Kelly S1 Episode 7

KELLY

Part 7

________
Duheruka Nancy ata ubwenge kubera yarabuze umukunzi mugihe yategenya ko agiye kwishimana numukunzi we......PART 7
.
.
Nancy mukujya kugwa Elina na Simplice barasama,
Simplice"nibiki asomye kurupapuro"
Elina"buretse nze nsome ndebe"
Simplice"ariko Kelly we yagiye he ko namusize hano?"
Elina"simplice turi mubibazo Kelly yigendeye"
Simplice"mbega bibi turakora iki?"
Elina"mbere na mbere reka tujyane kwamuganga"
Ntakindi cyakurikiyeho  batwaye kwamuganga.
.
.
Tuze kuri Kelly we na Alexi,
Bageze murugo ariko uko bigaragara nimucyaro,
Bavuye mumodoka binjira munzu gusa Kelly we Ntagatege kuko ntiyari yakira igisebe,
Yashikanwe munzu araryama ariko intekerezo ze ntiziva kuri Nancy,
.
.
Tuze kumugoroba,
Nanubu Nancy ntarongera gutora ubwenge,
Ariko kandi na papa we yahageze
Papa"vyagenze gute?"
Elina"papa burya aho nasubira inyuma numvise phone impamagaye ngo Nancy amerewe nabi mpita njyayo"
Ako kanya doctor yarinjiye,
Papa"Dr umwana wange ameze ate?"
Dr"nyakubahwa umbabarire kuko umwana wawe ari hagati yurupfu nubuzima"
Papa"none se ubona byaba byatewe niki?"
Dr"nyakwubahwa ntibyoroshe kumenya icyabiteye kuko birenze ubwenge bwumuntu"
Papa Nancy yataye ubwenge abura icyafata arangije aricara.
.
.
Mumasaha yumugoroba Kelly na Alexi bicaranye na mama Alexi bigaragara ko ari murugo kwa Alexi nyina ari kubaganiriza.
Umve amagambo yavuze"
Rimwe umuhungu yakunze umukobwa byukuri,
Atari byabindi byateye"
Kelly mukubyumva yaregutse yumve inkuru neza,
Umukecuru arakomeza ati"Noneho rero umusore akaba yava mumuryango ukize mugihe iwabo w umukobwa bari abakene,
Iwabo wumuhungu ntibigeze biyumvamo uwo mukobwa kuburyo bahata uwo
musore kumureka.
Rimwe umusore yaricaye aratekereza asanga naramuka ahebye umukobwa aribuze kuba agaragaje ko atakunda umukobwa ahubwo ko yamubeshaga,
Ntakindi yakoze yahisemo gusiga umuryango we arahunga agenda ajyanye numukunzi we"
Kelly waruteze amatwi yitonze yatangiye guhindura isura agaragaza ko hari ibyo yarimo gutekereza.
Umukecuru we ntiyagejeje aho ahubwo yarakomeje ati"Bana banjye ndagirango mbahanure ntimukemere narimwe ubitambika murukundo cange ngo uhemukire umukunzi,
niki catuma uba kure yumukunzi?
Nuburwayi,nubukene,ingwara se,umuryango ,...
Ntacyo mugihe uba umukunda nawe akagukunda ibyo byonyine birahagije"
.
.
Kwamuganga ho ibintu byakomeye kuko turabona mucyumba Kirwariyemo Nancy hari kwinjira abaganga benshi kandi Elina nawe yasohowe,mukurira naho yafashe hasi hejuru,
Yafashe phone ahamara simplice ati"Simplice ntabara Nancy arapfuye"
Simplice murugo yahise ahagarika ibyo
yarimo aritegura(mwibuke ni mumasaha ya ninjoro)
.
.
Umukecuru yarangije kuvuga ayo magambo Kelly arimo gutemba amarira ,
umukecuru"ubaye iki kelly?"
Kelly"oya ntacyo nuko nariko nibaza icyo nzaguhemba kubyiza wangiriye kuva nkiri muto"
Umukecuru"oya Kelly ntakibaho umwana ashobora kwitura umubyeyi we"
Kelly"oya mukecu,iyo nibutse uburyo papa na mama bantaye mwishamba maze wewe ukantoragura ukandera gushika nuyu musi ukaba
ukibikora numva ntazaronka uko ngushimira"
Umukecuru"humura njye ndi mama wawe ntukongere kuvuga ko watoraguwe"
Kelly"erega mama ntabwo nabyibagira"
Umukecuru yakomye Alexi wasa nuwafashwe nibitotsi ati"ijoro ryiza nanjye ngiye kuryama "
Umukecuru ahita ajya mucyumba Kelly nawe acunga Alexi ahita asohoka yomboka.
.
.
Simplice nawe turamubona kuri moto yerekeza kwamuganga,,,,
Mukugenda hari uwabitambitse,..
Kelly mwenyewe,
Simplice akimubona ko ariwe yavuye kuri moto yari imutwaye ati"Kelly niwowe uraha nibyo urangije gukora?"
Kelly"nibiki?nakoze simplice?kandi niba ari ukugenda ntagusezeye umbabarire.
Simplice"iyo biba ibyo byarikuba byoroshe,urwandiko wasize wanditse rwishe Nancy"
Kelly mukubyumva yataye umutwe ati"Nancy yapfuye cange numvise nabi?"
Simplice"Elina arangije kumpamagara ambwira ko birangiye"
Kelly ntakindi yakoze yakase moto nkuwasaze yerekeza iyi bitaro.
.
.
Kubitaro ho abaganga bose barasohotse atanumwe uvuga bisa nkaho Nancy ibye byarangiye,
Elina mukubabona ati"bigenze bite muga"
Umwe ati"mwihangane ntabwo twabashije kumutabara.,.
Atarakomeza Elina yavugije induru
idasanzwe.
Gusa uko avuza induru niko na Kelly yahageraga ahezagurika ati"Elina Nancy arihee...
Elina murusaku rwinshi ati"reka wimbaza kandi ariwewe wabiteye"
Kelly mukubyumva yinjiye icyumba gusa yari yakerewe kuko Nancy atari agifite akuka ko kwongera kumuvugisha,
Kelly yaregereye arahamagara biranga,ararira yiyagiriza kuba we yaramurwaje agakira ariko we akaba ariwe amwishe ariko ntacyo byari gutanga.
Yamwubamye mugituza amuririra birakomera....LOADING PART 8
Kanda nahano @[748583735269886:0] wisomere #INTWARI_2
.
Yøoh mbega agahinda?Nancy arapfuye kweri?
Birarangira bite rero?ubwo Kelly we ntari bwiyahure?
.
Comment yawe twikomereze inkuru idasanzwe ,ntukwiye kuyicikwa kuko ikiri kwitangiriro.


.

0 Comments