Kelly S2 Episode 12

KELLY 2

Part 12
_______
Part 11 yarangiye kelly yakiye video.
Hariho iki?
Turakomeje....
.
.
.
Mugufungura video ibyo yabonyeho si ibyinaha!!
Nancy aryamanye n'undi mugabo!!
Kelly yanze kubyumva ahubwo aratemba ubwenge buhita bugenda.
Elina wari aho arakangura wapi,sibwo afashe phone nawe akareba akumirwa!!!
.
.
.
Kelly na Priya bageze mubiro bya boss.
Boss"ntakindi mbatumiyeho uretse kubabwira ko mucyumweru kiza tuzajyana i LONDRES mw'imurikagurisha rizahabera"
Priya ahita ahindukira arebana na Kellyta..
Boss"ko muhise murebana?"
Priya"ntakindi nuko tubyishimiye!!"
Boss"wowe se kellyta ko mbona umengo ntubyishimiye?"
Kellyta"ndabyishimiye nanjye uretse ko ntazi kubyina nka Priya"
Boss"ngaho mugende mwitegure urwo rugendo"
.
.
.
Bageze hanze...
Kellyta"urabona uburyo warunteje boss?"
Priya"kukureba gusa?
Njye narinzi ko arinkuru idasanzwe nayo wowe uncamazi"
Kellyta"njye ntabwo nabyishimiye rero?"
Priya"kubera iki se?Siwanyu?"
Kellyta"nubwo ariwacu jye narahanze kandi naho ubwaho haranyanze!"

Priya"na nyoko waramwanze?"
Kelly"nibirebire!!"
.
.
.
Mumasaha y'umugoroba kelly yari kwamuganga.
Alexi"ameze ate?"
Elina"aracyari muri coma!"
Alexi"mbwira n'iki cyatumye ajya muri coma?"
Elina "sinabasha kubivuga ahubwo akira phone wirebere nawe!"
.
.
.
Muri ayo masaha nyene hari undi musore yarikumwe na Bea..
Bea"byagenze neza?"
Umusore"cyane kuko nubu ari muri coma!"
Bea"felicitato !Nawe akira amafaranga yawe"
Umusore"murakoze kandi mumboneye ikindi kiraka muzambwire"
Bea"ntakibazo nzakubwira!Reka nanjye mpite nerekezayo"
.
.
.
Ntibwatinze kwira ngo camera itugezi london kuri jesca...
Afite phone areba photo yifotojanije na kellyta muri park...
Ahindura imwe kuyindi arinako amarira yamuzenze mumaso !!
Bidatinze yibutse n'uburyo bararanye munzu ari babiri ntamukubanye arushaho gufatwa n'agahinda!!
Nyuma yabyose ati"Kellyta kuki wahisemo  kwigendera byibuze utanteze amatwi?kuki wemeye amabwire koko?"
Akiri muribyo mukase arinjira ahita anyegeza byose yigira uwararyamye...
.
.
.

 Bidatinze bwarakeye arinako natwe twazindukiye kwamuganga.
Dr yarimo ava muri chambre ya kelly,maze alexi amusanganiza ibibazo..
Alexi"ameze ate muga?"
Muganga"vuba araza kwikangura gusa ashobora kurwara trauma "
Alexi"oya muga!!Mumuvure ariko ntahure nico cyago"
Muganga"ntitwapfa kubyemeza atari yava muri coma ngo agaragaze ko ayirwaye ariko turakora uko dushoboye"
.
.
.
Londres naho mumasaha ya pause john arikumwe n'inshuti ze...
Belton"kagire inkuru!"
John"njye na jesca turi babiri"
David"ntiwumva ahubwo!Nimugoroba uratwicarika tubitahe"
John"rwose uyu musi fagitire nirwanje muyindekere"
.
.
.
Isango yaje kugera kellyta,priya na boss wabo bafashe iyakare berekeza  London...
Mukugenda boss yicaye hirya priya na kellyta baricarana ...
Priya"kellyta ni ubwambere ngiye I LONDRES .
Uzantembereza?"
Kellyta"priya wagiye ureka guteta! Urabona tuzaronka akanya ko gutembera?"
Priya"kuberiki se?Ubona navayo utananyeretse iwanyu?"
Kellyta"ahaa !Nitubona akanya nzakujyana dukira kutazahatinda"
.
.
.
Jesca
 Nubwo kellyta yari yaragiye ntiyigeze aheba kuja gusura Daana (mama kellyta)...
Daana"wakoze mwanawa kunsura !"
Jesca"ntabyo ntabyo!Gusa urukundo nakundaga kellyta ntirunyemerera guheba ahangaha kuko iyo ngusuye agahinda karagabanuka"
Daana"humura mwanawa !Urukundo ukunda umwana wanjye ntirusanzwe kandi igihe kimwe azagaruka "
Jesca"yewe mama naho Imana naho jye ntacyo nakora! "
.
.
.
Inaha nanubu kelly ntiyari yakanguka.
Alexi na elina bicaye bonyine baganira...
Alexi"nibiki byafashe nancy?"
Elina"jye sinemera ko nancy ari ukuri kandi niba aribyo hari ubyihishe inyuma!"
Alexi"kuba ukuri nikwo!Ariko ico ntumva n'ukuntu nancy yibagiwe urukundo rwe na kelly"
Bakiraho Bea yarahageze bahita bacebeka.....LOADING PART 13
.
.
Ko kellyta agarutse azabonana na jesca canke?
Kelly we arakanguka?







0 Comments