Kelly S1 Episode 3

KELLY 2

PART 3
_______
Duhere london,
Kellyta yazindukiye muri sport nkuko bisanzwe,
Mukwiruka kwe yahubiranye na Jesca nawe ari muri sport...
Kellyta"ese nawe ujya unyuzamo ukaza muri sport?"
Jesca"yego,burya nanjye ndayikunda uretse ko atari abakobwa bose!"
Kellyta"ngaho komeza tugende"
.
.
.
Iwacu naho(mumasaha y'umugoroba) Nancy yari yasuwe na mwenenyina #Elina(mumwibuke muri rimwe)...
Elina"amaze gutaha atinze wamwakiriye ute?"
Nancy"urumva nari kwihangana koko?
Namubwiye kuza kumeza aranga nanjye mpita ndakara mubwira nabi"
Elina"oya nancy wakoze amakosa ahubwo wari ukwiye kwitonda ukamubaza.
Erega nkuriya ufite agahinda ko kuba utamubyariye aba akeneye  kumwitondera"
Nancy"nawe ariwowe ntiwari kwigumya urebye amasaha yari atahiye"
Elina"aho ngaho nyene niho wari ukwiye kumwitondera akakubwira aho yatinze ari"
.
.
.
London ho Kellyta na Jesca bakomeje sport  arinako baganira gusa bagezaho bareba aho bicara,
Jesca"ariko se kuki udakunze guseka?"
Kellyta araseka.... !!
Jesca"ubwo
se utwenze iki?"
Kellyta"n'uko urimo uvuga ko ntaseka kandi nubu ndi kubikora!"
Jesca"ntakundi ubwo urantsinze!
None se wowe urarira he weekend?"
Kellyta"hoya ntaho mfite ndaza kuba ndi murugo"
Jesca"wakwemera tukaza kujyana gusura park?"
Kellyta"hmmm...ntacyo!"
Jesca yiterera hejuru!!
Kellyta"niki gitumye wishima utyo?"
Jesca"ntiwabyumva,uzi ukuntu byari byangoye kwumva ko nijyana?"
.
.
.
Uko amasaha yigitondo akomeje Kugenda ashira ninako ino iwacu turimo dusa n'abasatira amanwa,
Kelly n'umugore bari murugo,
Kelly"chr uyu musi niriwe murug ngo mbashe kuganira nawe,
Chr mbwira ni ikihe kibazo gituma unyuka inabi?"
Nancy"hmm,wewe uyobewe ikibazo gihari?"
Kelly"chr kuba tutari twaronka umwana ntibyari bikwiye ngo unyuke inabi ahubwo..."
Atarakomeza Nancy ati"geza aho winyinja,ahubwo mbwira aho uba uri a majoro yose utaha"
Kelly"Nancy nyizera ni akazi kabaye kenshi,kandi niba ariko kagiye gutuma mbura amahoro murugo nagaheba ariko ukishima"
Nancy"umva di Ngo ni akazi !!Ushatse kuvuga ko
ariwe ugira akazi wenyine!"
Kelly ntakindi yarengejeho ahubwo yarahagurutse ajya mucyumba amusiga aho.
.
.
.
Reka twiyizire kubabukereye,
Kellyta na Jesca bagomba gusura #Hyde_park.
Jesca"urantwara ariko?"
Kellyta"ntakibazo mpa urufunguzo"
Aramuhera maze ubundi binjira imodoka baragenda...
.
.
.
Tuze kuri John,David na Belton...
Belton"mfite amakuru y'uko Jesca na Kellyta berekeje muri park hyde park"
John"none wagirango nkore iki?"
Belta"umva ngo arabaza ibyo azi?Nyine tugomba kubasangayo tugaha isomo kariya gahungu"
John"ko undaba?Ntakindi ni ukubakurikira"
Sibwo nabo bafashe iyabo bagakurikira..
.

.
Inyuma y'umwanya utari muremure cane Kellyta na Jesca bageze Hyde park,
Bava mumodoka bafata ibikapo binjira ishamba...
Bagenda baganira,
Kellyta"mbega ishamba ryiza!Wagirango ntirituwe n'inyamaswa"
Jesca"nawe wabibonye?Njye rero ababyeyi bakunda kuhanzana;ariko natekereje kuhaza turikumwe nawe"
Kellyta"ni ukuri wakoze"
Jesca"kelly..nyemerera ngusabe ikintu kandi ukimpe"...LOADING PART 4
.
Ni igiki rero?



0 Comments