Kelly S3 E23

 KELLY 3 (Amateka y'Ababyeyi murukundo rw'Abana)

Part 23
_____
Part 22 yarangiye hari umugwayi paul asuye kwamuganga gusa ngo hari ibyo yakomeza kuvuga,
Kellyta we yasaga naho agiye kuvumbura aho mushiki we sabine ari,
Dukomeze...
.
..
.
.
Paul yahise yinjira asatira umugwayi,
Ati"musore bite byawe?"
Camera itweretse mumaso h'umusore turabona neza ari patrick wapfuye!!!
Gusa bagenzi ameze nk'udakwije kuko atanasubiza.
Paul yahise ahamagara lynka ati"komeza umwiteho kandi ntihagire uwo ubwira"
Lynka"ariko amafaranga yashize?"
Paul"ahita akora mumufuka amuhereza 100 000 francs arangije aragenda!
.
..
.
.
Kellyta n'umugore,
Kellyta"harya ngo ni munyubako yahoze ari iy'umuhungu wanjye?"
Jesca"yego ariko utajyayo kuko yansabye anyihaniza ko adakeye kugaruka mubibazo"
Kellyta"wibagiye ko hari mushiki wanjye?"
Ahita asohoka...
.
..
.
.
Tukuzire murugo rwa enock aho abakobwa be bageze murugo,
Chantal"mama ,papa arihe ko adakoma? "
Bea"so yarakaye araryamye,gusa nanabyuka mumwitwareho
 gake"
Bernice"yabaye iki mama?"
Bea"nanjye simbizi"
.
..
.
.
Kellyta nawe yarageze kwa nancy,
Nancy"uzanwe niki ahangaha ko nabahaye amahoro ?"
Kellyta"uko niko wakira abashitsi?"
Aba aratambutse yiha intebe aricara,
Nancy"umva kellyta,ndakwinginze mvira aha!"
Kellyta"ariko wibagirwa vuba!
uyobewe ko ndi nk'umuhungu wawe?"
Nancy"ibyo tubyibagirwe"
Kellyta"sawa reka nkworohere ariko nawe unyereke sabine"
Nancy"ntawukibaho"
Kellyta araseka!!!
(mwibuke kellyta asanzwe amuzi mugihe nancy we atabyo azi)
.
..
.
.
Enock we yakoranije umuryango,
Enock"bernice ndagirango unyumve neza witonze"
Bernice"ndakumva papa"
Enock"harya umusore mukundana yitwa ate?"
Bernice"kubera iki umumbaza papa?"
Enock"nkubajije ugomba gusubiza apana kubaza!
Kandi ntaninizina rye nkeneye ahubwo nyumva neza.
Uriya muhungu umwibagirwe kandi sinze nongere kumva mwanaramukanije!!"
Arangije ati"hita mugenda!
.
..
.
.
Tukugarukire kuri nancy na kellyta,
Nancy"uraseka iki?"
Kellyta"niba ushaka amahoro  
 ukaba udashaka ko nkuraburiza,bwira sabine ukuri ubundi aze ahure na se atari ibyo biraba bibi"
Ahita anasohoka!!
.
..
.
.
Kuruhande rwa sabine,
Solange"wamusore yagarutse,uramenye utongera kwitwara nkejo"
Sabine"jye sinshaka no kumubona"
Solange "urakora iki ko yanagusabiye uruhusa kwa boss?Ubu ugiye gusohokana nawe"
.
..
.
.
Nancy we yasigaye yibaza kumagambo kellyta yari asize amubwiye,
Ati"ndabihingutsa nte imbere ya sabine?
Ese azabyemera ?"
.
..
.
.
Tukugarukire kuri sabine,yaraje yegera paul yitonze,
Sabine"urakeka uri gukora ibiki?"
Paul"ibyo sinabisobanurira aha ahubwo kubera nabisabye boss ngwino nkwereke aho tuja"
Sabine aratekereza ahita ahindukira ahuza amaso na solange.
.
..
.
.
Bernice we kuva yakumva amagambo se yamubwiye yatangiye kugenda yigunga arinako yibaza kumpamvu se yayamubwiye.
Chantal mukuru we nawe yahise aza aho ngaho ati"bernice uramara umwanya ungana iki uri gutekereza kubyo papa yavuze?"
Bernice"gewe nanubu umutima wanze kubyakira.
Papa yari asanzwe amunshimira none uyu musi ngo ntamushaka!"
Chantal"none se uraza kumwumvira?"
.
..
.
.
Sabine nawe yaje kwemerera paul baza ahatekanye,
Nyuma yo gufata kamwe .
Paul"sabine ntungurwe n'impamvu nakuzanye ahangaha ariko ndagirango nkumare amatsiko.
Sabine ndagukunda mbimaranye imisi kandi birandemereye.
Sabine nyumva uhe agaciro urukundo rwanjye"
Sabine yabitekerejeho atari yasubiza phone ya paul irahamagarwa!!
Yakanze kuri ok ubundi ashira kugutwi ntiyavuga arangije ati"sabine tugende hari ikibazo kivutse"
Sabine mumutima arivugisha ati"urakoze mana,nubundi sinari kuronka ibyo nireguza"
Bahita bava aho byihuse....LOADING PART 24
.
Sabine se ntazemera paul?

0 Comments