Kelly S2 Episode 13

 KELLY 2

Part 13
_______
Part 12 yarangiye kellyta yerekeje i Londres murugendo rwe aherekeje boss.
Ise Kelly yari muri coma nyuma y'uko nancy amuhemukiye.
Byakomeje bite?
.
.
.
Duhere kukibuga cy'indege i Londres...
Kellyta yarimo yururuka indege n'abo bazananye!
Bafata izindi modoka barerekera.
.
.
.
Kwishuri naho hari inama yateranye ...
Uyirongoye ati"nibaze ko mwamaze gutegura kuko ejo arimwe muzateramisha abacuruzi mw'imurika gurisha"
John"twarabirangije ntagisigaye!"
Jesca"ntamuntu wundi yemerewe kwinjira uretse umucuruzi?"
Undi"ntawundi wemewe namwe nuko muri abakinyi "
.
.
.
Amasaha yaragiye arisunika Kelly ava muri coma gusa akanguka avuga amagambo atagira adress.
Elina"kelly jyewe ndinde?"
Kelly"ntabwo nkuzi!!
Mbega umwana mwiza"
Alexi"kelly nanje ntunyibuka?"
Kelly"ariko se mwebwe muri bande mumbaza?"
Dr"mumureke wenyine kuko atakintu nakimwe yibuka"
.
.
.
Londres naho ikirori byaratangiye  kujya mbere.
Indirimbo ziratambuka ,haza abarimbyi batandukanye.
Jesca

Nawe yaraje.
Akigera imbere kellyta yarikanze ariko arabihisha.
Priya kuruhande ati "mbega igihugu cyiza!gifite n'abagituye beza"
Kellyta"igihugu cyo nicyiza ariko iyo cyakwiziziye ntiwongera kubona ubwiza bwacyo!"
Priya"jye icyampa kuhaba iteka byanezeza"
Kellyta"wazakwimutse se?"
Priya"kuhaba bizavana nawe,ugirango nubyanga nzaza?"
Kellyta"ushatse kusobanura iki?"
Priya"ntacyo nikiniraga"
.
.
.
Jesca imbere kuri microphone ati "kw'iyi si ubuzima bugira imice ibiri,
Kubabara ndetse nokunezerwa!!!
Kunezerwa biri kwinshi ariko igisumba ibindi aricyo kuba kumwe n'uwo ukunda;
Naho kubara nabyo bikagira ikibisumba aricyo kuba kure y'umukunzi. "
Uko jesca aririmba niko kellyta yarushaho kugenda agaragaza agahinda mumaso ye!!
Jesca we ntaguhagarika arakomeza ati"Iyo kubabara byaje ntakindi wakora uretse gusaba IMANA yonyine byibuze ikazakugarurira ibyishimo nibura rimwe gusa........"
Yararimbye mpaka abaherwe baraho bamushiriye impano!!
Boss wa kellyta we yanze kujyayo arungika priya.
.
.
.
Inaha kelly ibye byayoberanye neza kuko yatangiye kugenda yangiza burikimwe.
Bagerageza kumuhagarika ariko wapi.
Ibitaro yaragiye arabibyonga sinakubwira ariko biza kurangira bamuteye urushinge rumusinzirhza.
.
.
.
I Londres priya yajyanye impano ashira jesca.
Amushikiriza impano boss arangije bakorana muntoki.
Priya"uri umuririmbyi mwiza!"
Jesca "murakoze "
Ndagirango ukurikire,
Priya yakoze muri sac ye amuhereza ibarwa gusa muyi yayo hari ako yafatanye ntiyabimenya ndetse n'uyihawe ntiyarabukwa...
Ni agaki rero?
.
.
.
Bidatinze umwanya wo gupiganirwa isoko warageze.
Boss"kellyta jyewe ndumva ntameze neza,niwowe ugiye kuvuga mukibanza cyanje"
Kellyta"ariko boss..."
Boss"ariko ,ariko...iki?Itegure ahubwo"
.
.
.
Inaha...
Alexi n'umugore(Elina)byabacanze
Alexi"kelly yasaze ntakundi"
Elina"ariko nancy yararozwe cyangwa?"
Alexi"mpa phone mwihamagarire!!"
Sibwo ahamagaye...
Nancy"urashaka iki se kandi elina?"
Alexi"umva ntabwo ari elina muvugana ni alexi,nancy kuki wakoze ibi?Ubu kelly ni umusazi kubwawe,nancy
kuki?"
Nancy"nasinye kubana n'umugabo ariko utari intabyara.
Abapfu nibahambe ababo jye ndacari muzima!"
Ahita anakupa!!!
Elina"akubwiye iki?"
Alexi"ndeka !Mbega agasuzuguro!Uyu ni nancy cangwa?"
.
.
.
I Londres Kellyta arimo kuvuga ijambo ubanza ariwe watsindiye isoko,iruhande rwe priya arahagaze nk'umufasha we.
Ati"gutsinda aya marushanwa ntibyari byoroshe;
Buri wese waruri ahangaha yifuzaga gutsinda ariko amahirwe yanze ataha iwanjye.
Iki gishanyo cya zahabu kigiye gutaha mubuhindi kikaba ari kimwe mubizandikwa mumateka y'ubuhindi"
Amashi ngo kaci kaci...
Priya kuruhande we yariyishimye sinakubwira. 
.
.
.
Hakuno hari umukobwa yarimo kwinjira mucyumba kimwe .
Agezemo abyutsa jesca ati"byuka jesca!"
Jesca"ese bwakeye?"
Undi"egoko!Waririmbye indirimbo iteye agahinda irangije iranakurwaza!"
Jesca"erega claudine nanjye sijye nari numva haricyo mbuze"
#claudine"ntiwasanga ugitekereza kellyta?
Akira akantu kadasanzwe twakuye mumpano zawe"
Jesca akibona icyaricyo arikanga.....LOADING PART 14


0 Comments