Kelly S3 E17

 KELLY 3(Amateka y'Ababyeyi murukundo rw'Abana )

Part 17
______
Part16 yarangiye abasore baribafatiwe mucyaha  bisa nkaho bagambaniwe bakagemurirwa imfungurwa n'umuntu wasaga nkaho yari umwe mubabyeyi babo.
Sabine we operation yari igiye gutangira.
Byakomeje bite rero?
Kurikira....
.
.
.
Uko umusore yakikuyeho mask imugaragaza nk'umukecuru muri gereza abagemuriwe nabo baguye hasi bigaragaqa bagenzi bigaragara ko bari bagemuriwe uburozi.

.
.
.
Kwamuganga patrick yasomye sabine kumunwa arangije ati"NDAGUKUNDA"
Bamujana muri salle...
Ushobora kumbaza impamvu ibyo mbyanditse munyuguti nini ariko ndakubwira nti"agafilim karacyari gutangira wowe komeza ukurikire"
.
.
.
Janne nawe yashimiye umusore ati"uri umuhanga cyane!"
Amuhereza amafaranga meshi ati"ndaza kuguha akandi kazi nyuma"
Akahe rero?
.
.
.
Kuri polisi ho habyutse akavuyo hategekwa ko umukecuru agomba kuzanwa!!
.
.
.
Tuvuye mw'isi y'intambara tukugarukire kuri richard na chantal,
Richard"chantal twafashanije byinshi,tuyaga byinshi...
Ariko
umbabarire kukiganiro ngiye kuzana kuko atanarimwe twigeze tukiyagaho"
Chantal"uzi neza ko nkubaha kandi ngufata nk'inyangamugayo,utitinya rero"
Richard"nabirwanije kenshi muri njye ariko noneho ndanananiwe,
Ndananiwe kandi ngiye kubikubwira hako nkomeza kubabazwa nabivuga"
Chantal"mbwira wenda nagufasha"
Richard "ntakindi kibazo mfite uretse ko ngukunda wenda ntanabikwiye"
.
.
.
Barakwereka Patrick hasigaye umusi ngo umusi wa 8 ugere sabine abashe gufungurwa amaso yasohotse kwamuganga yerekeza ahantu hamwe,
Ntawundi bahuye uretse janne,
Janne ati"nanubu uracyansumbisha yampumyi?"
Patrick"ariko janne kuki udashaka uwawe ukandeka?"
Janne"nakoze amakosa kureka impumyi ari nzima!"
Patrick"urakeka watanya abakundana?Ikindi kandi nuko ayo magambo uvuze azagukoraho kuko njya kuza narinzi ko uri umugambanyi naje nzanye karadiyo gafata amajwi"
Ahita agenda...
Janne asigara yivugisha ati"utangije intambara utazigera ubasha guhagarika"
.
.
.
Ntibwatinze bwarakeye kumusi wa 8 umusi sabine yagombaga
kubona kunshuro ya mbere isi n'ibiyituyeho.
Ntagukeka patrick yari yazindukiye kwamuganga mbese yicaye iruhande rw'umukunzi bari kuganira,
Patrick"dr avuze ko saa ine zuzuye aribwo ari bugutwikurure mbese wibonere ibiri kusi"
Sabine"ntiwakumva uburyo nishimye sijye uribubone hagera!"
Patrick"mbere y'uko hagera ndagirango nje mucyaro nzane mama na blaise baze kuba bahibereye"
Sabine"nabyo byanshimisha gusa ubanguke ntutinde kuko atamuntu nshaka kubona bwambere uretse wowe"
Patrick"ntakibazo ndabanguka"
Ahita amusezera....
.
.
.
Iwabo wa patrick ho turabona jovia arikwambara imyenda akireba mucyirori yasanga ataberewe akayikura akambara indi,
Mama we yaraje ati"ariko se wamukobwa we uri mubiki?Urabona utari kuntinza"
Jovia"ba uretse nawe mama,erega n'urubanza rwamusaza wanjye ,ngomba kwambara neza nkamuhesha agaciro"
Jesca"ngaho gerageza nakubwira iki ariko ubanguke"
.
.
.
Saho honyine bari mumyitegura ahubwo n'umusaza kelly we n'umuryango we bari biteguye bisa nkaho hateguwe ibirori nubwo
sabine atabyo yari azi.
.
.
.
Cokimwe na Bernice we namukuru we Chantal nabo bari bamaze kwitegura,
Bernice"nukuri biratangaje  kubona akunda impumyi bikaba bigiye kurangira anakize"
Chantal"urwo nirwo rukundo nyarwo bavuze ureke rumwe mukundana maze hagira uwugira ikibazo rukaba rusambutse"
Bernice"manjye patrick yaranyemeje"
.
.
.
Uko abo bakiteguye hari uwutari abyishimiye janne.
Arivugisha ati"uwakumva impumyi yantwaye umugabo yanyita ikirwari"
Ahita afata phone arahamagara ati"mumukure munzira sinkimukeneye".....LOADING PATR 18
.
Ninde wundi agambaniye?

0 Comments