Kelly S3 Episode 4

 KELLY 3

Episode 4
________
Part 3 yarangiye bernice yakiye call.
Ese ninde wari umuhamagaye?
Kurikira...
.
.
.
Yafashe phone,
Gusa twe turebye muri eclan turabona uhamagaye izina ari richard,
Akireba uhamagaye yahise akupa yikomereza amasomo ye.
Mukandi kanya phone irongera ,nabwo arakupa.
Bibaye kenshi ahita ayifunga.
.
.
.
Richard aho ari yakomeje kugerageza biranga arangije ahindura amerekezo ahita ahamagara jacques ati"niki ko umpamagaye ijoro?"
Richard"umbababarire mwana kuguhamagara mwijoro ariko ndagirango uhamagare bernice umumbarize ikibazo afite"
Jacques"wowe se byakunaniye kubimubaza?"
Richard"wapi mwana yanze kunyitaba"
Jacques"reka ngerageze ndebe"
.
Aramuronka ate ko na phn yayifunze?
.
.
.
Bwaragiye buracya natwe tuzindukira kwamuganga mumisozi,
Patrick"umva sabine kukazi barampamagaye  mwigumye mama araza gukira "
Sabine"genda kandi Imana itukurindire.
Blaise muherekeze"
Barasohoka sabine asigara aho...
.
.
.
Bageze hanze blaise yarahagaze,
Patrick"
niki ko uhagaze?"
Blaise"mushiki wanjye yampaye aka kantu ngo nkaguhe"
Amuhereza agakufi Ariko gafite iteraniro risa nkaho hari ikirimo..
Patrick"umumbwirire ati wakoze kandi nimbona akanya ndaza kugaruka"
.
.
.
Reka tuze kwishuli,
Bernice"jacques umbabarire kuba waraye umpamagaye ugasanga phone ifunze umuriro wari washize!"
Jacques"ntakibazo rwose kandi urumva ko ari umuriro ntampamvu yokwishinja"
Bernice"none se washakaga kumbwira iki?"
Jacques"ntakidasanzwe uretse ko nashakaga kumva aho ugejeje amasomo"
Bernice"nayagezahe ko nubwo nakwiga bitabuza ko ntsindwa!
Abiga nimwiyigire"
Jacques"ntukavuge utyo kandi uzi intego wihaye"
.
.
.
Twiyizire kwamuganga,
Sabine"blaise wabonye uriya mugabo asa gute?"
Blaise"mushikiwa rwose iyo uza kuba ubona namugushimiye none,..
Ariko nimwiza shahu
Uko afite umutima mwiza n'inyuma biragaragara"
Sabine"sha nanjye nubwo ntabona impumuro ye yanyumvisha neza ko arimwiza,ngayo amagambo ye ahumuriza!
Yewe hahirwa umwana azashaka"
Bidatinze muganga yarinjiye...
.
.
.
Tugaruke
 Kwishuli,
Jacques"sha mbwira usigaye unkinga?"
Bernice"ngukinga iki?"
Jacques"umva sha ngo arijijisha,
Richard nawe ntacyo mupanga?"
Bernice ahita aseka!!
Jacques"wiseka ahubwo mbwira!"
Bernice"ngo jye na richard?Dupanga iki?"
Jacques"kombona wigira sindabizi kandi bishushe?"
.
.
.
Reka tunyarukire murugo rumwe,
Tuhasange #Enock n'umugore we #Beatrice(mubibuke nibo bagize uruhari mumateka y'urukundo rwa kelly na nancy).
Beatrice"chr jye ndambiwe kubaho nishinja"
Enock"none se uragirango bigende bite?"
Bea"dore imyaka 20 irahise tubana n'umuryango twahemukiye ariko ntidushaka gusaba imbabazi"
Enock"tuzisabe nde ko nancy adahari?"
Bea"twazisaba umugabo we kelly,erega ntitwahemukiye nancy gusa?
Ejo umwana wacu bernice abiguyemo bikaba bibi"
Enock"uzajyeyo wenyine nakare niwowe wabiteye"
.
.
.
Iyi nkuru waronka part zikurikira kuri make ,
Ubishatse nyandikira aha @[100010101816820:0] nkubwire uburyo wazironka.
.
.
.
Kwamuganga ..
Dr"operation irarangiye nubwo byagoranye bikamara umwanya

 munini ariko mama wanyu vuba muraza kuvugana"
Ntiwakumva umunezero wabaye kuri sabine na blaise,
Sabine"urakoze muga!
Gusa iyo patrick ahaba akumva umusaruro w'ineza ye"
Dr"byo uriya musore ntasanzwe kuko umutima afite utagira bose"
Sabine"aracyari umusore se?"
Dr"cyane!Ngaho mugume mutegereje niteho abandi"
Sabine"yego dr akazi keza!"
Dr ahita agenda maze blaise ati"sabine ko wakomeje gushaka kumenya uriya musore ?"......LOADING EPISODE 5
.
.
Arasubiza iki?
Bernice ni umukobwa
wa enock kandi ngo ntashaka gusaba imbabazi .
Bernice we ngo ntakunda richard kandi jacques umwana wo mumuryango wahemukiwe(wa kelly) ni inshuti isanzwe ya bernice kandi uwo nyene akomeje gusubira inyuma mwishuri...
Ahaaaa!Ibi bihishe iki?
#Comments_250 EPISODE 5 Ikaboneka.

0 Comments