Kelly S3 E10

 KELLY 3

(Amateka y'Ababyeyi murukundo rw'Abana)
Part 10
_______
Part 9 yarangiye sabine arize nyuma yo kubwirwa ko bamukunda.
Byari bivuye kuki?
Turakomeje....
.
.
.
Patrick aregera ati"urijijwe niki se kandi?"
Sabine"oya ndijijwe nuko Imana yandemye uku"
Patrick"ibyo ntubitindeho wowe iyizere kandi Imana ntita uwayo uzasubizwa"
Sabine"koko urankunda?"
Patrick"cyane kandi niteguye kubikora iteka"
.
.
.
Mumugi ho ubanza bernice atorohewe kuko  kwamuganga chantal yicaye kuruhande kandi mumyenda y'ishuri !!
Jacques na richard nabo barahageraga,
Richard"yongeye kurwara ibiki?"
Chantal"ubwo twari kwishuli nagize gutya mbona araguye"
Jacques"ubwo se yaba yarafashwe n'ingwara ki?"
.
.
.
Patrick nyuma y'uko yemerewe urukundo yasohokanye na sabine henshi hashoboka,barya feelings zishoboka.
.
.
Kwamuganga chantal yihengekanye richard,
Ati"richard ndakeka ushira mugaciro kandi watanga ubufasha aho bukenewe n'ubwo waba uri gufasha uwakugiriye nabi.,"
Richard"ndumva unzi neza ahubwo!
Jye ntanzika ngira"
Chantal"ndashaka gusabir
ubufasha bernice"
Richard"mbwira rwose niteguye kumufasha uko nshoboye kose"
Chantal"bernice ntayindi ngwara imuzonze uretse urukundo,
Urukundo yakunze umuhungu ariko atinya kubimubwira"
Richard"Mana we! Ko yababaye.
Urashaka mufashe nte?"
Chantal"ndashaka ngutume kumusore akunda ubimubwire"
Richard"ninde uwo?"
.
.
.
Umugoroba watejemo patrick acyura umwana wa nyirabukwe.
Blaise na nancy baje kumwakira gusa sabine yari yishimye bidasanzwe !!
Patrick hari igikapu yavanye mumodoka arabahereza ati"mama nimureke ntahe "
Nancy"ego mwana wanjye ugire urugendo rwiza!"
Sabine arijijisha ati "ugende amahoro!"
.
.
.
Bidatinze yageze murugo asanga janne amutegereje,
Ati"wiriwe chr?"
Patrick"niriwe ,wowe c umeze ute?"
Janne"neza uretse ko nari mpangayitse kubera nari nakubuze"
Patrick"nari ndi kukazi ariko"
Janne"ibyo tubyihorere,ahubwo se nkuzimanire iki?"
Patrick"Ch ndumva atabyo nshaka"
Janne"oya chr ndakwinginze ngwino"
.
.
.
Muri ayo masaha y'umugoroba richard yaje kwihengekana  jacques,
Jacques"ni iki gitumye unzana aha nibaze ko ari ibyerekeye wowe n'uwo ukunda bernice"
Richard"oya mwana wikinisha ibikomeye,jacques uri inshuti yanjye magara kandi sinagushira mukaga mbibona ariko,..."
Jacques"ariko iki?"
Richard"hari umwana ugukunda kandi yenda kugupfira kubera agukunda kandi wowe ntubibona"
Jacques"zimpe neza mwana!Ngo umukobwa wampfiriye?Ninde ubwo ?"
Richard "ni bernice!!"
.
.
.
Barakwereka bukeye patrick na janne buriye imodoka berekeza iy'umugi...
.
.
.
Jacques we yazindukiye kwamuganga maze bamuha umwanya asigarana na bernice bonyine,
Maze aramwegera aho aryamye amukora mumutwe ati"bernice,byakunda ukeguka nkakubwira ico ntekereza?"
Bernice mujwi rituje ati "urashaka kumbwira iki?"
Jacques"byuka nyine uracyumva!"
.
.
.
Muri ayo masaha na sabine yarimo kuganira na nyina ati"mama ntiwakumva impamvu nishimye,
Mama patrick yaraye ambwiye ko ankunda"
Nancy ntiyasubiza maze sabine ati"mama kuki utansubiza ntiwishimiye kuba nakunzwe na patrick?"
Nancy ati"mwana wanjye,
Mwana wanjye sinabura kwishimira ko waronse uwukwikundira ariko ndagirango ushishoze neza urebe neza"
Sabine ati "oya mama patrick arankunda kandi cyane ntanubwo yampemukira"
.
.
.
Jacques kwamuganga yiyegamije bernice maze ati"bernice uranyumva neza?"
Bernice"ndakumva neza cyane"
Jacques"bernice,maze igihe kirekire mfite ijambo nenda kukubwira ariko nkabura intege gusa nubwo urwaye ndagirango unyumve"
Bernice"irihe jacques?"
Jacques"ndagukunda bernice!! "
Bernice mukumva ayo magambo yaregutse areba jacques cyane maze jacques ati"bernice byemere ndagukunda !!".........LOADING EPISODE 11.
.
Bernice agiye kuruhuka,
Patrick aritwara ate imbere y'abakobwa babiri?

0 Comments