Kelly S1 Episode 12

 KELLY

Part 12
_________
Duheruka Nancy yitegereza cyane Kelly na Daana mugihe bari basohotse muri pause bakagenda baganira nk'abahuje urugwiro.....part 12
.
.
Nancy yakomeje kubitegereza aratwarwa gusa Simplice aramukoma ati"Nancy kurikira mwigisha atagufata wasamaye!!"
Nancy we ahita yikanga!!
Simplice"N'iki ko wikanze?"
Nancy"ntacyo sinzi ibyo narindimo kwiyumvira"
Simplice"hari ikindi kitari amasomo?"
Nancy"ntacyo yewe"
.
.
Inyuma y'amezi abiri bitegurira gukora ibizami bisoza igice cyambere,
Muri Etude ya nimugoroba Kelly yaje kuyikorera mwishuri kwa Nancy,
Aboneraho akaryo ko kuganira n'umukunzi
Kelly"chr uzi ko naringukumbuye!
Wagirango ntituba hamwe"
Nancy"ariko Kelly nawe,ejo twarikumwe ubu  wankumbuye?"
Kelly"kumara isaha tutarikumwe byonyine birakwiye kunkumbuza,
kubwanjye mba numva twakwigumanira"
Nancy"nanjye ntiwumve nihagararaho mba naheze"
Bakiri muribyo Daana ahita ahagera,
arabasuhuza.
Daana"Kelly waruri ahangaha n'igihe nagushakiye?"
Kelly"oh!narimo kuganira na cherie"
Daana"ushobora kuza ko hari icyo nshaka icyo ngufasha"
Kelly"ntibyakunda ko wategereza?"
Daana"hoya rwose birihutirwa gusa chr wawe ambabarire"
Nancy"ko numva bikomeye n'ibyigwa?"
Daana"nukuri nibyo gusa"
Kelly yatebye ati"chr wampa akanya nkamufasha?"
Nancy"ntakibazo rwose,erega abanyeshuri tubayeho dufashanya"
Kelly ajyana na Daana Nancy asigara aho.
.
.
Uko Nancy yagasigaye aho kuruhande hari undi yamucungira hafi Bruno...
Abonye Kelly agiye yahise aza...
Bruno"bite mukobwa?"
Nancy"nibyiza!"
Bruno"kombona wicaye urumwe ntawe mwakwicarana mukaba muratera inkuru?"
Nancy"ntakibazo ushobora kwicara"
Bruno ahita yicara ,arangije ati"njye nitwa #Rukundo_Bruno turigana mwishuri"
Nancy"oh nibyiza Simplice yari yakunyeretse,
Nanjye nitwa #Kezakimana_Nancy"
Bruno"nishimiye kubamenya,nahora nshaka kuganira nawe nkabura uburyo kubera ibyigwa byinshyi"
Nancy"ahaa uzi ko wasanga ari ukuri!!!"
Bruno"ibiki?"
.
.
Kelly nawe ahari kumwe na Daana...
Kelly"ko wicaye utazanye ikaye se?"
Daana"Erega Kelly ntabwo nagutumyeho ngo twige"
Kelly"none?"
Daana"urumvaaaa,nashaka ko tuba turaganira"
Kelly"ibyo gusa bigatuma umpanantura ntanavuganye na Nancy koko?"
Daana"rwose Kelly
unyihanganire,gusa urazi ko ariwowe wabashije gutuma nongera kwiyumvamo ubuzima,nashakaga kuganira nawe"
Kelly"ariko wari gutegereza umwanya wawe!!"
Ahita anahaguruka ngo agende...
Daana ahita amutangira ati"ndakwinginze kelly.plz mpa akanya!!!"......LOADING part 13.



0 Comments