Kelly S1 Episode 6

 KELLY

Part 6
________
Duheruka Kelly avuye muri Coma maze Simplice na Dr birukira mucyumba Kelly arwariyemo....part 6
.
.
Bakigera mucyumba basanze Kelly ari maso,
Kelly"muri bande,ndihe?"
Dr"njye ndi Doctor ni simplice mucuti wa cherie wawe Nancy"
Kelly"none bamutwaye he kombonye bamutwara nanje basize banteye icyuma?"
Dr ahita arebana na Simplice,Simplice ati"ntaho yagiye araza kugaruka kukureba vuba"
Kelly atangira gukorora amarira bundi busha avugana ikiniga ati"kuki nagiye gukunda nkakunda Nancy tutari mukigero kimwe?
Kuki,kuki Mana wandemye uku?"
Dr na Simplice nabo bafashwe nikiniga hejuru y'amagambo yagahinda Kelly yarimo kuvuga.
Simplice aramwegera amuhoza amuhanagura amarira amukora no mumutwe ati"Kelly humura kandi wumve ko atamakosa wakoze ukunda Nancy,
ikindi kandi Nancy nawe aragukunda tuza rero"
Kelly"oya Simplice ngomba guhunga nkajya kure yaho Nancy ari"
Simplice"Nancy aramutse akubuze nawe ntiyabaho"
Kelly"ntakundi byagenda kandi nanjye ntazashobora kubaho ntarikumwe nawe"
.
.
Nancy nawe yataniye kwiganira nyirakuru ati"nyogoku umbabarire gutuma ubesha ariko nanjye singewe"
Nyirakuru"ibyo ntakibazo ahubwo mbwira impamvu urimo guhenda so"
Nancy"byose biterwa nuko nakunze umusore we ntiyamwishimira kuko akenye"
Nyirakuru"kubera akenye gusa?"
Nancy"yego"
Nyirakuru"kuki wamubeshe ko uje iwange atariho uje?"
Nancy"uwo musore yari arwaye bikomeye kuburyo yari ankeneye bituma mpenda papa ko nisubiyeho nkaba nje kugusura ngo mwibagire"
Nyirakuru"ese nuko mwanawa?
Ariko humura kandi niba mukundanye nuwo musore ataburyarya muzatsinda kandi ntukemere ko so aguhitiramo uwo mugomba kubana"
Bakiganira phone ya Nancy yarahamagawe arebye abona ni Simplice aritaba"allo simpli!
Simplice"Nancy ko watinze kandi ngufitiye surprise?"
Nancy"ndaje hari utubazo twangoye ariko narangije ndaje mukanya gato"
Simplice"ngaho banguka"

.
.
Tuze mumodoka Elina arimo ajyanye na se,
Papa"Elina wabonye noneho uburyo mukuru wawe asigaye yishimye?"
Elina"papa nabibonye kandi byari bikwiye ko arekana nuriya musore"
Papa"ariko wamusore ntawe uheruka?
Elina"oya ubanza atakiri muri uyu mugi.
Papa"ubundi se yawugumagamo ngo awufashe iki uretse kwirirwa abesha abana babandi"
Elina"ariko papa ndasha kugusiga ukitahana nkafata Taxi ngiye gusura umukobwa wincuti yange"
Papa"uraba utagiye kuraba bwabusore budafashe"
Elina"oya papa sinabikora kuko ngomba kwiyubaha"
Papa"ngaho genda ariko wicunge"
Elina avamo afata Taxi aragenda.
.
.
Tugaruke kuri Kelly munzu aho agwariye
Arikumwe na Alex mucuti we bataherukana kandi uko bigaragara Dr na Simplice siho bari,
Alex"ariko Kelly wakagombye gutekereza kuri ibi bintu"
Kelly"nabitekerejeho kandi igihe ngomba kubikora nubwo bitanyoroheye"
Alex yahise afata agapapuro nikaramu atangira kwandika amagambo Kelly amubwiye,
Barangije bafashe kagapapuro bakarambika kugitanda yararyamyeho Ubundi Alex aramusindagiza mpaka hanze umwuriza imodoka baragenda.
.
.
Tuje mumuhanda hari Taxi irimo Simplice,Nancy na Elina,
Nancy"ariko Eli washoboje iki papa?"
Elina"erega iyo ubana numuntu uramwiga,
namushiriye aho ashaka ndangije musaba uruhusa rwokujya gusura incuti"
Nancy"ntakindi cyamusohora uretse kumubesha!
None se Simpli kuki uraha umugwayi wamusigiye nde?"
Simplice"ntawe ariko uwo ukeka ko arumurwayi nimuzima kuko we ubwe ariwe wantumye kumugurira Bisuit"
Nancy"ushatse kuvuga ko Kelly yavuye muri coma?"
Simplice"cyane ikindi nuko atigeze yibagira nakimwe"
@@[1:[0:1:Ubwo nyene namwe murumva uburyo Nancy yiyumvaga]]
.
.
Ntibyatinze baje kugera murugo Nancy ava mumodoka yiruka munzu nomucumba Kelly arimo
Gusa mukugeramo ntawe yahasanze ahubwo yahasanze urupapuro rwanditseho aya magambo:"@@[1:[0:1:NANCY UMBABARIRE KUBA MFASHE IKI CEMEZO KIDASHOBORA KUGUSHIMISHA NAGATO.]]
@@[1:[0:1:WARAKOZE KUNYITAHO MUBURWAYI BWANGE ARIKO NDAGUSIZE NGUSIGA NTAKWANZE,AHO NZABA NDI HOSE NZAKOMEZA KUGUTEKEREZA.
NARAGUKUNZE ARIKO NGUKUNDA URUDASHOBOKA ARICO GITUMA MPISEMO KUGUHA AMAHORO,NTABYINSHI MVUGA TUZAHURA IMANA IBISHATSE NUBWO NGIYE KURE YAWE"
Bangenzi akimara gusoma ayo magambo yumvise bidashoboka ata ubwenge ubundi yikubita hasi Simplice na Elina barasama....LOADING PART 7


0 Comments