Kelly S1 E9

 KELLY3

(Amateka y'Ababyeyi murukundo rw'Abana)
Part 9
______
Ubushize muri part 8 ,twasize janne yegera patrick munzu bonyine kandi atitaye ko bari munzu y'akazi.
Byarangiye bite?
Twikomereze...
.
.
.
Bwarakeye,
Gusa uyo musi patrick yabyutse atinze,
Nk'uko bisanzwe yabyukiye koga.
Arangije janne yamusanze mucyumba ati"chr wabyutse?
Karibu kumeza udakererwa akazi"
Patrick ashaka kwanga ariko birangira agiye...
.
.
.
Richard nawe nyuma y'uko bernice amukatiye yamuhaye umwanya ariko ntibyari bimworoheye gusa na chantal ntiyari umwana mubi kuko yakomeje kumwegera amuremesha.
Chantal"richard reka kwigunga ahubwo igarukanemo ingufu ubuzima bukomeze"
Richard"chantal ni ukuri ntabwo byoroshe"
Chantal"ndabizi ko bigoye ariko gerageza uze mubandi"
.
.
.
Nancy nawe murugo rwe arimo kuganira n'umukobwa we,
Sabine"mama nukuri nsigaye numva ndamukunze"
Nancy"mwana wanjye  uritonda utazapfa n'umutima!"
Sabine"kubera iki mama?"
Nancy"urumva niwamukunda atagukunda utazababara mumutima "
Sabine"oya mama nawe mbona anyishimiye"
.
.
.
Patrick nawe kukazi hari rapport yarimo gutunganya,
Gusa uko abikora rimwe aranyuzamo akamenyura.
Atari yajya kure hari uwakomanze amuha karibu.
Ati"ese niwowe #sandri?Karibu rwose"
Sandrine"Murakoze!
Nari nzanye iyi dossier ndakeka wari wayibuze"
Patrick"urakoze uzi ukuntu nari nayibuze"
Sandine"niba atari ikosa niki cyakunezereye?"
.
.
.
Iyi nkuru ushobora kuronka parts zikurikira kuri make,
Ubaye ubishaka nyandikira  nkakubwira uburyo wazibonamo.
.
.
.
Reka dukubitire mumugi gato,
Kellyta yasuye ise,
Kelly"mwana wanjye jye ndabona ndimo mvamo ariko naho naba ntakiriho uzamenye aho mushiki wawe ari"
Kellyta"papa nzabikora ariko ubanza barapfuye kuko imyaka ihaciye nimyishi ntanagakuru"
Kelly"mushiki wawe ntabwo yapfuye ndabyiyumvamo"
.
.
.
Barakwereka mumasaha y'umugoroba,
Patrick yaje ahantu hatuje N'impumyi y'abandi,
Patrick"urumva aha hantu hateye hate?"
Sabine"ndikumva hameze nko muri paradizo ya edeni"
Patrick"rwose ndumva utibeshe wagirango urahabona "

 Sabine"wakwemera nkagusaba ikintu?"
Patrick"nubwo arinjye wakagombye kugusaba ubwambere,ntacyo kinsabe ariko nanjye ndagusaba ikindi"
.
.
.
Uko abo bari muribyo kuri getto ya patrick janne arahari,
Arikwivugisha ati"ariko se patrick arikukazi azimya phone?
Cangwa se ntajya ataha?"
Akiri muribyo Phone yo munzu yarahamagawe ajya kuyifata.
.
.
.
Abasohotse bo baracyari kumwe...
Sabine"wanyemerera nkgukora kwisura?"
Patrick "icyo conyine kweri?Hanyuma se biragufasha iki?"
Sabine"ntiwabyumva ariko nyamara jye ni ibyagaciro kuko bizatuma ntibagira isura y'umugiraneza nkawe"
Patrick"ngaho nkoraho "
Sabine aregera...
.
.
.
Janne nawe yari arangije kuvugira kuri phone,
Ati"ngo nokukazi ntawuriyo?Ubu se ari hehe?
Ntiwasanga ari iwabo w'impumyi..
Reka mpamagareyo numve"
.
.
.
Sabine nawe yari arangije gukorakora kwishura,
Patrick"warangije?"
Sabine"ego"
Patrick"umva nanjye ngire icyo ngusaba"
Sabine"ndaguteze yombi"
.
.
.
Uko abo bari aho jacques kwishuri hari umwana w'umukobwa bari kuganira

 Bahuje urugwiro,
Gusa hirya yabo kure hari abicayeho,bernice na mukuru we...
Chantal"bernice tuza utongera kurwara"
Bernice"ntiwabyumva ukuntu bindya iyo ndikumureba avugana n'undi mukobwa!"
Chantal"gusa byose niwowe ubyitera"
Bernice"gute arinjye ubyitera?"
Chantal"mubwire ko umukunda abyemere cangwa abihakane!!"
.
.
.
Patrick we yatangiye kuvuga,
Ati"sabine niwowe mukobwa nabonye bwambere nkigera inaha,
Ngufasha bisanzwe ariko hari ikindi cyabyivanzemo.
Sabine nyuma y'aho nisanze ngukunda"
Sabine yumvisa asa n'urota!!!
Patrick arakomeza ati "sabine nyemerera unkunde nkwiteho byimazeho,
Nkwereke ibyishimo wari warabuze mubuzima"
Sabine aho kuvuga yatangiye kurira!!!......LOADING PART 10
.
Comments nizazindi 200 tugakomeza.

0 Comments