Kelly S3 E33

 KELLY 3(AAA)

Part 33
______
Part 32 yarangiye jacques atwaye bernice se enock areba.
Sabine yiruka avuga patrick.
Ese yaje kumufata?
Turakomeje...
.
..
.
.
Muri ako kamwanya jacques yagejeje bernice iwabo kubwamahirwe ntanumwe bahasanze
Bernice"ubu se nderekeza he?"
Jacques"uraguma hano"
Bernice"umuryango wawe nturi bubyemere"
Jacques"nubwo babyanga jye sindi bugutererane"
Baîta bahoberana bigaragra ko bari bakundanye byo
.
..
.
.
Paul na lynka bagaruka hari taxi yabanyuzeho kumuvuduko,
Lynka"ubashije kubona uwutwawe n'iyo taxi?"
Paul"nawe warasaze,nigute ubasha gucunga abanyura mumuhanda bose?"
Lynka"ntabwo uketse uwo nshatse kuvuga?Mbonye ari sabine"
Paul"ndakeka hari ikitagenda neza kuri wewe.
Reka dukomeze"
.
..
.
.
Tunyure gato kuri richard,
Richard"ch habaye iki?ko mbere y'uko ngenda wahoranaga ukwishima"
Chantal"ch sinakubwira uburyo ndikumva uburibwe,gusa  nubwo umbona ubu nsa n'uwapfuye"
Richard"chr ndumva tugomba kuva aha tukajya ahatekanye umbwire"
Ahita amufata
akaboko barasohoka.
.
..
.
.
Sabine nawe yageze kukibuga cy'indege asanga imaze gufata ikirere atacyo ari bugarure !!
Ntakindi yakoze ahubwo yakubise igipfukamiro arira nk'umwana !!
Yararize kuburyo agera nk'aho yibagiwe icyo ari,abantu baramwitegereza gusa!!
.
..
.
.
Kumbe paul na lynka ntabwo bari bakomeje gutaha ahubwo ubanza lynka yari yabashije kumvisha paul kuko barimo bagaruka kukibuga cy'indege .
.
..
.
.
Sabine we uko yakarize habuze n'umwe umwegera hari uwaturutse inyuma amufata kurutugu undi arahindukira.
Mukureba umukozeho yahise amuhobera natwe mukureba neza dusanga ari patrick!!
.
..
.
.
Enock nawe yageze iwe nubwo tutamenye aho yari aturutse,
Ageze muri sallon yahasanze agapapuro aragatora atangira gusoma,
Ati"mugabo nkunda,nzi neza ko uributungurwe nukugenda kwanjye ariko nuko nari maze kurambirwa imyitwarire yawe.
Kubera ko wari usigaye warahindutse ukirukana abana bombi nabonye nanjye ntampamvu zo kuhaguma nigiriye iwacu"
Akirangiza gusoma ako gapapuro yabuze ubweng
yicara kugatebe aratekereza !!
.
..
.
.
Kukibuga cy'indege sabine mubitugu bya patrick ati"patrick kunshuro yanyuma ndakubonye,
Narinzi ko wapfuye mbaho muburibwe ariko umutima wanjye ntiwigeze wemera ko wapfuye  kuko nakomeje kugukunda nubwo ntari nizeye ko nzakubona"
Patrick nawe amaranga mutima yaramufashe yisanga yasubije ati"nanjye ndagukunda usibye ko dukundanye urudashoboka"
Sabine mukubyumva yahise yeguka amufata kwitama ati" kubera iki uvuga ayo magambo?"
Patrick"kubera iki uvuze utyo ?"
Patrick"kubera ko uri masenge"
Kumbe bagenzi uko baganira ibyo byose paul na lynka bari bahageze  bumva buri kimwe.
.
..
.
.
Richard n'umukunzi  aho baje,
Chantal"chr uzi ko jye ntamubyeyi ngira yewe habe n'umuvandimwe?"
Richard"umuryango wawe wabaye iki?"
Chantal"ntakintu wabaye ahubwo abo nakekaga nk'ababyeyi ntacyo dupfana"
Richard"Chantal ibyo uvuga ni ibiki?"
Chantal"ubwanjye uwakabaye papa yambwiye neza ko atari papa ahubwo bantoraguye mwishamba "
Ahita anarira!!
.
..
.
.
Enock ntakindi
 yakoze ahubwo yafashe imodoka ye yerekeza iwabo w'umugore.
.
..
.
.
Kukibuga cy'indege,
Patrick yabonye paul arikanga ahita arekura sabine,
Patrick"umbabarire kubyo ubashije kureba"
Paul ntiyasubiza,
Patrick abura ikindi cyo kuvuga ahubwo arahindukira aragenda sabine aramukurikira
Ati"patrick ndakwinginze wigenda"
Patrick aramwishikuza yikomereza kugenda!!
.
..
.
.
Kuruhandi ruhande,
Richard"chr nubwo abandi bose bokwanga jye ndi kuruhande rwawe,
Chantal ntukongere gukeka ko uri wenyine mpari"
Chantal"urakoze chr"
.
..
.
.
Enock nawe yatinye gushika iwabo w'umugore ahubwo afata phone aramuhamagara,
Enock"chr ndi kumarembo iwanyu kandi nje kugucura"
Bea"kugira ngaruke murugo rwawe nuko ubanza kunsezeranya ko uri buvuge ukuri kose imbere y'abana ndetse ukanemera ko tujya gusaba imbabazi kelly"
.
..
.
.
Kukibuga cy'indege,
Patrick"umuryango wanjye uzi ko napfuye kandi nawe uri masenge.
Please ndeka nigendere"
Sabine atari yagira icyo avuga paul yahamagaye patrick arangije arabasatira

 ....LOADING PART 34
.
Paul agiye gukora iki?
Enock we arumvira umugore?

0 Comments