Kelly S3 E13

 KELLY 3

Part 13
_______
Part 12 yarangiye chantal asomye richard murwego rwokumushimira,
Gusa ubwo yarangizaga kubikora hagaragaye umucyo  ndetse humvikana n'amashi.
Ninde wari uje?
Kurikira....
.
.
.
Kumbe uwakomye amashi ntabwo ari uwundi ahubwo yari bernice ndetse na patrick yari yarangije kubafotora kera,
Chantal yahindukiranye amasoni !!
Bernice ahita amuhobera ati"byari byiza mukuru wa!"
Patrick nawe ahaguruka afata kurutugu ati"sawa mwana!"
Ahita amuhereza ifoto arangije kubafotora.
.
.
.
Ndagirango ukurikire witonze,
Jesca (mama patrick) yaje kurabukwa janne muri supermarket gusa janne we amucaho ntiyanamuvugisha ariko jesca aramwitanga ati"yewe janne!Kuki uri gucaho ntumvungishe?"
Janne"yo!niwowe mama?Nukuri sinari nakubonye"
Ahita amusuhuza...
Jesca"ariko icyaguhugije kirakomeye"
Janne"sicyane gusa hari umukobwa w'inshuti yanjye afite anniversaire nimugoroba ntari nagurira impano kandi hegereje"
Jesca"ntacyo reka dukomezanye tunaganire"
Janne"ntakibazo!"
.
.
.
Tuvuye aho
 reka tuze murugo iwabo wa patrick,
Patrick n'umukunzi bicaye muri sallon bonyine,
Patrick"cherie urabona ute murugo iwacu?"
Sabine"nahishimiye bidasanzwe chr!Uzi ukuntu ufite ababyeyi beza?Ch nimbona nzashimishwa no kubabona imbone kumbone"
Patrick"humura vuba kizakemuka kuko natse credit kukazi nibayimpa ntakindi azakora uretse kukuvuza"
Sabine"cherie ugeze n'aho kwaka credit kubera ngewe?Ch ndagukunda"
Patrick"nanjye ndagukunda bb"
Bahita bahoberana...
.
.
.
Janne na jesca bokomeje kunira hano,
Janne"nukuri mama si ukubaheba ahubwo kuza iwanyu bintera isoni"
Jesca"isoni ziki?Erega hariya ni nk'iwanyu"
Janne"mama patrick kuva yahura n'iraya mpumyi yatangiye kugenda anyicaho,none urumva nje byagaragara gute?"
Jesca"hoya janne ,uriya mukobwa ntakintu apanga nawe gusa aramufasha"
Janne"ngo aramufasha gusa?Wavuze ko amukunda hubwo"
.
.
.
Chantal nawe muri ayo masaha yarari murugo muri chambre ye,
Yicaye kugitanda gusa arimo kwibuka uburyo yasomyemo richard akikanga!!!
Umutima we wivugisha uti"

 biriya nakoze nibyo cyangwa?
Gusa byari bibereye!!"
Uko yagatekereje phone ye yarahamagawe kureba uhamagaye ni richard!
Sibwo amwitabye bwangu...
.
.
.
Tugaruke kuri jesca na janne,
Jesca"uravugisha ukuri ko patrick akunda iriya mpumyi y'umukobwa?"
Janne"cyane ,maze nokukazi yatse credit kugirango amuvuze!"
Jesca"buretse aho ntahira arabimbwira neza"
.
.
.
Koko abo bari kuvuga batwawe n'urukundo ,
Bitunguranye Jovia yarinjiye ati"mwiriwe?"
Patrick"mwiriwe,kwishuri byifashe gute?"
Jovia"ntakibazo.
Sabine ko utamvugisha ntiwamenye?"
Sabine"makumenye gusa nabanje  kureka uvugane na musaza wawe"
Jovia"Reka nawe!uzi ukuntu mba kwikumburiye?"
Patrick"ndabona mwangujije ngaho mbabise"
Yinjira mucyumba...
.
.
.
Mountain village umugabo yavuye kwamuganga basubirana murugo na nancy,
Umugabo"umugabo wawe niwo muryango nagiranga none ubwo yapfuye ntawundi nsigaranye uretse mwe.
Ngiye kujya mumugi mbashakire inzu muve hano"
Nancy"tuzahaba dute ntagira akazi?"
Umugabo"mubindekere kandi nawe

Ufite diplome"
Nancy"ahaaa!"
.
.
.
Jovia we yakomeje kwiganirira na sabine habe no kwibuka kurya cangwa gukura umwambaro w'ishuri ,
Nyina yahise yinjira yarakaye ageze muri sallon ati"jovia uri mubiki ko utakuye na uniform?"
Jovia"sorry mama ,sabine yabanje kuntera inkuru ndibagira"
Jesca"cangaha ubanze ujye kuzikura"
Jovia"mama habaye iki ko warakaye?"
Jesca"ndavuze ngo jya kwambura izo mpuzu wimbaza ubusa"

.
.
.
Jovia acaho maze batangira kuri sabine ati"nawe muko,mbwira uburyo ushaka kwigarurira umuhungu wanjye"
Sabine"mwigarurira nte mama?"
Ahita amukubita urushyi ati"ntuzongere kumpamagara nyoko,niko wabonye uza tukakwakira neza uca wibaza ko numuhungu wanjye uzamwigarurira?"
Sabine atangira kurira...
Jesca"dore ngo aririza,ninde wakubwiye ko umuhungu wanjye adafise uwo benda kurushinga?"
Sabine ntakindi yarengejeho ahubwo jovia yagarutse muri sallon....LOADING PART 14.

0 Comments