Kelly S3 E26

 KELLY 3(Amateka y'Ababyeyi murukundo rw'Abana

Part 26
______
Part 25 yarangiye nancy arimo kwinginga kellyta ngo yoye kuvuga ukuri.
Gusa nanone murukundo rwa bernice na jacques hari hatangiye kuvukamo ibibazo.
Patrick nawe yari amaze gukwega lynka amukwegera kuburiri arangije amujya hejuru.
Ese hakurikiyeho iki?
Turakomeje...
.
..
.
.
Patrick akirangiza kumwurira lynka yagiye kuvuza induru patrick amufata kumunwa.
Sibwo azanye ugutwi agashira kumutima wa lynka akagira ibyo yumviriza!
Patrick"oya wowe nturi sabine"
Agiraho anamurekura!!
.
..
.
.
Kellyta nawe yaje kwemerera nancy,
Kellyta"ndabyemeye ariko ushake uko umubwira ukuri"
Nancy"urakoze rwose kandi nkwijeje kuzamubwira ukuri vuba"
Kellyta"sawa dusubire munzu"
Nancy"ndagusabye ntiwongere kugaragaza uburakari imbere ye"
Basubira munzu
.
..
.
.
Dukubitire murugo rwa enock,
Bea"ariko mugabo mwiza sinzi impamvu usigaye witwara utyo!!Kuki urwanya umukobwa wawe murukundo rwe?"(bea we ntakintu aramenya)
Enock"jyewe sinshaka ko bernice akundana n'ur
n'uriya musore"
Bea"kubera iki?"
Enock"niba ndi umugabo mwiza nk'uko watangiye ubivuga duhindure ikiganiro"
.
..
.
.
Patrick nawe akirangiza kumurekura yatangiye kwibaza ati "ni ibiki byaba byarabaye kuri uyu musore?Ntabyangombwa agira,paul mubajije inkomoko ye nawe ngo ntayo azi.
Ikindi kandi akomeza kuvuga sabine,sabine ninde?"
Acyibaza ibyo paul yaramuhamagaye!!
.
..
.
.
Kellyta na nyina ubanza baje kwera gucisha make kuko mbona babaherekeje bataha kandi bishimanye,
Sabine"nukuri muzagaruke kudusura"
Daana"tuzagaruka rwose,erega kuva nakera twamye turi inshuti"
.
..
.
.
Lynka"usubiye mukazi?"
Paul"oya ,ngiye gushaka sabine"
Lynka"sabine ninde?"
Paul"singombwa ko umumumenya"
Lynka"ntakibazo boss,hanyuma uraza kumpa akanya ryari?"
Paul"urambwira nimugoroba,kandi niba ari ibijanye n'umushahara ndakongeza"
Ajya kwirebera sabine gusa lynka ntiyishima!!
.
..
.
.
Kuruhande jacques na bernice,
Jacques"jye byancanze,ubu nabuze impamvu so yahindutse mukanya nkako guhumbya"
Bernice"
 Jye mfite ico naketse"
Jacques"ikihe?"
.
..
.
.
Sasa aho film iryohera,paul akirangiza kugenda lynka yasigaye yibaza ati"ngo sabine?Kandi n'umugwayi niryo zina avuga.
Ibi bintu bifite icyo bihishe"
Aratekereza umwanya muto arongera aribaza ati"uwashaka ifoto ya sabine akayereka umurwayi ntacyo byatanga?Ariko se binkozeho paul akanyirukana ntafite epfo na ruguru?
Reka mbyihoze"
.
..
.
.
Kubakundanye,
Bernice"ndakeka data yaketse ko uri umukene bigatuma akwanga"
Jacques aratekereza ati"uzi ko wasanga aribyo?Ndamwemeza"
.
..
.
.
Tukuzire kuri paul na sabine nyuma y'akanya bicaye ahantu hamwe,
Paul"wantumijeho none ndahari"
Sabine"nibyo koko nagutumijeho  ngo nguhe igisubizo"
Paul arikanga sabine nawe ahindura isura!!
Undi arikanga
.
..
.
.
Tugararuke nijoro iwabo wa bernice bose bakoranye,
Bernice"ndi nicyo kubabwira"
Enock"kiraba ari ikindi..."
Bea"ariko se  wamuretse akabanza kuvuga"
Bernice"muri weekend mbafitiye ubutumire bukomeye bw'umusore twiganye ataye muri amerika azansura.
Ndagira

Ndagirango mumfashe kumwitegura"
Enock"ntiwumva ahubwo igitekerezo cyiza"
Bea"ariko wabaye ute?Upfa kumva umusore ukemera utanasobanuje byibuze?"
Enock"uwariwe wese namwemera usibye jacques"
Chantal na berenice bararebana!!
.
..
.
.
Tukuzire kuri paul murugo iwe yicaranye na lynka,
Lynka"bite ko uyu musi wishimye cyane?"
Paul"ntiwabyumva p!!
Uzi guhabwa igisubizo cyiza n'uwo ukunda?Rwose sabine yanyemereye urukundo"
Lynka"congratulations"
Paul"ego kabisa.hanyuma mbwira icyo washakaga kumbwira kare"
Lynka arabanza kwibaza kumutima ati"ariko se mbivuge?oya hagupfa uyu musi wapfa ejo"
Lynka"ntagikomeye cyarimo usibye ko nashakaga kugusaba uruhusha ejo nkazajya gusura nyogokuru"
Paul"ntiwaruherukayo?
Lynka"ariko ndashaka gusubirayo kuko bambwiye ko ameze nabi"
Paul"ntakibazo uzajyeyo"
Lynka"urakoze boss".....LOADING PART 27
.
Ahishe iki?

0 Comments