Kelly S2 Episode 7

 KELLY 2

Part 7
_______
Duheruka Kellyta ageze kwamuganga mukase wa jesca na john bakamureba ukuntu,
Ese hakurikiyeho iki?......
.
.
.
Kellyta ntacyo byamubwiye yaregereye arasuhuza,
Mukase yikurayo amuha akaboko mugabo john we ntiyakamuha ahubwo ati"urashaka iki ahangaha?"
Kellyta mubwitonzi ati"nje kuba nasura Jesca ngo ndebe aho agereye!"
John araseka ati"ndagutwenze pe! Ubu utaye yandaya ngo ninyoko yonyine ngo uje gusura Jesca,
Uzitonde ubaze Jesca ntiyakundana n'ikinyendaro nkawe"
Mukase"umva musore ushatse wava ahangaha ukiri mwiza!"
John ntiyarekeye ahubwo yakomeje kumusereza ati"akira n'ubusa bwawe ngo ni chenette wari waramuhaye ubundi ubure!"
Kellyta yakira ibye aragenda...
Ataragerera kure yahawe na camera ati"iyo irimo message yawe kuva kwa jesca nushaka uzayumve"
Kellyta mugahinda kadasanzwe yakiriye byose aragenda ariko agenda ababaye....
.
[reka nkebure gato,abantu mumeze nka john mwikosore kuko ntakintu nakimwe kibabaza nko kwitwa ikinyendaro,
Uzatukane ukundi ariko icyo ukireke,bibaye
Ukireke nibiba nangombwa ubireke byose kuko burya n'Imana irabyanga]
.
.
.
Uko kellyta i London akomerewe ninako se inaha amerewe nabi,
Kuri iyi nshuro yaje gutaha murugo rwe nkuko bisanzwe ariko yarananutse ntiwanamenya ko ari umugabo wari wifashije,
[bantu mwubatse byumwihariko abagore(abakenyezi)mwige gufata neza abagabo banyu kuko iyo utabikoze nihahandi  usanga umugabo agenda agaca inyuma uwo bashakanye atari uko abikunze ahubwo ahari abitewe nishavu.
Mwirinde rero...].
Kelly yikomereje mucyumba ubona ko yaramaze kumenya ko atakiganiro agirana n'umugore,
Nancy yarebye uburyo umugabo we asigaye asa amarira amuzenga mumaso,arangije amusanga mucyumba afukama imbere ye ati"chr ndagusaba imbazi kandi nshimitse,nitwaye nabi cyane nanga kukwumva bituma uhinduka.
Chr mbabarira!"
Kelly"umva nancy,namaze kurambirwa n'imbabazi uhora waka kandi bitakuvuye k'umutima!"
Nancy"oya chr,ndakwinginze mbabarira nongere nkubere nancy wakera,nkwubahe mbese murugo hagaruke amahoro"
Kelly yumvise amagambo umugore
Yumva amukoze ahantu,
Aramuhagurutsa ati"ndakubabariye kandi wiyumve amahoro!
Ariko nanjye ngusabye imbabazi kumyitwarire nahise ngira!!"
Nancy"chr nanjye ndakubabariye!"
Barahoberanye gusa bagenzi amarira niyo yagaragaza ibyishimo!!!
.
[gushwana bibaho ariko biba byiza iyo mwiyunze ubucuti bugakomeza]
.
.
.
Kellyta muri London yageze murugo bwije gusa yari afite agahinda kenshi kumaso ye!!
Mama we,Daana akimubona yagize icyikango atangira kumubaza...
Kellyta"mama kuki ntavutse nkuko abandi batavuka?"
Daana"oya mwana wa wivuga utyo,wavutse nk'abandi bose"
Kellyta"kuki se nitwa ikinyendaro kandi naravutse nk'abandi?"
Daana"mwana wanjye nturi ikinyendaro kuko mama wawe ahari kandi na so akaba ahari ikirenzeho turanagukunda"
Kellyta"mbwira data naho ari njye mushaka mve muri buno buribwe!"
.
.
.
Nyuma y'imisi 2 Jesca yaje koroherwa,
Jesca"mama(mukase)Kellyta ntiyari yagera ahangaha?"
Mama"hoya da!Gusa wasanga kwishuri bafite ivyigwa byinshi"
Jesca"jye simbyumva ukuntu nagwara ntanansure!
Mpa 
Telephoni muhamagare,
Sibwo ahamagaye bakamwishura ko phone ifunze!!!
.
.
.
Kellyta nawe yari yibereye murugo nanone mucyumba cye,
Afite kagachenette arakitegereza akibuka byinshi,
Abantu muzi iby'urukundo murabi,na Kellyta yasaga nkaho yakunze jesca bivuze ngo ntamahoro yarafite,
Yafashe na ya camera aratsa,
Akiyatsa hari icyo yabonyemo akanura cyane!!!......LOADING PART 8


0 Comments