Kelly S2 Episode 9

 KELLY 2

Part 9
_______
Part 8 yarangiye ubwo Jesca yaramaze kumenya ko Kellyta agiye kukibuga cy'indege agahita amukurikira.
Ese yaje kumugarura?
Turakomeje....
.
.
.
Tuze kukibuga cy'indege
Kellyta amaze gufata icyicaro mundege gusaa bagenzi iyo ndege arimo ninayo Nancy arimo.
Kurikira rero kandi witonze...
.
.
.
Hanze naho Jesca yahageze asanga indege imaze gufungwa ndetse yitegura guhaguruka.
Agerageza gusatira ariko abashinzwe umutekano baramubuza.
Indege itwaye uwo yikundiye ihaguruka areba kandi igenda bwibuze atanamubwiye ko amukunda.
.
.
.
Tuze mundege imaze gufata ikirere,
Nancy ahindukiye  yabonye umusore muto yicaye i ruhande rwe neza neza usa n'umugabo we arikanga!!
Nancy"bite musore ko mbona usa n'ufite ibibazo?"
Kellyta"oya ntakibazo mfite!"
Nancy"nawe ugiye mumahugurwa ko mbona ukiri muto?"
Kellyta"oya ntabwo ariho ngiye uretse ko ntagira aho ngiye"
Nancy"ushatse kuvuga ko utazi igihugu ugiyemo?"
Kellyta"ntabwo mpazi ariko ngomba kugenda"
Nancy"umbarire kukubaza
kukubaza byinshi !!
Nitwa Nancy mvuye muri Africa nje mumahugurwa"
Kellyta"nanjye nitwa Kellyta,
Nishimiye kumenyana nawe"
.
.
.
Nyuma y'imisi tutazi..
.
Inaha Kelly ari kukazi  bisanzwe,
Phn yakazi yarahamagawe aritaba,
Uhamagaye ati"ngwino mubiro byanjye!"
.
.
.
Jesca nawe kuva yabura Kellyta ntiyongeye kurya cyangwa se ngo aje kwishuli ahubwo yahamye murugo akazaza yirigwa  arira!!
Rimwe yafashe ya camera yasigirwa na kellyta arayifungura!
Dore ngo arabona yamagambo yivugiye akikanga...
.
Ushobora kwibaza impamvu yikanze kandi ariwe wabyivugiye bikakuyobera ariko kurikira gusa.
.
.
.
Tuze i #NEW_DELHI mubuhindi.
Kellyta niyo ari ndetse hari n'ibiro yarimo yinjiramo;agezemo hari umuryango yayobowemo arinjira
Agezemo yasanzemo umugabo yicayemo aramusuhuza.
Umugabo"witwa nde?"
Kellyta"nitwa kellyta"
Umugabo"warize?"
Kellyta"narize nubwo ntabashije kurangiza"
Umugabo"zana ibikuranga!"
Aramuhereza undi nawe aritegereza arangije ati"uzaze ejo gukora ibizami nk'abandi"
.
.
.
Inaha kelly
 yitabye boss we,
Kelly"nditabye!"
Beatrice"byiza ,karibu"
Kelly"murakoze!"
Beatrice"akazi kameze gute?"
Kelly"urebye ntakidasanzwe kirimo uretse bif yabyutse hagati y'abakozi babiri ariko nayo vuba biraza gukemuka"
Beatrice"ndakwizeye!
Gusa nagumagaye nshaka kugusaba ngo numve ko twaza gusangira ibya sasita"
.
.
.
Mumasaha y'akaruhuko kellyta na Nancy i New Delhi nabo bari bahuye,
Nancy"byiza cyane,nizereko utazatsindwa"
Kellyta"ntabwo nabyizera kuko abo tuzakorera hamwe ibizami baraminuje,
Kubatsinda ntibyoroshe"
Nancy"iremeshe uzabatsinda"
Kellyta"ahaa!"
Nancy"natwe ejo tuzimukira mukindi gihugu gukomerezayo ndakeka tutazasubira kubonana "
Kellyta"yoooh,ntakundi ariko wampa agaphoto nzaza nibukira umuntu nkawe wambereye umubyeyi?"
Nancy"ntakibazo"
.
.
.
Uko abo baraho ninako Kelly na Beatrice bari basohokeye gusangira,
Kelly"nukuri urakoze!
Kuva umugore yagenda sinari bwongere kurya ngo mpage"
Bea"byiza noneho!Gusa nanjye kwisangiza birandambira"
Kelly"ntibyabura kukurambira!Uzi ukuntu

 ukuntu binabiha!"
Bea"noneho tuzaze twisangirira umwanya nancy atari yagaruka"
.
.
.
Bukeye jesca yongeye gufata ya camera asubira kureba ibirimo
Areba amagambo yivugiya arangiye hahita hazamo aya Kellyta Ati"jesca ubutumwa wanyohereje nabubonye gusa nananiwe kwihangana kuko nari maze kugukunda nawe ukanyitanga ntanabikubwiye.
Kuko ntari kubasha kubaho nguma kukubona mpitamo kuguhunga"
Mbega ngo aragaragaza agahinda,akarira arangije ati"oyaaa barakubeshe iyi ni film nakinaga ntabwo ariwowe nabwiraga!!"
Gute rero?
.
.
.
Murugo Beatrice arimo kureba amafoto atandukanye,
Gusa twe tuyarebye turabona ariwe urikumwe na Kelly bameranye neza.
Ariko twe ntituzi aho yafotorewe.
.
.
.
Nyuma y'imisi Dr Enock yari yabukereye we na Nancy.
Nancy"urukundo rwanjye na kelly rwanyuze muri byinshi kandi na nubu ntituraruhuka"
Enock"ubanza mujya kubana nawe Imana itabishakaga.
Ariko wowe uracyafite amahirwe yo kubyara"
Nancy"gute?"
Enock"ikibazo gifite umugabo wawe gusa nanze kubibabwira ngo ntangiza umubano wanyu"

Nancy"aho se ntubikoze?"
Enock"nabimenye kera ariko uyu musi byanze ko nkomeza kubiceceka"
Nancy"ubwo rero unyeretse impuhwe nka docteur!"
Enock"birumvikana ko utabyakira neza ariko niba ushaka urubyaro ushikire hanze"......LOADING PART 10


0 Comments