Kelly S2 Episode 2

 KELLY 2

Part 2
________
Duheruka John asatira Jesca n'undi musore aho bari bicaye kandi afite uburakari burenze.
Byakomeje bite rero?......part 2
.
.
.
John yaje n'uburakari gusa Belton na David baramufata banamuvana aho.
Kuruhande Jesca nawe ati"bite byawe musore ko wicaye wenyine?"
Umusore"nibyiza gusa mbashaka gufata akayaga atawunsakuriza"
Jesca"noneho nanjye ndakugoye!"
Umusore "oya ntacyo da!"
Jesca"njye nitwa Jesca,nakomeje kukubona uguma wenyine  wenyine ndavuga nti reka nze nkuvugishe"
Umusore"nibyo se!Nanjye nitwa #kellyta(mumwibuke avuka muri kelly 1 final part) kandi nishimiye kumenyana nawe"
Umwanya wa pause wari urangiye basubira mwishuri.
.
.
.
Tugaruke iwacu..
.
Nancy arimo kuganira n'umubanyi we #Divine,
Divine"hmm!Urabona azakomeza akihangana mugihe atakana umuhaye?"
Nancy"ariko mana yanjye urampora iki?
Urukundo rwacu rube mubibazo twanabana tukabura urubyaro!!"
Divine"umva Nancy,reka kwiyambaza Imana kuko niba itakumvise yarasibye.
Haguruka wifashe bitari ibyo
umugabo sirwawe"
.
.
.
Tuze London mumasaha y'ijoro,
Kellyta ari murugo we na nyina #Daana(mumwibuke muri 1).
Kellyta"ariko mama ko udashaka kumbwira data uwo ariwe?"
Daana yitsa itima ati"mwana wanjye wagiye ureka kumbaza icyo kibazo"
Kellyta"oya mama,kukubaza data uwariwe nibibi?"
Daana"sibibi gusa birankomeretsa"
Kellyta"reka mbireke ubwo bikubabaza.
Ariko mama kuki utigeze ushaka undi mugabo?"
Daana ararira kellyta nawe yegera nyina atangira guhoza.
.
.
.
Aha iwacu ho ibibazo bikomeje kwiyongera kuri kelly nyuma yokumara imyaka 16 atari yaronka akana nakamwe.
Aho ari hose ntakindi aba ari gutekereza,inshuti ze nazo ntanimwe imutahura.
Uko yakicaye phone ye yaramagawe Ati"hallo!ninde tuvugana?"
Undi ati"ni #Beatrice  muvuganaa"
Kelly"yego directri"
Beatrice"banguka kukazi ndagushaka!"
Kelly"akahe ko byose nari nabirangije?Kandi reba amasaha yakazi yarangiye"
Betrice"yego ntabwo mbiyobewe ariko banguka"
Kelly"reka nze ntakundi"
.
.
.
Tuze kuri Nancy murugo aho yicaye muri sallon,
Arebye kwisaha turabona ari 22h(sa yine zijoro).
Aribaza ati"ariko iyi ngeso uyu mugabo yadukanye ninyabaki?
Sa ine zose!Ubu se aracyari kukazi?"
Acyibaza phone ye irahamagarwa nawe abanguka kuyitaba ati"hallo chr!"
Undi ati"hallo! Ariko ntabwo ari chr ahubwo ni Divine"
Nancy"shaa mbabarira naringize ngo niwe!"
Divine"none se ko umurazirana ntimuryamanye?"
Nancy"ngo turyamana?Wavuze ko atari yanataha ahubwo!!"
Divine"yakubwiye aho ari se?"
Nancy"wapi sha,na phone ye ntiriho"
Divine"ntakundi reka nanjye nkureke ube umutegereje"
Nancy"ngaho niwiryohererwe"
.
.
.
Tuze kuri Kelly na directrice we,
Kelly"akira ngibi nabirangije!"
Beatrice"ko umpereza ugahita ugenda?Karibu kumeza narangije"
Kelly"oya njye ntabyo nshaka ahubwo ndatashe"
Beatrice"ubyanze kuko byateguwe nange se?"
Kelly"oya n'uko amasaha yarenze kandi nanjye nkaba nshaka kuruhuka"
Beatrice"ntakundi reka nze nkugeze murugo"
Kelly"ariko nari kwijana!"
Beatrice"ntacyo bitwaye erega"
.
.
.
Nancy nawe kwicara byaranze aryama muntebe.
Gusa uko
Uko agatiro kamutwaye ninako Kelly yaratashe,
Kelly"cherie,cherie..."
Nancy"oh..ese watashe?
Ibitotsi byari bintwaye"
Kelly"ntibyabura kugutwara amasaha arakuze.
Aka kazi gatangiye kugenda kankoresha ijoro ndabona kagiye kunanira"
Nancy"ubwo se utambeshe wari kukazi?"
Kelly"nagize gutya numva directrice arampamagaye ngo hari akazi kankeneye mpita nsubirayo"
Nancy"ahaaa!Nabibwirwa n'iki?Karibu kumeza niba ubindira".......LOADING PART 3


0 Comments