Kelly S3 Episode 1

 KELLY 3

Part 1
_______
Abakurikiye #KELLY_1 muzi amateka y'urukundo rwa Kelly na Nancy uko rwavutse n'uburyo rwakuzemo,rugaca mubuzima bugoye ariko nyuma bikarangira babanye nubwo kelly yaramaze gukora ikosa ryo guca inyuma umugore we akaryamana na Daana bikaza kuvamo umwana w'umuhungu yitwa #Kellyta,
Ntibyagarukiye aho ahubwo umwanditsi yabateguriye #KELLY_2 Iza ikaze gusumba iyambere, aho kelly na nancy babanye igihe kitari gito atanikoroka,ibyo nabyo bikaba byavuyemo uguhemuka hagati ya nancy na kelly.
Kelly iyo yarari nawe  yaje gukunda umukobwa yitwa #Jesca.
Abayibonye ntankeka muzi uko byagenze ubwo yaje kurangira kelly akatiye nancy akibanira na daana,
Ariko rero nancy (yari yaramubyariye umwana w'umukobwa yitwa #sabine) yasize urwandiko ,urwo narwo rukaba rwaje ruhuza n'ibyifuzo by'abafanz ko story itarangirira harya bivuye ko mutamenye amaherezo ya nancy n'umukobwa we #Sabine.
Byarangiriye he?
Turakomeje.....
.
.
.
Film yacu ntakundi tuyitangiye ntanahandi tuyitangiriye uretse mucyaro cya
 #Mountain_village.
Hari umukobwa mwiza kandi muto uri mumuhanda,
Gusa uko bigaragara ni impumyi kuko afite agakoni agenda yumvisha hasi ngo atagira icyo agonga.
Siwe wenyine ahubwo arikumwe n'undi mwana w'umuhungu yaje yitwa #Blaise agenda amuyobora...
Umukobwa"ntiturashika ko numva ndushe?"
Blaise"mukuruwa tugiye gushika we ihangane ukomeze"
.
.
.
Reka tuve mucyaro tuze mumugi,
Hari umusore n'inkumi bicaye kumeza basangira,
#Janne"kuki ari wowe barungitse muri kiriya cyaro koko?"
#Patrick"niko bimeze ,none ko akazi kacu arako kuba hafi abaturage bakeneye ubufasha"
Janne"sha nukuri nzagukumbura"
Patrick"uzaba ubitewe niki?"
Janne"ntacyo nzi gusa nsigaye numva hari icyo mbura maze umwanya ntakubona"
Patrick"oya nawe wikabya"
.
.
.
Tuze murundi rugo,
Kelly ni umusaza w'igikuriro,
Afite akandiko bigaragara ko ari akakera(abasomye kabiri murakazi muri final)
Uko yagasomye umutwe waragiye usubira muri kahise ke yibuka, ubwo nancy yamuriraga aryamye kugitanda (mwibuke part3 ya kelly1).
Uko

 yakabyibutse amarira yaragiye aramushoka agahinda karamwuzura....
Akiraho hari umwana yinjiye yaje mw'izina rya #leoncie ati"papa niki ko uri kurira?"
Kelly"oya mwana wa,ntacyo"
Leoncie"oya papa wimbeshya hari ikikubaje"
Kelly"mwanawa ntiwabimenya uracyari muto nukura uzasobanukirwa impamvu umuntu akuze arira"
.
.
.
Twigarukire mucyaro cy'imisozi,
Blaise n'impumyi bageze murugo mama wabo atangira gushwanira blaise,
#Nancy,umumama ushaje(mumwibuke muri kelly1&2)"niko blaise,umwana wanjye wari wamujanye he?Kandi wowe narakubujije"
Blaise "mama yansabye kumujyana kuruzi ngo yumve uko rusuma mpita mutwara"
Nancy"none nakwihanangirije kangahe?"
#Sabine,impumyi ati"wimushwanira mama nijye namugoye"
Nancy"none se kwumva uko uruzi rusuma bikumarira iki?Uzi imodoka zibagonze naba nsigaranye iki?"
Sabine"birampimbara mama kandi uhumure ntamodoka yatugonga"
Nancy"ngaho blaise zana amazi mbagaburire"
GUSA BAGENZI INZU BATUYEMO NTIWAMENYA KO NANCY YIGEZE KUBA MURI ETAGE!!!
.
.
.
Umugoroba warashize uragera maze

 Kelly ukoranira muri sallon,
Ntiwareba kuko nyuma Daana yaje kumubyarira undi muhungu #jacques akurikizaho n'umukobwa Leoncie,
Kelly"bana banjye,gukunda IMANA nibyo byambere kuko bituma wumva uruhutse ..."
Leoncie akiri muto  ati"yego papa,nawe uce ubwira Imana bimwe byahoze bikuriza"
Jacques"ariko leoncie uzakura ryari?"
Daana"kandi wamukobwa we!"
Kelly"nimumureke ahubwo ifate neza dusenge"
Ako kanya isengesho riratangira...
.
.
.
#Kellyta murugo rwe na #jesca bariyo(mubibuke muri Kelly 2).
Patrick,imfura yabo ati"papa nawe mama,kukazi bandungitse gukorera mucyaro kandi ngo umusibo nuwejo gusa"
Kellyta"nibyiza,erega akazi nicyo bakabahera"
Jesca"umva nawe!Heza byahehe ,uzi ukuntu haba ibirwara byinshi"
Patrick"oya mama,ubuse abahatuye ntibabayeho?
Ikindi nishimira kuba hafi y'abaturage"
Ako kanya umukozi arabahamara ngo baringanire n'ameza.
.
.
.
Bukeye bwaho,
Patrick turamubona kwa sekuru,kelly.
Patrick"sogoku,nari naje kubasezera kuko ejo nzajya gukorera mucyaro"
Kelly"eh,noneho

noneho niyo bakurungutse,akazi kanyu karagoye"
Patrick"yego sogoku,uretse ko jye mbyishimiye"
Kelly"aho sha,gukunda umurimo nibyiza kuko n'Imana ikunda abakora"
Bakiraho phone ya patrick yarahamagawe aritaba ati "Yego janne"
Janne"patrick urihe ko nakubuze murugo?"
Patrick"ndi kwasogokuru,mbwira noneho"
Janne"oya ntibyakunda kuri phone,ahubwo ngwino duhurira kuri paradie "
Patrick"ntiwategereza?"
Janne"wapi birihutirwa"
Patrick"sawa ndaje"
Phone ivaho,
Ati"sogoku barampamagaye reka ngende muraza kunsezerera abandi"
Kelly"nuko sha!Uzagire amahirwe murugendo rwawe".....LOADING PART 2
.
.
Film ni umuriro,ntukwiye kuyicikwa.
Gusa kandi ushobora kuronka parts zikurikira za #KELLY_3 Cangwa #KELLY_1 & #KELL_2 zose kugiciro gito.
Ubishatse nyandikira aha @[100010101816820:0].

0 Comments