Kelly S3 E27

 KELLY 3 (Amateka y'Ababyeyi murukundo rw'Abana

Part 27
______
Part 26 yarangiye bisa sabine naho yemereye urukundo paul,
Bernice nawe ngo hari umusore uvuye muri america wagombaga kumusura muri weekend.
Lynka we hari icyo yari ahishe boss we paul.
Dukomeze...
.
..
.
.
Paul"ariko birasa n'aho hari icyo umpishe"
Lynka"ntacyo boss"
Paul"sawa niba ntaco"
.
..
.
.
Tuze bukeye bwaho aho paul yicaranye na jacques bigaragara ko bari basanzwe ari inshuti,
Jacques"ndashaka kwemeza umusaza none ndagirango uzamperekeze"
Paul"uwuhe musaza?Papa wawe?"
Jacques"ntabwo ari papa ahubwo ni databukwe"
paul"ushaka kumwemeza ute ko asanzwe akwemera?"
Jacques"muri iyi misi hari ibitagenda neza.."
.
..
.
.
Muhira kwa paul lynka ubanza atigeze ajya kureba nyirakuru kuko yicaye muri jardin wenyine,hirya mundabo patrick nawe niho ari.
Umwana delice yaturutse inyuma ya lynka amufata kurutugu ati "ko wicaye wenyine tenti?"
Lynka arikanga ati"chr uringaha?"
Delice"nabonye wicaye wenyine ndavuga nti reka ngusan
ngusange"
Lynka"ngwino twicarane"
Delice aratambuka yicara iruhande rwe,
.
..
.
.
Reka noneho tukuzire kwamuganga kellyta na mama we daana bariherereye,
Kellyta"mama data yansabye kuzamubonera sabine none ameze nabi.
Mama niba nancy yaranze kuvuga ukuri ngiye kukwivugira"
Daana"rwose nanjye ndabona  aho bigeze so ameze nabi ashobora no kuducika kandi byaba ari amakosa apfuye atamubonye twe tubizi.
Genda umuzane"
.
..
.
.
Kumbe uko kellyta aje nancy nawe yari yihereranye sabine,
Nancy"mwana wanjye hari ibanga utigeze umenya imyaka yawe yose"
Sabine"ni ikihe mama?Mbwira nguteze yombi"
Nancy"abantu uherutse gusanga ahangaha tuvuga cyane nkakubwira ko ari incuti zanjye za kera ntibyaribyo.
Uriya mugabo azi ko uri mushikiwe sabine ariko sibyo?"
Sabine"uravuga ko papa patrick nakundaga ndetse nanubu ngikunda nari mubereye nyirasenge?"
Nancy"patrick yari umuhungu wa kellyta na jesca?"
Sabine"yego mama,ariko ndababaye .kuki wabimpishe iyo myaka yose"
Nancy"mwana wanjye umbabarire "
.
..
.
.
 .
Reka tugaruke kuri lynka,
we na delice baganiriye bahuza nk'umwana na mama we biza kurangira banakinye.
Sasa urukino bakinye ni rwarundi umwe yifunga igitambara mumaso agahiga aho undi ari.
Ibyongibyo byashituye patrick bituma ava mundabo arabasatira.
.
..
.
.
Sabine"mama ngo sijye sabine wanyawe?
Mama wasaze?"
Nancy"nibyo mwana wanjye,sabine wanyawe arinawe mushiki wa kellyta,akaba ari nawe wari nyirasenge wa patrick naramutaye nyuma haza kuvuka wowe nkwita izina rye murwego rwo kuzaza mwibuka"
Sabine"mama kuki wataye mukuru wanjye?"
Nancy"wibimbaza ariko ndagusaba ngo wigaragaze nka sabine wanyawe kuko n'ubundi patrick yarangije gupfa"
Akirangiza kuvuga hari uwakomanze.
.
..
.
.
Patrick uko yakavuye mundabo yaraje aregera yitegereza uburyo lynka yarimo ashakisha akana delice kandi afunze amaso bihita bitwara intekerezo ze atangira kwibuka uburyo yahuraga akina na sabine igihe atabonaga,
Yibuka ababyeyi be  bose arangije anagaruka kuri sabine yumva amuhamagara ngo patrick !!!!!
.
..
.
.

 Kumbe uwakomanze kwa nancy yari kellyta bamuha ikaze.
Kellyta"mama ndakeka byose warabirangije ubu nicyo gihe kuko data ameze nabi"
Nancy"narabirangije rwose.
Sabine kurikira musaza wawe mujye kureba so"
Sabine ntiyasubiza ahubwo abanza kureba nyina undi nawe amwicira akajisho
Sabine n'igishika ati"arihe papa?"
Kellyta"ari kwamuganga aragutegereje"
..
..
.
.
Lynka nawe yifunguye amaso abona patrick yabaye aramwegera amukozeho arikanga ati"ni ibiki byambayeho? "
Lynka"urakeka ari ibiki?"
Patrick"nibutse ko narimo nerekeza kwamuganga none ntunguwe nokwisanga aha"
Lynka"wibutse uwo uriwe?"
Patrick"nitwa patrick.
Mbwira habaye iki ngo ngere hano?"
Lynka yitsa itima maze atangira kumwiganira buri kimwe!!....LOADING EPISODE 28
.
Umuntu watakaje ubwonko bwibutsa nka Patrick yibutswa n'akantu gato.
Patrick aributse,ese arigaragaza cyangwa?
Sabine we baraza kubonana?
Ni igiki catumye nancy yicira ijisho sabine?
Cmnts za komeza muzihagarike ntacyo zimaze!!!

0 Comments