Kelly S2 Episode 1

KELLY 2

Part 1
________
Kubasomye #KELLY 1,
Muzi neza ibigeragezo urukundo rwa KELLY na #Nancy rwaciyemo ariko bakabyitwaramo neza bakaza kubana.
Ariko kandi #Daana nawe yari yarakunze Kelly ,amaze kubona ko bitagikunda ahitamwo kumubyarira umwana akoresheje umuti kuko Kelly atajyaga kumwemerera.
Kelly yaje kubana ikinyoma ntiyabwira umugore ko afite umwana hanze?
Kurikira....
........#KELLY 2 Part 1....
.
.
.
Ntakundi tugatangiye ntanahandi tugatangiriye uretse muri #LONDRES mu #BWONGEREZA mwishuri rimwe
#secondary_of_London hari abari kwiga.
Inyuma hari umwana w'umukobwa  utarimo kwiga ahubwo arikwitegereza umusore uri hirya ye!!
Teacher"who can correct the 2nd question?"
Abanyeshuri bazamuriye rimwe intoki,
Mwigisha ahita abona wamukobwa utari gukurikira aramugena.
Umukobwa yarikanze arahaguruka abura icyo avuga..
Teachear"what you was looking for?"
Girl(pupil)"I was. I ...."
.
.
.
Tuve London twigarukire hano iwacu...
Hari umugabo w'umukire uri kugend
ye.
Aragenda asa n'uwivugisha,byanarimba akazunguza umutwe.
Ntahandi yerekeje imodoka atari mukabari,
Ahageze araparika avamo asanga undi mugabo umutegereje.
.
.
.
London naho mwarimu yabonye umwana atari gusubiza ibyo yabajijwe,aramureka agena undi.
Hirya gato hari abasore 2 bicaranye nabo bari kuganira.
(baravuga icyongereza ariko reka twe tubyumve murwacu)
#David"wabonye uburyo #Jesca yitegerezaga uriya munyamahanga?"
#Belton"wahora n'iki ko jye byanshanze!
Ubu ndibaza icyo #John ategereje kikanyobera"
David"ariko se Jesca arabona uriya muhungu asumbya iki John?,azi ukuntu yamupfiriye buriya?"
.
.
.
Tugaruke iwacu.....
.
Wamugabo"sha #Alexi,ubu jye maze gushoberwa!"
Alexi"umva Kelly,ntukwiye kwicara gutyo nk'injiji ahubwo ukwiye gukanguka ugukanura"
#kelly"nkanguka nte rero?Sindikumva icyo ushaka kuvuga"
Alexi"dore mumaze imyaka irenga 18 atanikorotse.
Byara ku wundi mugore"
Kelly"oya alexi,#Nancy naramukunze kandi nawe urabizi ko twanyuze muribyinshi,sinamuhemukira kukanyuma rero"
Alexi"nyumva neza mwana wa mama,simvuze ngo umuhebe ariko ufume ushake aho wabyara umwana umwe byibuze"
Kelly"ibyo sinabikora pe!"
Alexi"urabona rero uzapfa uko?"
Kelly"njye nizera ko igihe kimwe tuzabyara,none se ko twembi badupimye bagasanga dukomeye uretse ko Nancy afite imisemburo mike gusa."
Alexi"iyo myaka 15 se yaheze utizera?Komeza urindagire!!!"
.
.
.
Tugaruke kuri secondary school of London,
Abanyeshuri noneho bari muri pause.
David"John nanubu nturemera ko Jesca atari uwawe"
John"reka kuncurira nawe!Jye nkunda Jesca kuruta uko naje ubwanjye nikunda"
Belton"ushaka wabihagarika kuko nabonye afite undi mwana w'umuhungu yikundira"
John"oya mwimbwira ibyo kuko namwica!!"
Belton"ntacyo wamukora,uzi umusore uherutse kuza kuri iki kigo.
Niwe Jesca akunda n'ubwo uwo musore atabizi"
.
.
.
Hirya gato wamusore yakunzwe atabizi nawe niho ari.
Jesca nawe yaraje aramwegera,undi nawe amuha ikaze aricara baba baganira.
John akibabona ahaguruka aho yarari n'uburakari abasatira....LOADING PART 2


0 Comments