Kelly S2 Episode 29

 KELLY 2

Part 29
________
Part 28 yarangiye kellyta arimo kugaruka munzira y'abazima,naho Nancy yari yiyemeje gushaka kelly nyuma y'uko amenye ko kellyta bari mumugi umwe.
Ese yaramubonye cangwa?
Turakomeje......
.
.
.
Duhere kwamuganga aho abategereje kellyta bari kuganira.
Kelly"ibi nibyo bita ibigeragezo kabisa!"
Michael"buri muntu wese yandikiwe ibyo azacamo kugeza apfuye kandi ntacyo wakora ngo ubisivye ahubwo biba vyiza iyo witwaye rugabo,ugakomeza kwiyegereza Imana aho kwizera ivy'isi"
Papa jesca"jye rwose ibi bimpaye isomo.
Ariko ni Imana inyumva ikize uyu musore"
Jesca we yari yihengetse gato nyuma y'umwanya munini arira...
.
.
.
Nancy we nyuma yo kumenya ko umugabo we ari hafi yafashe umwana akubita mumugongo ava muri hotel atangira kumushakisha...
Sibwo ahamagaye murumuna we akamuha number ya kelly.
.
.
.
Amasaha yaragiye arisunika arinako kwa muganga  ho umusore ubuzima butanhiye kugaruka aho yatangiye gukoma intoki.
Afungura amaso buhoro,
Ati"jesca!..jesca ..jesca"
Jesca "    
Ndahari kelly!"
Kellyta"urihe ko ntakubona?"
Jesca aregera atangira kumukorakora kumutwe arinako yamwigwezaga mu sura y'urukundo maze amarira y'ibyishimo yakomeza gushoka!!!
Ababyeyi nabo kuruhande babanje kureka abana bashirane ubukumbuzi...
.
.
.
Barakwereka nyuma y'imisi 3, kellyta yaje gutora mitende kweguka abonana n'ababyeyi be bombi.
Ntiwakwumva ibyishimo byari aho kuko biriwe baseka..
Kelly"mwana wanjye rero ndagirango umaze koroherwa,wowe namama wawe nzabacure dusubire iwacu mbese mbiteho "
Kellyta ahita areba Jesca !!
Papa jesca"ndakeka mwibajije ko muzatandukana ariko humura umukobwa wanjye jesca muzajyana"
Kellyta"tuzakorera mariage iwacu?"
Papa jesca"rwose kandi natwe tuzabutaha"
Kellyta ahita asingira jesca ati"kubwanyuma ubaye uwanjye!"
Barahoberana ....
.
.
.
Nancy nanubu ntiyari yatuza,
Afite phn ari kureba amafoto.
Kumbe amafoto yigeze kohererezwa yagaragaza neza ubukwe bwa Enock na Beatrice.
Umutimanama we nawo wakomeje  vyinshi uti"mbonye inyungu yo guhemuka.
Enock    
Kelly azambabarira n'ibyo namukoreye koko?
Mana yanjye umbabarire kelly azambabarire"
.
.
.
Nyuma y'umwanya tutazi ...
Kellyta" papa nawe mama mbere y'uko tuzinduka tujya iwacu hari umuntu nshaka kubanza gusezera"
Daana"Ninde ubwo ?"
Kellyta"ubwo ari mama aketse ibindi !.
Ni umugore winshuti twahuriye mubuhindi Gusa ubwo nazaga twarazananye musiga muri hotel"
Papa"ntakibazo gusa ubanguke!"
Jesca"turajyana ariko?"
Kellyta"byaba byiza kurushaho!"
Bahita bafata imodoka berekeza iya hotel...
.
.
.
Bidatinze bagezeyo basanga Nancy yicaye wenyine.
Mukubabona yarabahobereye murukundo rwinshi kandi kukaba nkako umutima ugira urugwiro yarawuhoranye uretse ibyamushikiye agahemuka!
Nancy"yewe we! Kellyta wahora he ko wari warantaye?"
Kellyta"umbabarire gusa nanjye sinjye ni ibyago byanshikiye ariko ndi aha ngo ngusobanurire"
Nancy"ntakibazo!Mbakirize iki?"
Kellyta"mpa jus ndakeka ariyo yamfasha"
Jesca"nanjye mpa iyo!"
Ajya kubazanira asigira umwana jesca nabo basigara baganira...
Jesca"mbega  
umumama ugira ururwiro!"
Kellyta"nawe wabibonye?Njye duhura ubwambere yanyeretse urukundo rungana n'urwo mama yanyereka bituma mwikundira.
Ubu rero nijye ngezweho ngo mwiture"
.
.
.
Kelly na daana bari binjiye muri super market,
Baragura buri kimwe bashaka,agatwengo ni kose nk'uko abakundanye bamera!
Hageze igihe bashaka aho bicara ikiganiro kiratangira..
Kelly"daana kuki utigeze ushaka?"
Daana"gushaka ntibyari gushoboka kuko urukundo rwanjye wari wararutwaye.
Nakoze amakosha nanga kubwira umwana se kugira nzigame isezerano naguhaye"
Kelly"nzi neza ko unkunda kandi nanjye nkwijeje kuzahorana nawe kugira ubashe kunyizera.
.
.
.
Kuruhande rwa kellyta,
Nancy"none se kellyta uyu ninde?"
Kellyta "uyu yitwa jesca;nitegura kurushingana nawe"
Nancy"ntiwumva ahubwo !Muzagire urugo rwiza."
Nancy"jesca nibyiza kongera guhura nawe"
Jesca"chr uzi ko uyu mwana musa?Neza wagirango ni copie uretse ko we akiri muto"
Kellyta"nibyo se Nancy"
Nancy"wenda wasanga mufitanye isano utabizi"
Kellyta"reka ibyo      
Tuvuge iby'ingenzi.
Nancy nzi neza ikibazo ufite akaba ari nayo mpamvu naje.
Nancy aho bukera nderekeza muri Africa None ndashaka nkubaze ko tuzajyana cangwa ngusigira ibyo ukeneye ukigumira inaha"
Nancy aratekereza arangije ati".......LOADING PART 30.
.
Ati turajyana mundege imwe cangwa?
Comment yawe ni ingezi kugira part 30 iboneke.

0 Comments