Kelly S3 E14

 KELLY 3

Part 14
_______
Part 13 yarangiye ubwo jovia yava mucyumba agasanga mama we ari gutuka sabine.
Dukomeze....
.
.
.
Jovia ati"mama niki ko uri gutuka sabine?"
Jesca"ibyo ntabwo bikureba "
Ahita akomeza mucyumba abasiga aho.
.
.
.
Patrick mucyumba cye hari ibyo yarimo afunga neza muri ambarrage,
Arivugisha ati"arakishimira cyane ndabizi"
.
.
.
Muri sallon ho,
Jovia"ko utambwira aguhoye iki?"
Sabine"jovia ndeka gusa ntubibwire patrick!"
Jovia"mbireke kandi uri kurira!Oya rwose mbwira"
Atari yasubiza patrick yarinjiye ati"surprise!!"
Ahita abona sabine atishimye yegera bwangu,...
.
.
.
Reka dukubitire gato kukiganiro cya beatrice na enock,
Bea"ariko nubwo udashaka kunyumva amabanga tubitse nimenshi dukwiye kwatura tukaruhuka"
Enock"ubwo ariwowe ugaruye ibyo kujya mwa kelly?"
Bea"nabyo uretse ko nuriya mwana akeneye kumenya ukuri"
Enock"ukuri nyabaki gusumba ko tumurera kandi neza?"
Bea"ariko akimenya!"
Enock"ndakwisabye utanterera umwana umutima mubi"
Bea"ahaaaa!"
Enock"ahaa
 Iki?kandi iyo uba udatwite mba ngukosoye"
.
.
.
Jovia na sabine bo batangiye kubesha patrick,
Sabine"ntakibazo mfite ariko!"
Patrick"none se ayo marira nay'iki?"
Jovia"narimo kumutera inkuru atwenga cyane azana amarira"
Patrick"nibyo sabi?"
.
.
.
Bidatinze bwaragobobye maze natwe tuza kukiganiro cya chantal na bernice,
Chantal"ntakubeshe nsigaye niyumva ukuntu gusa nawe mbona ameze ukuntu"
Bernice"ntiwiteshe amahirwe !Richard ni umwana mwiza "
Chantal"nanjye ndabibona kandi numva nanamwikundiye.
Ariko we ko utambwiye igihe ch wawe azakwerekana iwabo?"
Bernice"ugirango ni kera se ko ahubwo ari muri weekend tugiye kujyamo"
.
.
.
Jacques iwabo  muri sallon ,
Jacques"papa nawe mama,ndagirango mbamenyeshe ko muri weekend mfite umushitsi uzaza kundeba..."
Leoncie"azaba ari uwuzambera wifi?"
Jacques"kandi leoncie wewe nama nkwiyama ngo ujye ureka kunciramo ariko ntiwumva!"
Daana"mureke ibyo murimo ahubwo wowe komeza utubwire"
Jacques"ni inshuti yanjye y'umukobwa izaba yansuye"
.
.
.

 Bukeye bwaho kellyta yazindukiye kwishuri,patrick uko ndetse na jovia ajya kwishuri murugo hasigara sabine na mama(jesca).
Gusa bagenzi sinzi niba bari bwirirwane neza.
.
.
.
Patrick kukazi  yagize atya abona janne barareha n'uburakari bwinshi,
Ati"mbwiza ukuri mbimenye,harya ngo nsumbwa n'impumyi?"
Patrick"ariko se nta n'ikinyabufura ukigira?"
Janne"wowe mbwira ukuri menye icyo nkora ibindi nyuma"
Patrick"ariko singombwa ko tubivugira aha!"
Abasekirite bahita bamusohora!!!
.
.
.
Impumyi yacu yo imerewe nabi kuko irimo kurira,
Jesca"niba ari n'imiti mwampereye umwana nzayimurutsa ariko noye kumva yigaruriwe n'impumyi"
Sabine"mama ndakubwiza ukuri ko ntamiti namuhaye ahubwo we arankunda nanjye nkamukunda atagahato"
Amukubita urushyi ati"nijye wamwibyariye ndamuzi ntiyakunda impumyi.
Kandi niba wikunda umusabe agusubize iwanyu mumaguru masha bikigendeka"
.
.
.
Ibyacu ntibitinda twakubitiye nokwishuri mumasaha umwanya mwigisha atari mwishuri bernice na jacques Mugihe chantal na richard

batavana ukwabo.
Kuruhande bernice na jacques baraganira,
Bernice"ariko se wabaretse ahubwo kunyatiho"
Jacques"windenganya ntawutasamazwa n'urukundo rwabo,
Uzi ukuntu baba bitwara nkabatinyana!"
Bernice "bareke igihe ntikiragera"
.
.
.
Iwabo wa patrick ho ibintu bimeze nabi ,
Patrick"wimbwira ibyo mama,wansigurira iki mugihe nasize sabine aha nkaba ngarutse simubone.
Hanyuma ngo ntuzi aho ari?"
Jovia"tuza patrick araboneka"
Patrick"umva icyambere ni impumyi urumva hari undi uhazi uretse mama birirwanye?"
Kellyta"tuza mwese twumvikane!"
Patrick aranga ati"muhirwe mubone!"
Ahita asohoka.........LOADING PART 15
.
Sabine yaburiye he?

0 Comments