Kelly S1 Episode 17

KELLY

Part 17
_________
Duheruka Kelly yanurwa n'imodoka mugihe yararimo kwambukiranya umuhanda bivuye kuri Taxi itwaye Nancy imuciyeho....part 17
.
.
Taxi ya Nancy yo yarakomeje ntibanamenya ibibaye...
Nancy"uriya muntu uramuzi?"
Taxi man"wapi,babaye babandi basabiriza!"
Nancy"basigaye bajya no mihanda hagati?"
Taxi man"yego nyine ngo niho babonera aba Boss da!"
.
By @[1488547364786912:0] associated with @[748583735269886:0]
Copy cange kwiyitirira iyi nkuru ntibyemewe!!!
.
Kelly we akimara kugongwa uwamugonze yahise yikomereza amusiga aho,
Turebye neza turasanga ari Bruno wamugonze!
Arishimye cyane ati"nutanamuheba Nzanakwica burundu"
.
.
Bukeye bwaho Nancy yazindukiye murugo uko bisanzwe,
Mama na papa we bo bajya kukazi nabo basigarana murugo na Elina...
Elina"Nancy kombona wishimye mwakemuye ikibazo na Kelly"
Nancy"winyibutsa ibya Kelly,njye narangije kumusiba hasigaye ko umutima wanjye ubyakira"
Elina"wivuga utyo,Kelly nubwo arimo kwitwara kuriya aragukunda"
Nancy"yokankunze ntaho yanyimye akanya ahubwo akishinga guha agaciro ibintu bidafatitse"
Elina"Nancy ndakeka Kelly ahari hose ntatekanye kuko nejo yahoze agushaka cyane"
Nancy"Ibyo njyewe sinkibiha agaciro"
Batarakomeza phone ya Nancy yarahamagawe aritaba.
Inyuma yokuvugira kuri phone ati"ngo Mubyara wacu #Jules ngo aragwaye"
Elina"yooh!none se ararembye cyane?"
Nancy"ntabyo bambwiye ahubwo reka njeyo ndaza kukubwira"
.
By @[1488547364786912:0] associated with @[748583735269886:0]
Copy cange kwiyitirira iyi nkuru ntibyemewe!!!
.
Tuze kubitaro Ming Hospital,..
Kelly nimo ari yicaye arimo kuganira nundi musore,
Gusa kandi Kelly
we ntiyabaye cyane...
Umusore"none wewe ntabakugwaza bahari"
Kelly"Jules ntabo uretse ko ntanibyo mvuga kuko numva meze neza"
Jules"none se wewe ujya gukora impanuka byagenze bite?"
Kelly"wahora niki ko umuntu amanika agatu yicaye mukukamanura bikamusaba guhaguruka!"
Uko yari atangiye kuvuga ninako Nancy yari ahageze aje gusura Jules!!!!
Jules mukumubona yagiye kuvuga Nancy ati"shiiii"
Jules ahita aceceka.
Kelly we ntabyo yamenye ahubwo arakomeza ati"dore nigeze kugira amahirwe nkundana n'umukobwa utagira uko asa,
Uko yari mwiza kumubiri ninako no kumutima yasa.
Twaciye mubigeragezo byinshi ariko ntiyigeze ampemukira"
Amarira nayo atangira kumushoka kumaso...
Jules"ihangane umbwire"
Kelly"haje kuvuka akabazo karandakaza ariko nanjye mbyitwaramo nabi sinamuha akanya ngo ansigurire"
Nancy nawe inyuma ya Kelly yatangiye kurira,
Kelly nawe arakomeza ati"inyuma yo kumushavuza birenze  yaje gufata umwanzuro wo kuva murugo iwabo kandi nubwo iwabo atacyo baketse njye nahise mbikeka njya kumushaka,
Nazungurutse umugi wose ndamubura.
Nakoze impanuka ubwo narimo kwambukiranya umuhanda maze mbona Taxi isa naho yarimo.
Nasamariye Taxi bimviramo kugongwa"
Nancy ahita yibuka shoferi amubwira ko ari abasabirizi
Jules"yooh ndumva warahuye n'ibibazo gusa komeza kwihangana"
Kelly"ubu nsaba Imana ngo imbabarire yongere imunyereke byibuze rimwe gusa,..
Nubwo nitwaye nabi ndacyamukunda..."
Nancy inyuma ya Kelly yarimo yumviriza yitonze yerete ibimenyetso ngo Julesatavuga maze atambuka buhoro buhoro asubira hanze ngo Kelly atamubona.
Aromboka ageze kumuryango arahagarara abura urukomeza n'urusubira inyuma ahubwo aba nkigiti kitikoma....LOADING PART 18.
.
Ukunda inkuru zacu ntukwiye kureka gutanga intererano itavunanye maze ubundi ugakomeza kuronka inkuru z'ubwenge.
Burundi: transfert isanzwe kuri 61742791
Tanzania na Ouganda:Mpesa kuri  255757074593
.
Ntuzanacikwe nokuzigurira film #POWER_vs_LOVE izagurishwa inyuma yiyi!


0 Comments