Kelly S1 Episode 4

 KELLY

Part 4
_______
Duheruka Elina abwira mukuru we ko ashobora kumugira inama..,.Part 4
.
.
Elina"Umva nkugire inama yuburyo ushobora kuba hafi yumukunzi wawe?"
Nancy"mbigenze nte?"
Elina"ingo tugende ubwire papa ko wahebye Kelly,
Hanyuma umusabe kujya gusura nyogokuru"
Nancy"hanyuma njye kwa nyogokuru kandi ntahashaka"
Elina"wewe uramubwira ko wahinduye ibitekerezo maze umubwire ko ugiye mucyaro kugira uruhuke"
Nancy"urumva biri bucemo?"
Elina"birakunda kandi ndagufasha mubwire ko naguhanuye"
.
.
Twiyizira kwa Simplice arimo kuganira na Docteur...
Dr"harya ngo uriya musore yazize gukunda umukobwa womubakire akenye?"
Simplice"wahora niki ko nahise numva nzinutswe urukundo"
Dr"oya ntugahubuke kuko buriya nuko abantu batamenya ntawagakwiye guhata urukundo"
Simplice"none se muga ko twamuhanuye kenshi akatunanira,papa wumukobwa akamwihaniza ntiyumve ntakundi byagomba kumera"
Dr"burya nawe siwe nurukundo rwabimutera"
Simplice"nawe nakira ndakeka azava kwizima"
Dr"ahubwo niho azerura kuko azaba asa nuwamutsindiye"
Simplice"aahaa! Arakunda simbujije!"
.
.
Iwabo Nancy na Elina bavuye mucyumba basanga se muri sallon,...
Elina"papa hari icyo Nancy yifuza kuba yakugezaho!"
Papa"Nancy ngo haricyo umbwira?
Ariko nizere ko utagarukanye wamuhungu"
Nancy"papa ndashaka kugusaba imbabazi kuba naranze kwumva inama zawe ngakunda umusore tudakwiranye"
Papa"ntiwumva se ahubwo!!
Humura mwana wa erega narimbizi ko igihe kizagera ugacurura ubwenge"
Elina"nuko Nancy ntiwumva ko uhisemo neza"
Nancy araseka ati"naje gutekereza nsanga ntakwiye kwimaramaza.
Ariko Papa ndashaka umpe uruhusa mbe ngiye kuba kwanyogokuru kugira nzagaruke naribagiwe burikimwe"
Papa"ibyo gusa,mugitondo uzinduke ufate ibyo ushaka maze ugende"
Nancy"urakoze papa!!"
.
.
**Aha tugarutse mumutwe wa Kelly...
Turabona yicaranye na Nancy ahantu mubusitani bwiza cyane baraganira,bakishima eka sinakubwira.
Inyuma yakanya bafashe akanya ko kuvuga amagambo yingenzi...
Kelly"burya rero Nancy habaho kwigumya ariko nanone hari igihe umuntu ananirwa"
Nancy amukurikira neza kandi yitonze...
Kelly arakomeza ati"kuva nakubona hari icyahindutse mubuzima ndagihisha ariko gikomeza gukura"
Nancy nawe isura itangira guhinduka nkuwurimo gutungurwa nibyo arikumva
Kelly ati"Nancy ntakindi cyananiye kwihangana uretse urukundo.
Nancy ndagukunda kandi nzama ngukunda"
Nancy yarebye hasi,
Kelly nawe yungamo ati"nyemerera maze dutangurane inzira yurukundo kandi ndahamya ko utazicuza gukundana nanjye"
Nancy arahaguruka ahagurutsa na Kelly ati"Kelly nanjye ndagukunda kandi niteguriye kubikora ibihe byose"
Mbega ngo Kelly arishima agaterura Nancy bigatinda!!!
Gusa hirya yabo gato hari uwabafotoye amafoto muri ukwo kwishima kwabo arangije araseka ahita yigendera....LOADING PART 5


0 Comments