Kelly S3 E16

 KELLY 3

Part 16
_____
Part 15 yarangiye abarara basatiriye sabine ngo bamugirire nabi mugihe umukunzi yari munzira kuri moto ndetse na polisi.
Byarangiye bite?
Dukomeze...
.
.
.
Ibandi ryegereye sabine n'ibyishimo byinshi gusa atari yamukoraho patrick kuri moto yari ahageze  azamuka kuri moto ahita agisatura agatuntu kirwa hirya na patrick agwa ahe.
.
.
.
Munzira polisi irikuzira kuri signal ya phone ya sabine kandi mwibuke patrick niwe uyifite bivuze ngo ntaguhusha  bari kuza ahari kubera byose,
.
.
.
Abarara basatiriye Patrick batangira guhondagura yigwanaho ariko ntacyo byari gutanga kuko abarara bari benshi kandi nawe ibyerekeye kurwana ntabyo yari azi ariko kubw'amahirwe polisi yarahageze abarara batangira guhunga poli7i ibirukaho...
.
.
.
Polisi ikimara kuhagera patrick yarabyutse asatira sabine mugahinda kari gutembwaho n'imvura yarimo kurwa.
Sabine nubwo nawe yari yarakaye yahobereye patrick biratinda!!!
Patrick"sabine gukora ibi wabitewe niki?"
Sabine"nanjye sinzi icyabinteye
 ariko sinshaka gusubira iwanyu!"
Bararekuranye patrick amuhanze amaso ati"kubera iki mukundwa?"
Sabine"simbizi ariko niba unkunda koko ntusubizeyo ahubwo bikugoye wansubiza mucyaro iwacu!"
.
.
.
Ntibyatinze bwarakeye,
Muguca rero turabona sabine na patrick bari kumeza bonyine,
Sabine"ushobora kuba unkunda ariko mama wawe ntankunda!"
Patrick"nyumva neza witonze,urukundo si abantu barukoresha ahubwo rwonyine rurikoresha.
Ntawigeze ahangana narwo ngo atsinde ahubwo binamukururira ibibi byinshi cyane"
Sabine"ntabwo nashatse gusobanura ko ntagukunda ariko ndagirango iwanyu habashe kubona amahoro"
Patrick"humura niba hakujena sinongera kukujyanayo ahubwo ndaza kukwitaho uri ahandi"
.
.
.
Reka tukugarukire kwishuri,
Mugihe atamwigisha yari mwishuri jacques na richard baregeranye batangira kuganira
Jacques"ntugomba kubyigumizamo kuko kutabivuga ni amakosa "
Richard"ariko nawe mbona ankunda!"
Jacques"nibyiza ariko uramutse utabimubwiye wazakwikebuka hari undi wamugutanze kandi ntagukeka ntiyakongera

 kukwibuka narimwe"
.
.
.
Muri ayo masaha umwe mubarara yarari kumwe na janne,
Ati"polisi yafashe babiri muri twe kandi ntagukeka twese turaza gufatwa nawe ubwawe ufatwe"
Janne ibitekerezo biramurya arangije ati "mpa akanya ntekereze"
.
.
.
Patrick nawe yahagurukije sabine ati"nicyo gihe byose bikarangira kuko niba mama atakwiyumvamo ntakindi kibitera uretse ko uri impumyi"
Sabine"ugiye gukora iki?"
Patrick"ubu ndimo kukuvugisha dorctor aragutegereje ngo agukorere operation kandi byose byarangije gutunganywa"
Ahita amuhagurutsa barasohoka...
.
.
.
Janne nawe umwanya wo gutekereza wari urangiye,
Ati"mubicire muri gereza!"
Undi"kubica birashoboka ariko ntabwo aricyo gisubizo kuko n'impumyi ubwayo imaze kumenya uwari yadutumye kuko ubwo twavuganaga ntagukeka yabyumvaga"
Janne"mwebwe kemura ibyo ikindi mukindekere"
.
.
.
Kumbe uwo bakeka ko hari icyo azi ntabyo yitayeho ahubwo we n'umukunzi bicaye imbere ya dorctor,
Dr"biraza gutwara icyumweru cyose umukobwa apfutse amaso ,kumusi wa8 nibwo azafungurw

isura atangire ubuzima busha"
Ntiwakumva uburyo sabine yiyumvise ndetse na patrick ubwe!!
.
.
.
Uko abo bari aho hakuno kuri gereza hari umukecuru wagemuraga,
Kumarembo ntabyinshi bamubaza ahubwo arayoboza bakamurangira ubundi agatambuka.
Agezemo indani bamweretse aho yicara barangije bazana umwe muri babasore bafatwa na police,
Uko bigaragara yari umubyeyi we kuko akimubona amarira niyo yabanje ati"mwana wanjye ninde waguteye gukora imirimo y'ubwicanyi?"
Umusore ntiyasubiza...
.
.
.
Murugo iwabo wa patrick nabo bagombaga kuzindukira kuri polisi kureba ikirego .
.
.
.
Tugarutse muri gereza wamusore yagaruwe iruhande rwamugenzi we aza azanye n'ingaburo mukecuru yari yamuzaniye barasangira.
Uko abo bagasangiye wamukecuru yasohotse gereza yinjira mumodoka arangije yambura mask dusanga ari wamusore yarari kumwe na janne mukanya wari wihinduye nkanyina w'umusore!!!.....LOADING PART 17.
.
Haa,abasore batagambaniwe ungaye?
Janne akura he umutima w'ubugizi bwanabi he?
Commentaire yawe nicyo gisubizo.

0 Comments