Kelly S2 Episode 30

 KELLY 2

Part 30
________
Part 29 yarangiye kellyta ahitishamo nancy ko bajyana cangwa asigara.
Dukomeze...
.
.
Nancy abanza gutekerezaho gato arangije ati"hari umuntu ndi gushaka ino wenda naba ngumye aha maze nazamubona nkabona kuza"
Kellyta"nabwo ntakibazo gusa nihagera uzamenyeshe"
Ahita amusinyira chec y'amafaranga aramuhereza ati"akira uzabe wifashisha aya "
Nancy"urakoze cyane kelly(ta)imana izakumpembere!"
Amasaha nayo yari amaze kwigira imbere barasezeye barataha.
.
.
.
Nyuma y'umwanya runaka indege yaje kubashikana...
Alexi,beatrice na Enock nibo bari baje kubakira,
Barahoberanye barasubira ubundi berekeza murugo kwa alexi.
Kelly"elina ko ntamubona arihe?"
Alexi"sha yagiye iwabo ntiyari yagaruka"
Kelly"ntiwamubwiye ko turibuze?"
Alexi"naramwihojeje ngo bizabe surprise uzi ukuntu abikunda!"
.
.
.
Kuruhande jesca na kellyta barimo baganira...
Jesca"mbega igihugu cyiza!"
Kellyta"njye byandenze,uzi ukuntu abari baho bikwiza.
Rwose bafite uburere"
Jesca"twari twaracikanwe,  
jye ndumva twazakwibera ino aho kuzasubira london"
Kellyta"uko ubishaka mwamikazi !"
Ako kanya ameza yari yatunganye barayegera...
.
.
.
Nyuma y'icyumweru kelly yarari imbere y'Imana gukura umutamana maze aronke uburyo abana na daana,
Wari umusi ukomeye kuko umuryango wose ariho wari uhibereye..
Gusa kuruhande hari uwarimo gushwana..
Elina"ariko chr kuki utigeze umbwira ukantungura bigeze aha?"
Alexi"windenganya chr sinari mbizi ko uribubare ahubwo nakekaga ko ari surprise"
Elina"yego nkunda surprise ariko ibi byo birarenze!
Alexi"ntakundi unyihanganire"
.
.
.
Kelly yaje kurangiza gusubiza umutamana ataha afatanye na Daana nk'umugore n'umugabo.
Bataha berekeza murugo bombi gusa jesca na kellyta bo bagiye ukwabo.
_
Elina yaje kwihina ahamagara mukuru we nancy,
Nancy"ngo kelly amaze gusubiza umutamana?"
Elina"niko bimeze gusa amakuru mabi nuko agiye guhita abana n'umugore nyina w'imfura ye"
Nancy"ngo ngwiki? kuki watinze kumbwira?"
Elina"nanjye navuye iwacu nzi ko ntashe murugo nsanga  
 nitabye mubirori"
Nancy"sinabyemera"
Elina"nyamara urakeka byoroshe!Jye uko mbibona aramurarana iri joro"
Nancy"uko yabigenza kwose vuba turaza kuba turikumwe"
Elina"uramenye utazitwara nabi"
.
.
.
Kellyta n'umukunzi bo bicaye aha.
Jesca"wabonye uburyo mama yarushijeho kuba mwiza?"
Kellyta"kubera iki se?"
Jesca"umva nawe!Kuko yongeye kwegera uwo yakunze ubuzima bwe bwose"
Kellyta"byo nange nibwo namubona anezerewe bigeze hariya"
Jesca"noneho ndakeka ubu usobanukiwe impamvu ntongeye kugoheka igihe utari uhari"
Kellyta"kabisa urukundo rugira imbaraga zarwo "
.
.
.
Mumasaha y'umugoroba murugo hari abariyo.daana na kelly.
Kelly"ubu noneho ushobora kwisanzura kuko ndi uwawe rwose!"
Daana"jye mfite ubwoba ariko!"
Kelly"ubwoba bwiki?"
Daana"erega ndi muburiri bw'undi mugore"
Kelly"ntamugore wundi ngira uretse wowe kandi niba ari na nancy  nzamushaka  dutane maze ndagane kuzibanira iteka"
Bahita bahoberana...
.
.
.
Uko murugo ababyeyi bifashe neza ninako abana hakuno bameze.

 Gusa hari phone yabarogoye...
Kellyta"allo!"
Undi"ni nancy muvugana!"
Kellyta"yoo amaki nancy?"
Nancy"ndaho buke"
Kellyta"hanyuma se wamuntu waramubonye?"
Nancy"oya sindamubona gusa nashakaga kukumenyesha ko ejo kare turaza kuba turikumwe"
Kellyta"ngo ejo?Karibu rwose!"
Nancy"sawa rero  ubto ni ahejo"
Jesca"uwo yari nde?"
Kellyta"ni nancy ngo azaza ejo"
Jesca"mbega byiza we! Tuzajye kumufata gusa hindukira dore......LOADING PART 31

.
.
Cmnt yawe ndetse utibagira na share(partager) maze nimugoroba tubone PART 31.

0 Comments