Kelly S3 E22

 KELLY 3(Amateka y'Ababyeyi mubuzima bw'Abana)

Part 22
______
Part 21 yarangiye nancy arimo kwibuka uburyo muhahise he undi mugabo yamusabye ko babana.
Hagataho jesca yari amaze gufata ko sabine yagambaniye umuhungu we.
Dukomeze...
.
..
.
.
Duhere kukazi aho sabine akora,
Solange yamuhereje agakaratasi ati"ngahawe na wamusore wamenyeho jus"
Sabine yarakakiye arebye abona handitse hati"wampa number yawe?"
Arikanga!!
Solange"akubwiye iki?"
Sabine"aransaba number ya phone"
Solange"aho ntacyo ngufasha amahitamo i ayawe"
.
..
.
.
Tukuzire murugo rwa enock na beatrice,
Bea"jye ndambiwe guhorana ibanga rindemereye"
Enock"ariko se bigutze iki?"
Bea"wowe niba bitakuvuna mpa uruhusha mbyikorere"
.
..
.
.
Reka tunyarukire kubari kurya life murukundo aho barimo bataha bava kwishuri,
Jacques"chr ndumva imisi y'amashuri ibaye myishi "
Bernice"hari icyo igutwaye se?"
Jacques "umva nawe ra,urumva se nagukunze kugira nzaze nkureba gusa"
Bernice"ariko jye ntacyo bintwaye"
.
..
.
.
Amasaha
 Y'umugoroba Sabine yari avuye kukazi,
Mama aramufungurira ubona ko yagombaga kujya nokwishuri,
Nancy"urabona uzabasha kwirirwa ukora ukagorobereza kwiga?"
Sabine"ntakundi bigomba kugenda ngomba kubikora kuko byibuze biramfata bikambuza gutekereza kuri patrick cyane"
Nancy"ibyo bibaho mubuzima ariko biba byiza iyo ubirengejeho amaso ugatangira ibisha"
Sabine"ibyo ntibyanshobokera"
.
..
.
.
Bidatinze bwarakeye mumasaha runaka jesca yari ageze iwabo wa sabine ,
Yakomenze kugipangu  umukozi araza arakingura akomezamo indani.
Agezemo yatunguwe no gusanga utuyemo ari nancy yaherukaga kera maze uburakari yarazanye burabura arigumya.
.
..
.
.
Reka tukuzire mumugi aho kelly n'umuhungu jacques  bari muri supermarke imwe kandi na enock ayirimo.
Sasa aho  icyaha kibera kibi enock agikubita amaso kelly yikinze kuruhande ,
Arabitegereza uburyo baganiramo arangije yumva jacques ahamagaye kelly ise.
Akibyumva yahise asohoka no guhaha adahashe!!
.
..
.
.
Tuze kuri jesca na nancy,
Jesca"twari twaraguhebye

nukuri,wahoraga he iyi myaka yose"
Nancy"ntabwo mwari kuhamenya cyane ko nari nagiye nsa n'uhunga ibibazo narimfite"
Jesca"ariko ntiwari guca uhera bigeze aha?"
Nancy"nubundi ntibyari ngombwa ko nawe umbona ahubwo hatagira uwo uza kubwira "
Jesca"kubera iki?"
Nancy"kubera ko ntabishaka "
Jesca"sabine ameze ate?(mwibuke asanzwe amuzi)"
.
..
.
.
Enock we ntiyigeze ahagarara feri yayifatiye i muhira ashika aryama,
Umugore amusanga mucyumba ati "ufite ikihe kibazo mugabo mwiza?"
Enock"ntacyo ,gusa nkeneye kuba genyine"
Bea"ariko ntabwo usanzwe utaha utyo?"
Enock"wamugore we unshakaho iki ko nakwiyamye?"
Umugore ahita asohoka...
.
..
.
.
Tuze kuri sabine kukazi(mwibuke kumanwa aba ari kukazi mwijoro kwishuri).
Solange"zimpe neza!"
Sabine"reka ejo nshike murugo nitegure ngo njye kwishuri,
Sinsohotse amarembo nkubitana na prado nziza"
Solange"utambwira ko yari itegereje wowe!"
Sabine"hmuu!Wavuze ko uwari uyitwaye yari wamusore wanyatse number ejo"
Solange"nawe ati niwe narintegereje"
.
..
.
. .
Jesca nawe yageze murugo asanga umugabo we yari amutegereje,
Kellyta"wasanze byifashe bite?"
Jesca"ntiwabyumva  ibyo nahabonye!
Uzi ko nabonye nancy?"
Kellyta"nancy wahe?"
Jesca"mukaso mukuru"
.
..
.
.
Solange na Sabine bakomeje kuganira,
Sabine"ubwo aba arambwiye ngo 'ndagusaba akanya muri weekend tuzasangire'.
Nanjye nti'ko ntazaba mpari?'
Aba arambwiye ati 'niba utazaba uhari akira card yanjye uzampamagare ufite akanya'
Nti'sawa rero reka ngende ntakererwa'
Ati'reka nkugezeyo'"
Solange"uzi ko uri umwana burya?"
Sabine"nari kubigenza nte kumuntu ntazi?"
Solange"wagombaga kwemera,uyobewe ko abahungu bubu ari idorari ?"
.
..
.
.
Tuze kubitaro #ming_hospital(Abasomye kelly 1 murahazi,
Wamusore sabine yarimo avuga yarimo kwinjira yihuta,
Ageze kumuryango yabajije umukobwa ahasanze ati"umugwayi ngo yagaruye ubwenge?"
#lynka"rwose kubera ko hari izina akomeje kuvuga bisa nkaho ari umuntu azi"
#Paul"avuga irihe zina?"
Lynka"ni KWAMUGANGA"....LOADING PART 23
.
Umugwayi ninde rero?

0 Comments