Kelly S3 Episode 5

 Kelly 3

Part 5
_____
Muri p4 twasize blaise abaza mushiki we impamvu akomeje gushaka kumenya byinshi kuri patrick.
Yasubije iki?
Kurikira...
.
.
.
Sabine ati "ntakidasanzwe ariko nubwo ntabona ngira sentiment nk'abandi bose "
Blaise"sentiment niki?"
Sabine"uracyari muto nukura nzakubwira"
.
.
.
Ntibwanditse umusi warongeye ucaho,
Maze patrick bisa nkaho yahawe bureau mbese anayirimo,
Yafashe yashenette hamwe ihuriye arafungura ahita abonamo nancy akiri muto na sabine afite imyaka nka 5,
Umutimanama we uti"mbega ifoto nziza!Gusa uriya muryango ukeneye ubufasha.
Ariko se ndabigenza nte ko ndimo gutunganya inzu yanjye?Oya ariko inzu nazayikora nyuma "
Phone ye ihita yakira message...
.
.
.
Tuze kuri janne kukazi aho gukora yafashe phone ahamagara patrick icamo ariko ibura uyifata,
Arongera biba uko ,bibaye kenshi arivugisha ati"ariko se habaye iki?
Aka ni akazi gatuma atanyitaba?"
.
.
.
Kumbe uwo bari guhamagara afunguye chambre 21,
Blaise akimubona aramusanganira ati "oncle uragarutse?"
Sabine nawe arahaguruka aramuhobera,
Patrick asuhuza na nancy aho aryamye,
Sabine"mama uyu numwe nakubwiraga,niwe yabashije kwishura byose ngo ukorerwe operation"
Nancy"wakoze mwana wanjye Imana ikwongere imigisha,iguhe ejo hazaza heza,uzabyare wizihirwe mubuzima kandi uzahorane uwo mutima mwiza.
Kandi ninkira nzakwishura amahera yawe"
Patrick"urakoze mama kandi muhumure kunyishura singombwa igihambaye nuko wowe ukira"
Blaise hirya yarimo gufungura ibyo patrick yazanye
Sabine ati"blaise ibyo numva uri gukorakora nibiki?"
Blaise"nibyo oncle yazanye"
Sabine"kandi blaise wowe narakubujije gukorakora ntiwumva"
Patrick"mureke ntacyo bitwaye ahubwo ni ingaburo nziza nazaniye umugwayi"
.
.
.
Iyi nkuru wabona parts zikurikira kuri make,
Ubishatse wanyandikira nkakubwira uburyo wazibona
.
.
.
Kwishuli ho bernice akomeje kugaragaza intege nke kuko yatangiye nokwigunga,
Chantal nk'inshuti yahafi yaramwegereye ati"bella,ufite ikihe kibazo?"
Bernice"ntacyo gusa ndumva ngwaye!"
 Chantal"wimbesha kuko umaze imisi udashaka nokunywa akayi muri pause"
Bernice"ndagwaye kandi ingwara ngwaye ntikira sha"
Chantal"ko unteye ubwoba,
Ber waranduye umugera utera sida?"
Bernice mumarira ati"sibyo chantal"
Chantal"noneho uratwite?Niyande ubwo?"
Atari yasubiza pause yararangiye basubira mwishuri.
.
.
.
Murugo iwabo wa patrick bisa nkaho hari ikibazo cyavutse,
Janne yahageze,
Janne"patrick maze imisi muhamagara ntayifate yayifata akamvugisha atanyitayeho"
Kellyta"wasanga ari akazi kenshi,uzi ukuntu ahantu hasha havuna?"
Janne"nyamara birakomeye papa(mwibuke ni se wumuhungu akunda)uzi ko abafundi barimo b'inzu nabo yabahagaritse?"
Kellyta na jesca barebanamo!!
Jesca"ntibishoboka!Amahera yokurangiza iriya nzu  arateguye,sinumva uburyo yayihagarika"
Kellyta"mutuze ntimugace urubanza mutazi,erega nawe arakuze mugomba kubanza kumva icyo avuga"
.
.
.
Uwo bavuga n'akazi asa nuwagahebye ahubwo umwanya munini wose awumara
arikumwe n'umuryango wa nancy mugihe bategereje ko akira neza

 Bagataha.
Nancy kugitanda yihweza uburyo umusore akomeje kutuma umuryango we wishima nawe akamwenyamo,
Gusa kandi hari nibyo yibukaga,
Yibuka ari mwishamba wenyine ubwo yafataga umwana we yicara Sabine akamwicarika hasi maze akavuga aya magambo ati"kelly naragukunze ubuzima bwanjye bwose ariko wowe waranyanze,
None mfashe icemezo co guta umwana wawe ngo byibuze nkwibagire kuko mugumanye yazahora akunyibutsa.
Sabine nawe mwana wanjye umbabarire ngusize ntakwanga"
Arangije aragenda akana sabine gasigara aho.....LOADING PART 6
.
Nancy ngo yataye sabine?Uyu sabine we wabaye impumyi n'undi cyangwa?
Uwatawe we yahereye he?
.
Comments nizazindi 250 ubundi part 6 ikaboneka.
Ariko ushatse kwigurira ho naka kanya ukaba uyibonye.

0 Comments