Kelly S2 Episode 14

 KELLY 2

Part 14
______
Part 13 yarangiye hari akantu jesca yeretswe na claudine kari kavuye mumampano yari yahawe.
Cyari igiki?
Kurikira......
.
.
.
Claudine"niki ko uhise wikanga?"
Jesca"iyi foto muyikuye he?Uyu muntu ari aha?"
Claudine"ivuye mumpano wahawe kandi uwuyiriko niwe yatsinze abandi"
Jesca"ndamubona nte?
Claudine"ntibyoroshe kuko aho ari arinzwe cyane!"
Jesca yatangiye kwibaza umuntu yaba yamuhaye impano ikazamo photo ahita yibuka priya...
Ati"ndamwibutse!!"
.
.
.
Tuze muri hotel aho kellyta na boss we bagomba kuruhukira...
Kellyta"uzi boss yahinduwe nezaneza?Umukozeho ho ari umuriro hose"
Priya"wowe ntumuzi.. niko tumutunze"
Kellyta"ahaaaa!!.
Reka tujye kuruhuka ejo n'urugendo "
Priya"yego sha urare neza!"
Kellyta "nawe ncuti "
.
.
.
Bukeye mucyakare kellyta na bagenzi be bazindutse mucyakare bitegura kwurira indege berekeza mubuhindi.
Kellyta mukugera kuri reception bamuhaye ubutumwa ntiyabusoma kubera pirikapirika ahubwo bakomeza gahunda zabo.
.
.
.
Inaha ho
Kelly arimo kuvuga ijambo ndetse n'imiryango yakoranye.
Ati"mwakoze mwese kuba mwaje kunshigikira ku musi nk'uyu"
Amashi ngo paapaa!
Arakomeza ati"uyu musi uri hejuru ntazigera nibagira,umusi umeze nk'ukuva kuriyo kumugore wanjye nakundaga nancy"
Amarira n'ikiniga bikomeza kumufata ariko arigumya arakomeza ati"mwese muzi amateka y'urukundo rwanje na nancy,nababwiye kandi ukuntu byagenze anshinyagurira kuri phone,amafoto yanyohereje n'ibindi.
Ndagirango menyeshe buri wese arahangaha ko nyuma y'uko mpfakaye nkiri muto kandi ntahamvye ngiye kwihebera Imana ubuzima bwanjye bwose uko busigaye"
Dore ngo  Bea arikanga bikagaragara no mumaso ye!!!!
.
.
.
Kellyta nawe indege imaze gufata ikirere yaje gufata yabarwa arisoma!
Umva amagambo ayanditseho"kellyta nzi neza ko wandakariye cyane;ariko wakagombye kumpa ukanyumva nkakubwira ukuri aho kuri.
Kellyta ndakwinginze reka guheranwa n'ishavu ahubwo hindukira urebe abagukunda Mama wawe na Jesca"
Arangiza ati"ndi inyuma y'urugi rwumutima wawe,nufungura
ndinjira ariko nutabikora ndaguma inyuma .
Uramutse unshatse uzampamagare kuri izo number ziri hepfo.
Yari uwagukunze akakwihebera jesca"
Yooh!Kellyta yumvise agahinda muriwe yibuka mama we irungu arimo,yibuka amagambo jesca amubwiye anakubitiza agatima kurukundo nawe amukunda  amarira aramutemba!!!
Kuruhande boss"niko priya urabona undi mwana arikurira ukaguma utekereje?Mwegere umubaze ikibazo afite"
Priya ahita yegera...
.
.
.
Iwabo wa kellyta niho jesca yari yazindukiye...
Daana(mama wa kellyta)"jesca mwana wanjye kuki wivuna cyane?"
Jesca"oya mama ngomba kukwitaho!"
Daana"ntabwo urijye kwishuli ?"
Jesca"ndagenda mama gusa ntabwo amasaha yari yagera"
Daana"mwana wa Imana izakumpembere,uzaronke urugo rwiza,umugabo mwiza ndetse n'abana bafite umutima w'urukundo nkawe.
Gusa umwana wanjye kellyta yarampemukiye kunta gutya kandi azi neza ko atawundi ansigiye"
Jesca"mama kellyta ntari kure vuba azagaruka !"
.
.
.
Priya nawe yegereye kellyta atangira guhanagura amarira...
Priya"niki usomye
kigatuma ugira agahinda bingana bitya?"
Kellyta"oya priya!Uwanyandikiye yarimo kunyibutsa mama kandi sinshaka gusubira i Londres"
Priya"kellyta ibibazo byose wahuye nabyo ntibigomba kukwibagiza umubyeyi,ahubwo muzane mu buhindi ariko akubune.
Urumva ameze ate atakubona?"
Boss kuruhande ati"kellyta hari imari zanjye bampagaye bambwira ko ziri America ugomba kujya kuzizana mbere y'uko tugera mubuhindi"
Boss"ariko boss hari icyo nashaka kugusaba!"
Boss"gipfa gusa kuba atari igisivya urugendo"
.
.
.
6 months later(nyuma y'amezi 3)nancy abana na Enock
.
Nancy ari kwamuganga...
Muganga"madam kuki watinze kuza kwivuza?"
Nancy"muga numva bidafashe,none wasanze ngwaye iki?"
Muganga"uratwite!"
Nancy"ngo ndatwite cange numvise nabi?"
Muganga"ko bigukanze ntiwabishakaga?"
Nancy"nuko ntabikeka kuko atabimenyetso ngaragaza"
Muganga"rimwe narimwe birashika ko umuntu ntagaragaze ibimenyetso by'uko atwite cane kuwatinze!Ariko wowe uratwite rero kandi imaze amezi 5"
Nancy yikangamo.....LOADING PART 15


0 Comments