwiza mureba we yitwa #Lucie V7, uyu afite imbaraga zirenze na Time Machine kuko ashobora guhagarika ibintu n'Abantu bamwegereye kugera kumetero 30 Z'Uburambuke ndetse ninamwiza mumirwanire,
Uyu wanyuma we ni #BrunoV8.  Uyu we afite imbaraga zo kuba yaterura ibintu biremereye cyane kugeza nubwo yakikorera imodoka yose.
Aho hari muri make ibindi muzabibona nitumara kugera kuri terrain dushakisha #UbutareBwaTESA (Ubutare bwifashishwa cyane muri sciense iyo bari kubaga ubwonko bwa muntu kuko bufite imbaraga zo gusiba cange kugarura memory y'Umuntu cange bugahindura memory y'Umuntu Gusa mwibuke iyi Story ni Imagination rero mutiruka kuri google kuyibaza kereka kubazi gukoresha #DARKANDDEEPWEB ariko nayo ni hatali sana)"
Arangije kuvuga wamusaza ahita yongera kubaza ati"Ko twumvise batonze bakoresheje Version zabo, Version zabanje zirihe ?"
Sandra"Ikibazo cyiza cyane, Version Zabanje inyishi zarapfuye kuvana n'Igerageza ariko muzabanje harimo imwe yahatari ariyo itabashije kugera aha na yo ni #V1 ntikunda kuvuga ahubwo amagambo yayo menshi agaragarira mubikorwa kuko iyo itangiye urugamba yo ibikorana uburakari bukabije kUko yica nabi cyane!!!!
Mbere nikimenyamenya reba videos y'Ubwicanyi yagiye ikora"
Ahita yatsa projector bose batangira kwibonera uburyo Jade yicana ubugome😳😳😳........LOADING EP 16
.
.
KUMBE JADE NAWE NI PROJECT?
ESE UBWO BUTARE TESA BAZABUKOZA IKI ?