Kelly S2 Episode 28

 KELLY 2

Part 28
________
Part 27 yarangiye machines zicometse kuri kellyta zicana alarms zikanatangira kubara zimanuka mukugaragaza ko umuntu amerewe nabi,
Kandi jesca nawe yari munzira azanwa kumureba.
Byakomeje bite rero?
Turakomeje....
.
.
.
Abaganga bahurura biruka,
Imiti irakorakoranywa.
Jesca we yari ahageze...
Gusaka kwinjira baramubuza  ategekwa gutegerereza hanze.
Nyuma y'umwanya tutamenya abaganga bose barasohotse  basohoka bose bijimye,
Uwanyuma jesca aramubaza ati"muga ko mwese musohotse bimeze bite?"
Muganga"ndakeka umusore ibye bitari bugende neza kuko aho ubuzima bwe buri hasigaye aho IMANA ikora ibyayo"
Jesca yumvise ibyo ari kwumva atari ukuri ahubwo yinjira icyumba kellyta yararimo aramwitegereza gusa ntakintu yari kubikoraho uretse kurira bivanze n'amashengesho...
Ise nawe yegera umwana we undi nawe aramwishikuza ati"papa, aramuka apfuye nanjye ndiyahura!"
.
.
.
Bukeye mucyakare turabona kelly,daana,michael nabo bageze kwamuganga,
Daana"ariko mana kuki wemera ko mba
mugahinda nkaka?
Mbure umugabo imyaka ingana itya ngiriwe ubuntu nkamubona umwana agahita abura,
Abonetse nkamubona arimo apfa !
Kuki mana?Kuki koko?"
Umugabo disi yaregereye arahoza uretse ko atacyo byari gutanga!
Jesca we aho abandi bari bicaye hirya we yari apfukamye yubitse umutwe kugitanda...
.
.
.
................................
Burya Imana ntitererana abayo kuko no mubyago itagusiga nk'abantu binyama n'amaraso.
Iteka kwiyegereza IMANA nibyo byambere.
................................
.
.
.
Kellyta umugwayi nubwo yari habi umutwe we hari ibyo wari urimo,
Arikubona arimo agenda munzira,
Iyo ariko araja ni ahantu hari igifungu cyinshi ntagiti,nta musozi,nta mabuye,..
Mukugenda kwe imbere yahabonye amarembo abiri arahagara yibaza aho ari bwerekeze ,
Jesca yamuturutse inyuma aza yiruka amuhamagara...
Jesca"kellyta urimo kujya he?"
Kellyta"ndimo kujya hariya imbere ahubwo nawe waza tukajyana kuko ari ahantu heza!"
Jesca"oya kellyta hari ntabwo ari heza,nta giti gihari,nta muntu uri gusangayo,
gusangayo.
Ahubwo ngwino dusubire inyuma"
Kellyta yitegereza jesca arangije ahita amwishikuza akomeza imbere...
Yigiye imbere gato jesca  ati"kellyta wigenda garuka  aho uri kujya siheza nk'uko ubikeka ahubwo hari umubabaro gusa"
Kellyta ntiyabyumva arikomereza.....
Jesca ati"kellyta wigenda unsiga kandi ngukunda!"
Akivuga atyo kellyta arahagara jesca nawe yiruka amusatira ati"kellyta ndagukunda winsiga"
Kellyta"urankunda jesca?"
Jesca"cyane pe!"
Bahita bahoberana basubirana inyuma bombi...
.
.
.
Kumbe amagambo kellyta yarimo abona mumutwe we niyo magambo jesca yarimo kuvugira iruhande rwe.
Uko munzozi za kelly yabona bari kugaruka ninako byabyuma byatangiye kubara biduga.
Jesca mukubibona yahagurutse yiruka gushaka Dr.
.
.
.
Nancy we muri hotel yabuze aho yahera ashakisha kellyta ubona ko yari na mushya mumugi wa London,
Agumya gutegereza .
Gusa mwibuke ko naho yabonanye na Daana atamumenye ndetse ntazi ko na Kelly ari muri uwo mugi.
Akiri aho phone yakiye message nyishi...
.
.
.
Kwamuganga
 Kwamuganga ho Dr yari amaze kugera kumurwayi areba ibyuma,
Ati"ubuzima burimo kugaruka muhumure!"
Murabyumva namwe uburyo umuryango wahise witwara!!
Dr"umva musohoke agume wenyine kuko
akeneye ahantu hatuje"
Bararohotse bose bamusiga munzu
.
.
.
Nancy nawe yagiye gufungura bitari byakunda hikubitamo call abanza kwitaba.
Uhamagaye ni Elina ati"nkubwire amakuru utari uzi "
Nancy"ego sha!"
Elina"ukimara kundungikira number nahise menya ko kelly yamaze kubona umwana we"
Nancy"ngo umwana!Uwuhe?"
Elina"hari ukuri utigeze umenya,burya kelly afite umwana w'umuhungu akuze"
Nancy"ayo makuru wayakuye he?"
Elina"nabyumvise ari kuvugana na mwene wabo(alexi) kuri phone"
Nancy"ari mukihe gihugu?"
Elina"muri hamwe ndetse no mumugi umwe"
Nancy"ngomba kumushaka kuko nanjye muhekeye"......LOADING PART 29
.
.
Aramubona cangwa?

0 Comments