Kelly S1 Episode 18

 KELLY

Part 18
_________
Duheruka Nancy yomboka ngo asohoke nyuma yo kumva amagambo ya Kelly,gusa aza guhagarara atikoma.....part18
.
.
Nancy nyuma yo guhagara umwanya yarahindukiye aragaruka,
noneho yegera Kelly amuturutse inyuma amufata kurutugu ati"Ke...kelly!"
Kelly arikanga ahindukirana igishika cyo kureba umuhamagaye.
Muguhindukira ahuza amaso neza neza n'ayumukunzi!!!
Ntumbaze aho Kelly yavanye imbaraga zo guhobera umukunzi,
Barahoberanye biratinda arinako amarira ashoka kuri buri umwe mpaka na Jules wabitegerezaga yashidutse yarize,
Kelly mubitugu bya Nancy ati"chr mbabarira nitwaye nabi nagomba kukumva"
Nancy"chr nkuko nagusezeranije kuva mbere hose,ntanarimwe nzahagarika kugukunda ntagihema.
Ndakubabariye"
Kelly mukubyumva yeguye Nancy ahita amusoma!!!
Akimusoma hari abamukomeye amashi Simplice,Alexi na Elina ndetse na Jules umugwayi.
Alexi"ntubona noneho!
Akira n'agafoto murabe uburyo mumeranye neza"
Yooh kumbe disi bari banabafotoye!!
.

By @[1488547364786912:0] associated with @[748583735269886:0]
Copy cange kwiyitirira iyi nkuru ntibyemewe!!!
.
Ntibyatinze turabona Kelly noneho ari ahantu hatuje we n'umukunziwe....
Nancy"erega ch narimbizi ko uretse uburakari nawe ukinkunda"
Kelly"wahora niki ko maze kubitekerezaho ntasubiriye kuronka amahoro!"
Nancy"dukwiye gushima Imana !"
Kelly"ch urukundo rwacu rwagiye ruhura n'ibigeragezo byinshi bitandukanye ariko rukabirenga.
None ch urabona twari tunaniwe k'umunota usa nuwanyuma,none ndagirango dusubiye kwishuri tuze tumenye uko twitwara"
Nancy ahita ahaguruka barahobera nanone.
Uko basubije hamwe hari undi kuruhande yabarebaga arahaguruka agenda anaga agatoki ati"ngiye gupanga neza ubu ho ntuzarusimbuka"
.
.
Bruno na Daana baje gutanga agahengwe umwaka n'uwukurikiye urangira ntamugambi mubi barakora.
Birumvikana ko Kelly na Daana bari barangije nayo Nancy Simplice na Bruno bakaba bagiye muwa4 naho Alexi na Elina bo bakaba muw3.
.
.
Inyuma yico gihe cyose turabona Kelly yinjira inyubako imwe afite document....
Mugushikamo  yashikiriye secretaire amwereka umuryango arakomeza,
Mukugeramo naho yasanzemo Daana ariwe Dr wiyo company.,
Daana"ko wikanze se?"
Kelly"ntakibazo gusa ndatangaye,aka kanya wahise uronka akazi ahangaha?"
Daana"Eh!burya njye niga kugira ndonke
diplome gusa"
Kelly"felicitation!!"
Daana"uzi ko nakwicishije amagambo nkibagira kukwakira!
Karibu kugatebe"
Kelly"murakoze!"
Daana yitegereza dossier ye yitonze arangije ati"niwitahire nzagutumaho"
Kelly arigendera Daana nawe asigara yivugisha ati"niko kanya ubwo unyegereye"
.
.
Kwishuri hari abariyo,
Bruno na mucuti we bigana,
Nick"kombona wakomeje kwitegereza Nancy nturava kwizima?"
Bruno"ngo mva kwizima!
Burya icatumye mara iki gihe cyose ncecetse kizagaragara"
Nick"uzabikoraho iki?"
Bruno"ntureba ko Nancy azi ko nabihebye ndetse akangira umugenzi...
Reka uwo nzamutega ntazawusimbuka!!
....LOADING PART 19
.
Inkunga nikwakundi irakomeje!!
.
Uwuzabasha kwigura film #POWER_vs_LOVE izatangira kugurishwa inyuma yiyi.


0 Comments